ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 6:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nabonekeye Aburahamu+ na Isaka+ na Yakobo+ ndi Imana Ishoborabyose,+ ariko ku bihereranye n’izina ryanjye Yehova,+ sinigeze mbimenyekanishaho.+

  • Kuva 33:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Yongeraho ati “ntushobora kureba mu maso hanjye, kuko nta muntu wandeba ngo abeho.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 6:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.+

  • Mariko 10:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Yesu aramubwira ati “unyitira iki mwiza?+ Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+

  • Yohana 4:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Imana ni Umwuka,+ kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”+

  • Abaroma 1:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Imico yayo itaboneka,+ ari yo bubasha bwayo+ bw’iteka n’Ubumana bwayo,+ igaragara neza kuva isi yaremwa,+ kuko igaragarira mu byaremwe,+ ku buryo batagira icyo kwireguza.+

  • 1 Abakorinto 8:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+

  • 1 Timoteyo 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 zihuje n’ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Imana igira ibyishimo,+ ari bwo nashinzwe.+

  • 1 Timoteyo 2:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Hariho Imana imwe,+ hakabaho n’umuhuza umwe+ hagati y’Imana+ n’abantu,+ na we ni umuntu, ari we Kristo Yesu,+

  • Abaheburayo 9:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Kristo ntiyinjiye ahera hakozwe n’amaboko+ hashushanyaga ah’ukuri,+ ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho,+ kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.+

  • 1 Yohana 4:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Kandi natwe twamenye urukundo+ Imana idukunda, turarwizera.

      Imana ni urukundo,+ kandi uguma mu rukundo+ akomeza kunga ubumwe n’Imana, Imana na yo igakomeza kunga ubumwe+ na we.

  • Ibyahishuwe 4:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Ibyo bizima uko ari bine,+ buri kizima cyari gifite amababa atandatu;+ byari byuzuyeho amaso impande zose+ no munsi. Ku manywa na nijoro ntibihwema kuvuga biti “Yehova Imana Ishoborabyose,+ uwahozeho, uriho+ kandi uza, ni uwera, ni uwera, ni uwera.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze