Yobu
21 Nuko Yobu arasubiza ati:
2 “Nimuntege amatwi mwitonze,
Ni bwo muri bube mumpumurije.
4 Ese umuntu ni we mbwira ikibazo cyanjye?
Aramutse ari umuntu mbwira sinashobora kwihangana.
5 Nimundebe, munyitegereze mutangaye,
Ntihagire ijambo na rimwe muvuga.
6 Iyo ntekereje ibyambayeho ngira ubwoba bwinshi,
Kandi ngatitira.
8 Bakomeza kubana n’abana babo,
Kandi bakabona n’abazakomoka kuri abo bana.
10 Ibimasa byabo birimya kandi intanga zabyo ntizipfa ubusa.
Inka zabo zibyara neza. Ntizibyara izapfuye.*
11 Abana babo baba biruka hanze nk’amatungo yo mu mukumbi,
Kandi bakomeza gukina basimbuka.
14 Ariko babwira Imana y’ukuri bati: ‘have tureke!
Ntitwifuza kumenya ibyawe.+
15 Ishoborabyose ni iki ku buryo twayikorera?+
Kandi se kuyimenya bitumariye iki?’+
16 Ariko nzi ko ibyo bafite batabikesha imbaraga zabo.+
Sinzigera ngira imitekerereze nk’iy’abo bantu babi.+
17 Ese wigeze ubona urumuri rw’ababi ruzima?+
Bajya bagerwaho n’ibyago se?
Ese Imana ijya ibarakarira ikabarimbura?
18 Ese bajya bamera nk’ibyatsi bihuhwa n’umuyaga,
Cyangwa bakamera nk’umurama* utumurwa n’umuyaga mwinshi?
19 Imana izahana abana b’umuntu mubi ibahora amakosa ya papa wabo.
Ariko n’umuntu mubi izamuhane kugira ngo amenye ko yakoze icyaha.+
23 Hari umuntu upfa agifite imbaraga,+
Adafite imihangayiko kandi aguwe neza,+
24 Amatako ye yuzuye ibinure,
n’amagufwa ye akomeye.
25 Undi we apfana agahinda,
Kandi agapfa atabonye ibyiza.
28 Dore muravuga muti: ‘inzu y’umunyacyubahiro iri he?
Kandi se ya mahema yabagamo abagome ari he?’+
29 Ese ntimwabajije abahisi n’abagenzi?
None se ntimwumvise ibyo bababwiye,
30 Ko umuntu mubi arokoka ku munsi w’ibyago,
Kandi ku munsi w’amakuba urupfu ntirugire icyo rumutwara?
31 Ni nde uzamubwira ko ibikorwa bye ari bibi?
Kandi se ni nde uzamuhanira ibyo yakoze?
32 Bazamujyana mu irimbi,
Kandi imva ye izarindwa.
33 Ubutaka azaba ashyinguwemo ntibuzamuremerera.*+
Azakurikirwa na benshi,+
Nk’uko yabanjirijwe na benshi.
34 None se ubwo kuki mungira inama zitamfitiye akamaro?+
Ibisubizo byanyu byuzuyemo ibinyoma.”