ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Imyiteguro yo gutaha urusengero (1-14)

        • Isanduku izanwa mu rusengero (2-10)

2 Ibyo ku Ngoma 5:1

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:38
  • +1Ng 22:14
  • +1Bm 7:51; 1Ng 26:26

2 Ibyo ku Ngoma 5:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:12; 2Ng 1:4
  • +1Bm 8:1, 2; Zb 2:6

2 Ibyo ku Ngoma 5:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Umunsi Mukuru w’Ingando. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ingando.”

Impuzamirongo

  • +Lew 23:34; 2Ng 7:8

2 Ibyo ku Ngoma 5:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 25:14; Kub 4:15; 1Bm 8:3-5; 1Ng 15:2, 15

2 Ibyo ku Ngoma 5:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abatambyi b’Abalewi.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:35; Kub 4:29, 31

2 Ibyo ku Ngoma 5:6

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:13

2 Ibyo ku Ngoma 5:7

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:20, 23; 8:6-9

2 Ibyo ku Ngoma 5:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 25:14

2 Ibyo ku Ngoma 5:10

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:1; 40:20
  • +Kuva 19:5; 24:7
  • +Kuva 19:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2006, p. 31

2 Ibyo ku Ngoma 5:11

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:10; Kub 8:21
  • +1Ng 24:1

2 Ibyo ku Ngoma 5:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:16
  • +1Ng 6:31, 39
  • +1Ng 6:31, 33
  • +1Ng 16:41; 25:1, 6; 25:3
  • +1Ng 15:24

2 Ibyo ku Ngoma 5:13

Impuzamirongo

  • +1Ng 16:34
  • +Kuva 40:34, 35; 1Bm 8:10, 11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/1995, p. 4

2 Ibyo ku Ngoma 5:14

Impuzamirongo

  • +2Ng 7:1, 2; Ezk 10:4; Ibh 21:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/1995, p. 4

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 5:11Bm 6:38
2 Ngoma 5:11Ng 22:14
2 Ngoma 5:11Bm 7:51; 1Ng 26:26
2 Ngoma 5:22Sm 6:12; 2Ng 1:4
2 Ngoma 5:21Bm 8:1, 2; Zb 2:6
2 Ngoma 5:3Lew 23:34; 2Ng 7:8
2 Ngoma 5:4Kuva 25:14; Kub 4:15; 1Bm 8:3-5; 1Ng 15:2, 15
2 Ngoma 5:5Kuva 40:35; Kub 4:29, 31
2 Ngoma 5:62Sm 6:13
2 Ngoma 5:71Bm 6:20, 23; 8:6-9
2 Ngoma 5:8Kuva 25:14
2 Ngoma 5:10Kuva 34:1; 40:20
2 Ngoma 5:10Kuva 19:5; 24:7
2 Ngoma 5:10Kuva 19:1
2 Ngoma 5:11Kuva 19:10; Kub 8:21
2 Ngoma 5:111Ng 24:1
2 Ngoma 5:121Ng 15:16
2 Ngoma 5:121Ng 6:31, 39
2 Ngoma 5:121Ng 6:31, 33
2 Ngoma 5:121Ng 16:41; 25:1, 6; 25:3
2 Ngoma 5:121Ng 15:24
2 Ngoma 5:131Ng 16:34
2 Ngoma 5:13Kuva 40:34, 35; 1Bm 8:10, 11
2 Ngoma 5:142Ng 7:1, 2; Ezk 10:4; Ibh 21:23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 5:1-14

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

5 Nuko Salomo arangiza akazi kose yakoraga ku nzu ya Yehova.+ Salomo atangira gushyira muri iyo nzu ibintu papa we Dawidi yari yareguriye Imana,+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho byose abishyira mu bubiko bw’inzu y’Imana y’ukuri.+ 2 Icyo gihe Salomo ateranyiriza hamwe abayobozi b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abahagarariye imiryango ya ba sekuruza. Bajya i Yerusalemu kugira ngo bazane isanduku y’isezerano rya Yehova bayikure mu Mujyi wa Dawidi,+ ari wo Siyoni.+ 3 Ku munsi mukuru* wabaga mu kwezi kwa karindwi,+ Abisirayeli bose bateraniye aho umwami yari ari.

4 Abayobozi b’Abisirayeli bose baraza maze Abalewi baterura iyo Sanduku.+ 5 Bazamuye Isanduku, ihema ryo guhuriramo n’Imana+ n’ibikoresho byeguriwe Imana byose byari muri iryo hema. Nuko abatambyi n’Abalewi* barabizamukana. 6 Umwami Salomo n’Abisirayeli, ni ukuvuga abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku. Nuko batamba ibitambo+ by’inka n’intama byinshi cyane bitabarika. 7 Abatambyi bashyira isanduku y’isezerano rya Yehova mu mwanya wayo, mu cyumba cy’imbere cyane cy’urusengero, ni ukuvuga Ahera Cyane, bayishyira munsi y’amababa y’abakerubi.+ 8 Ubwo rero amababa y’abo bakerubi yari arambuye hejuru y’aho Isanduku yari iri, ku buryo batwikiraga Isanduku n’imijishi yayo.+ 9 Iyo mijishi yari miremire cyane ku buryo umuntu yashoboraga kubona imitwe yayo ari Ahera, imbere y’icyumba cy’imbere cyane, ariko ntiyashoboraga kuyibona ari hanze. Aho ni ho iyo mijishi yakomeje kuba kugeza n’uyu munsi. 10 Nta kindi kintu cyari mu Isanduku, uretse bya bisate bibiri by’amabuye Mose yashyiriyemo i Horebu,+ igihe Yehova yagiranaga isezerano+ n’Abisirayeli bavuye muri Egiputa.+

11 Igihe abatambyi basohokaga ahera (kuko abatambyi bose bari aho bari biyejeje,+ batitaye ku itsinda babarizwagamo),+ 12 Abalewi b’abaririmbyi bose+ bo mu muryango wa Asafu,+ uwa Hemani+ n’uwa Yedutuni,+ abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga. Bari bahagaze iruhande rw’igicaniro, ahagana iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi 120 bavuzaga impanda.*+ 13 Nuko abavuza impanda n’abaririmbyi baririmbira hamwe basingiza Yehova kandi bamushimira. Bakivuza impanda, ibyuma bitanga ijwi ryirangira n’ibikoresho by’umuziki basingiza Yehova, “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,”+ igicu gihita cyuzura mu nzu, ari yo nzu ya Yehova.+ 14 Nuko abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu y’Imana y’ukuri.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze