1 Yohana
3 Mutekereze namwe ukuntu urukundo+ Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana;+ kandi koko turi bo. Ni yo mpamvu isi+ itatuzi, kubera ko itamenye Imana.+ 2 Bakundwa, ubu turi abana b’Imana,+ ariko uko tuzaba tumeze ntikuragaragazwa.+ Tuzi ko igihe cyose izagaragara+ tuzamera nka yo,+ kubera ko tuzayibona nk’uko iri.+ 3 Kandi umuntu wese ufite ibyo byiringiro bishingiye kuri yo, ariyeza+ nk’uko na yo ari iyera.+
4 Umuntu wese ufite akamenyero ko gukora ibyaha+ nanone aba akora iby’ubwicamategeko;+ ku bw’ibyo rero, icyaha+ ni cyo bwicamategeko. 5 Nanone muzi ko Yesu yagaragaye kugira ngo akureho ibyaha byacu,+ kandi nta cyaha+ kiri muri we. 6 Umuntu wese ukomeza kunga ubumwe+ na we ntagira akamenyero ko gukora ibyaha.+ Nta muntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha wigeze amubona cyangwa ngo amumenye.+ 7 Bana bato, ntihakagire ubayobya; umuntu ukora ibyo gukiranuka ni umukiranutsi, nk’uko uwo na we ari umukiranutsi.+ 8 Umuntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha akomoka kuri Satani,* kubera ko Satani yahereye mu ntangiriro akora ibyaha.+ Iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana agaragazwa:+ ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.+
9 Umuntu wese wabyawe n’Imana ntagira akamenyero ko gukora ibyaha+ kubera ko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntashobora kugira akamenyero ko gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.+ 10 Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Satani: umuntu wese udakora ibyo gukiranuka+ ntaturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we.+ 11 Kuko ubu ari bwo butumwa mwumvise uhereye mu ntangiriro,+ ko tugomba gukundana.+ 12 Ntitumere nka Kayini wakomokaga ku mubi maze akica+ umuvandimwe we. Kandi icyatumye amwica ni iki? Ni ukubera ko ibikorwa bye byari bibi,+ ariko iby’umuvandimwe we bikaba byari ibyo gukiranuka.+
13 Bavandimwe, ntimutangazwe n’uko isi ibanga.+ 14 Tuzi neza ko twari twarapfuye, ariko ubu tukaba turi bazima+ kubera ko dukunda abavandimwe.+ Udakunda aguma mu rupfu.+ 15 Umuntu wese wanga+ umuvandimwe we ni umwicanyi,+ kandi muzi ko nta mwicanyi+ ufite ubuzima bw’iteka muri we.+ 16 Iki ni cyo cyatumenyesheje urukundo:+ ni uko uwo yatanze ubugingo bwe ku bwacu;+ natwe tugomba gutanga ubugingo bwacu ku bw’abavandimwe bacu.+ 17 Ariko umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si+ akabona umuvandimwe we akennye,+ maze akanga kumugaragariza impuhwe,+ urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?+ 18 Bana bato, nimucyo dukundane,+ atari mu magambo cyangwa ku rurimi+ gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa+ no mu kuri.+
19 Ibyo ni byo bizatumenyesha ko turi ab’ukuri,+ kandi ni byo bizatuma twizeza imitima yacu ko idukunda, 20 ku birebana n’ikintu cyose imitima yacu ishobora kuduciraho urubanza,+ kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.+ 21 Bakundwa, iyo imitima yacu itaducira urubanza, tugira ubushizi bw’amanga imbere y’Imana.+ 22 Icyo dusabye cyose irakiduha+ kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ibishimwa mu maso yayo.+ 23 Koko rero, iri ni ryo tegeko ryayo: ko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo+ kandi tugakundana+ nk’uko yadutegetse. 24 Byongeye kandi, ukurikiza amategeko yayo akomeza kunga ubumwe na yo, na yo ikunga ubumwe na we;+ kandi icyo ni cyo kitumenyesha ko ikomeza kunga ubumwe natwe,+ tubikesheje umwuka+ yaduhaye.