Zaburi
Zaburi ya Dawidi.
28 Yehova, ni wowe nkomeza gutabaza.+
Gitare cyanjye, ntega amatwi.
Nukomeza kunyihorera,
Nzaba meze nk’umuntu wapfuye.+
2 Wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza,
Nkagusenga nzamuye amaboko nyerekeje ku nzu yawe yera.+
3 Ntundimburane n’abantu babi hamwe n’inkozi z’ibibi,+
Bavugana na bagenzi babo amagambo y’amahoro, ariko mu mitima yabo huzuye ibibi.+
Ubakorere ibihuje n’ibyo bakoze,
Kandi ubahanire ibikorwa byabo.+
5 Kubera ko batitaye ku byo Yehova yakoze,+
Ntibite no ku mirimo ye,+
Azabarimbura kandi ntazemera ko bongera kugira imbaraga.
6 Yehova nasingizwe,
Kuko yumvise kwinginga kwanjye.
7 Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+
Ni we niringira,+
Kandi yaramfashije none ndanezerewe.
Ni yo mpamvu nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.
8 Yehova ni we uha imbaraga abantu be.
Uwo yatoranyije amuhungiraho akarokoka.+
9 Kiza abantu bawe kandi uhe umugisha abo wagize umurage wawe.+
Ubiteho kandi ubatware mu maboko yawe kugeza iteka ryose.+