ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:48
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 48 Yehova azaguteza abanzi bawe+ ubakorere ushonje+ kandi ufite inyota, wambaye ubusa kandi uri umutindi nyakujya. Azagushyira ku ijosi umugogo w’icyuma kugeza aho akurimburiye.+

  • Yeremiya 27:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “‘“‘Ishyanga n’ubwami bitazakorera Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, n’ishyanga ritazacisha bugufi ijosi ngo ryikorere umugogo w’umwami w’i Babuloni, nzahagurukira iryo shyanga ndyicishe inkota+ n’inzara+ n’icyorezo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kugeza igihe nzabarangiriza nkoresheje ukuboko kwe.’+

  • Yeremiya 28:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Kuko Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ayo mahanga yose kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni;+ kandi koko azamukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo ku gasozi.”’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze