Amaganya
5 Yehova, ibuka ibyatubayeho.+ Reba witegereze umugayo uturiho.+
2 Umurage wacu weguriwe abo tutazi, amazu yacu ahabwa abanyamahanga.+
3 Twabaye imfubyi zitagira ba se,+ ba mama baba abapfakazi.+
4 Amazi yacu bwite tuyanywa dutanze amafaranga.+ Inkwi zacu tuzibona dutanze ikiguzi.
5 Abatwirukankana batugeze ku ijosi.+ Turananiwe, ntibatumye turuhuka.+
6 Amaboko yacu+ twayahaye Egiputa,+ tuyaha Ashuri+ kugira ngo tubone umugati uduhagije.
7 Ba sogokuruza ni bo bakoze ibyaha,+ ariko ntibakiriho. None ni twe twikoreye ibyaha byabo.+
8 Dusigaye dutegekwa n’abagaragu,+ kandi nta watuvuvunura mu kuboko kwabo.+
9 Dushyira ubugingo bwacu mu kaga kugira ngo tubone umugati,+ bitewe n’inkota yo mu butayu.
10 Uruhu rwacu rurahinda umuriro nk’itanura kuko inzara itumereye nabi.+
11 Abagore bacishijwe bugufi i Siyoni,+ abari bacishwa bugufi mu migi y’u Buyuda.
12 Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe;+ abasaza ntibacyubahwa.+
13 Abasore bikoreye urusyo,+ kandi abana b’abahungu bikoreye inkwi barasitara.+
14 Abasaza bashize mu marembo,+ n’abasore ntibagicuranga.+
15 Umunezero wo mu mutima wacu warashize; imbyino zacu zahindutse umuborogo gusa.+
16 Ikamba ryo ku mutwe wacu ryaraguye;+ tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha.+
17 Ni cyo cyatumye umutima wacu urwara.+ Ibyo byose ni byo byatumye amaso yacu ahuma;+
18 Byatumye umusozi wa Siyoni uhinduka itongo;+ ingunzu ni zo ziwutemberaho.+
19 Yehova, uzicara ku ntebe y’ubwami kugeza iteka ryose.+ Intebe yawe y’ubwami izahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
20 Kuki utwibagirwa iteka ryose?+ Kuki umara iminsi myinshi waradutaye?+
21 Yehova, twigarurire,+ natwe twiteguye kukugarukira. Duhe iminsi mishya nk’uko byari bimeze kera.+