ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 44
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Igikombe cy’ifeza cya Yozefu kiboneka mu mufuka wa Benyamini (1-17)

      • Yuda asabira imbabazi Benyamini (18-34)

Intangiriro 44:1

Impuzamirongo

  • +Int 42:25

Intangiriro 44:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2006, p. 31

    15/1/2004, p. 29

Intangiriro 44:8

Impuzamirongo

  • +Int 43:12

Intangiriro 44:12

Impuzamirongo

  • +Int 44:2

Intangiriro 44:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bashishimura.”

Intangiriro 44:14

Impuzamirongo

  • +Int 43:8; 44:32
  • +Int 37:7, 9

Intangiriro 44:15

Impuzamirongo

  • +Int 44:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2006, p. 31

Intangiriro 44:16

Impuzamirongo

  • +Int 37:18, 28; 42:21, 22

Intangiriro 44:17

Impuzamirongo

  • +Int 44:9

Intangiriro 44:18

Impuzamirongo

  • +Int 41:44; 45:8

Intangiriro 44:20

Impuzamirongo

  • +Int 42:13; 43:7
  • +Int 37:31-34
  • +Int 35:18, 19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2015, p. 14

Intangiriro 44:21

Impuzamirongo

  • +Int 42:15; 43:29

Intangiriro 44:22

Impuzamirongo

  • +Int 42:38

Intangiriro 44:23

Impuzamirongo

  • +Int 42:20

Intangiriro 44:25

Impuzamirongo

  • +Int 43:2

Intangiriro 44:26

Impuzamirongo

  • +Int 43:5

Intangiriro 44:27

Impuzamirongo

  • +Int 29:18; 30:22-24; 35:18, 19; 46:19

Intangiriro 44:28

Impuzamirongo

  • +Int 37:33

Intangiriro 44:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +Zb 16:10; Umb 9:10; Hos 13:14; Ibk 2:27; Ibh 20:13
  • +Int 37:34, 35; 42:38; Zb 88:3

Intangiriro 44:32

Impuzamirongo

  • +Int 43:9

Intangiriro 44:34

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2015, p. 14-15

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 44:1Int 42:25
Intang. 44:8Int 43:12
Intang. 44:12Int 44:2
Intang. 44:14Int 43:8; 44:32
Intang. 44:14Int 37:7, 9
Intang. 44:15Int 44:5
Intang. 44:16Int 37:18, 28; 42:21, 22
Intang. 44:17Int 44:9
Intang. 44:18Int 41:44; 45:8
Intang. 44:20Int 42:13; 43:7
Intang. 44:20Int 37:31-34
Intang. 44:20Int 35:18, 19
Intang. 44:21Int 42:15; 43:29
Intang. 44:22Int 42:38
Intang. 44:23Int 42:20
Intang. 44:25Int 43:2
Intang. 44:26Int 43:5
Intang. 44:27Int 29:18; 30:22-24; 35:18, 19; 46:19
Intang. 44:28Int 37:33
Intang. 44:29Zb 16:10; Umb 9:10; Hos 13:14; Ibk 2:27; Ibh 20:13
Intang. 44:29Int 37:34, 35; 42:38; Zb 88:3
Intang. 44:32Int 43:9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 44:1-34

Intangiriro

44 Hanyuma ategeka wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Shyira ibiribwa mu mifuka ya bariya bantu, uyuzuze. Ubashyiriremo ibyo bashobora gutwara kandi ushyire amafaranga ya buri wese mu mufuka we.+ 2 Ariko ufate igikombe cyanjye, cya kindi cy’ifeza, ugishyire mu mufuka w’umuhererezi, ushyiremo n’amafaranga yazanye kugura ibiribwa.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yabimutegetse.

3 Bukeye mu gitondo barabasezerera baragenda, bajyana n’indogobe zabo. 4 Bamaze kuva mu mujyi ariko bataragera kure, Yozefu abwira wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Genda ukurikire ba bantu maze nubafata ubabaze uti: ‘kuki mwahemukiye databuja kandi we yarabagiriye neza? 5 Kuki mwibye igikombe cya databuja? Ese si cyo anywesha kandi akagikoresha kugira ngo amenye ibizaba? Ibyo mwakoze ni bibi.’”

6 Amaherezo abageraho maze ababwira ayo magambo. 7 Ariko baramubwira bati: “Nyakubahwa, ni iki gitumye uvuga utyo? Ntitwarota dukora ikintu nk’icyo. 8 Uzi neza ko n’amafaranga twasanze mu mifuka yacu twayakugaruriye tuvuye mu gihugu cy’i Kanani.+ None se urumva twatinyuka kwiba ifeza cyangwa zahabu mu nzu ya shobuja? 9 Uwo ugisangana yicwe kandi natwe turaba abagaragu ba databuja.” 10 Nuko arababwira ati: “Bibe nk’uko mubivuze. Uwo ngisangana ndamugira umugaragu ariko abandi nta cyaha muri bube mufite.” 11 Nuko bahita bashyira imifuka yabo hasi, buri wese ahambura umufuka we. 12 Ayisaka yitonze, ahera ku mufuka w’umukuru asoreza ku mufuka w’umuto. Amaherezo, asanga cya gikombe kiri mu mufuka wa Benyamini.+

13 Baca* imyenda bari bambaye maze buri wese aterura umutwaro we awushyira ku ndogobe ye, basubira mu mujyi. 14 Nuko Yuda+ n’abavandimwe be bajya kwa Yozefu, basanga akiri mu rugo, bapfukama imbere ye+ bakoza imitwe hasi. 15 Yozefu arababwira ati: “Ibyo ni ibiki mwakoze? Ntimuzi ko umuntu nkanjye ashobora kumenya ibizaba atibeshye?”+ 16 Yuda aravuga ati: “Ubu se twakubwira iki nyakubahwa? Ubu koko twavuga iki? Kandi se twagaragaza dute ko turi abakiranutsi? Imana y’ukuri yabonye icyaha cyacu. Ubu turi abagaragu bawe,+ twe n’uwo basanganye igikombe.” 17 Ariko Yozefu arabasubiza ati: “Sinshobora gukora ibintu nk’ibyo! Uwo basanganye igikombe ni we nzagira umugaragu wanjye.+ Naho abandi musigaye, nimwigendere amahoro musange papa wanyu.”

18 Nuko Yuda aramwegera aravuga ati: “Ndakwinginze nyakubahwa, reka ngire icyo nkubwira, kandi ntundakarire kuko ufite ububasha nk’ubwa Farawo rwose.+ 19 Nyakubahwa, waratubajije uti: ‘ese mufite papa wanyu cyangwa undi muvandimwe?’ 20 Natwe turagusubiza tuti: ‘dufite papa ugeze mu zabukuru n’umwana w’umuhererezi+ yabyaye ageze mu za bukuru. Ariko uwo bava inda imwe yarapfuye.+ Ubu ni we wenyine usigaye mu bana bavukana kuri mama we+ kandi papa we aramukunda cyane.’ 21 Hanyuma uratubwira uti: ‘muzamunzanire murebe.’+ 22 Ariko nyakubahwa, turakubwira tuti: ‘uwo mwana ntashobora gusiga papa we. Aramutse amusize, nta kabuza papa we yahita apfa.’+ 23 Nuko uratubwira uti: ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+

24 “Nuko turagenda, tubwira papa amagambo yose wavuze nyakubahwa. 25 Hashize iminsi papa aratubwira ati: ‘nimusubireyo muduhahire ibyokurya.’+ 26 Ariko turamusubiza tuti: ‘ntidushobora kujyayo. Tuzajyayo ari uko tujyanye na murumuna wacu kuko tudashobora kugera imbere y’uwo mugabo tutari kumwe na murumuna wacu.’+ 27 Nuko papa aratubwira ati: ‘muzi neza ko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri gusa.+ 28 Umwe naje kumubura maze ndavuga nti: “agomba kuba yarariwe n’inyamaswa.”+ Kugeza n’ubu sindongera kumubona. 29 Uyu na we mumuntwaye akagira impanuka ikamuhitana, mwazatuma rwose njya mu Mva*+ mfite agahinda.’+

30 “None rero nyakubahwa, ninsubira kureba papa tutari kumwe n’uwo mwana n’ukuntu amukunda cyane nk’uko yikunda, 31 akabona tutari kumwe na we, azahita apfa kandi tuzaba dutumye ajya mu Mva afite agahinda. 32 Nyakubahwa, ni njye wishingiye uwo mwana, ndavuga nti: ‘papa, nintamukugarurira nzaba nguhemukiye iteka ryose.’+ 33 None rero nyakubahwa, reka abe ari njye usigara, mbe umugaragu wawe kugira ngo uwo mwana asubiraneyo n’abavandimwe be. 34 Nasubira nte kwa papa ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona papa agerwaho n’ibyago.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze