Intangiriro
23 Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. Iyo ni yo myaka yaramye.+ 2 Hanyuma Sara apfira i Kiriyati-Aruba,+ ni ho i Heburoni+ mu gihugu cy’i Kanani,+ maze Aburahamu yinjira mu ihema aborogera Sara, aramuririra cyane. 3 Nuko Aburahamu asiga umurambo w’umugore we aho ajya kuvugana na bene Heti,+ arababwira ati 4 “dore ntuye muri mwe ndi umwimukira.+ Nimumpe ahantu ho guhamba kugira ngo mpambe umurambo w’umugore wanjye mwivane mu maso.”+ 5 Nuko bene Heti basubiza Aburahamu bati 6 “utwumve nyagasani.+ Dore muri twe uri umutware washyizweho n’Imana.+ Mu marimbi yacu meza cyane kurusha ayandi, utoranyemo aho uhamba umurambo w’umugore wawe.+ Nta n’umwe muri twe uzakwima irimbi rye ngo akubuze guhamba umurambo w’umugore wawe.”+
7 Nuko Aburahamu arahaguruka yunamira bene igihugu,+ ari bo bene Heti,+ 8 arababwira ati “niba munyemereye guhamba umurambo w’umugore wanjye, munyumve maze munyingingire Efuroni mwene Sohari,+ 9 kugira ngo ampe ubuvumo bwe bw’i Makipela+ buri ku mpera y’umurima we. Abumpe maze muhere imbere yanyu ifeza zibukwiriye kugira ngo njye mpahamba.”+
10 Efuroni na we yari yicaranye na bene Heti. Nuko Efuroni w’Umuheti+ asubiza Aburahamu bene Heti bumva n’abinjiraga mu irembo ry’umugi bose bumva, ati+ 11 “reka reka nyagasani! Ahubwo umva nkubwire. Uwo murima ndawuguhaye, kandi n’ubuvumo burimo ndabuguhaye. Mbuguhereye imbere ya bene wacu bose.+ Genda uhambe umurambo w’umugore wawe.” 12 Nuko Aburahamu yunamira bene igihugu 13 maze abwira Efuroni bene igihugu bumva ati “ushatse wanyumva; oya, nako ntega amatwi! Ndaguha ifeza ziguze uwo murima. Emera nziguhe+ kugira ngo mpambemo umurambo w’umugore wanjye.”
14 Hanyuma Efuroni asubiza Aburahamu ati 15 “unyumve, nyagasani. Umurima ufite agaciro ka shekeli* magana ane z’ifeza, izo zivuze iki hagati yanjye nawe? Genda uhambe umurambo w’umugore wawe.”+ 16 Nuko Aburahamu yumvira Efuroni, maze amupimira ifeza yari yavuze bene Heti bumva, ni ukuvuga shekeli magana ane z’ifeza ku gipimo cy’abacuruzi.+ 17 Nguko uko isambu ya Efuroni yari i Makipela imbere y’i Mamure, ni ukuvuga umurima n’ubuvumo bwari buwurimo hamwe n’ibiti byose byari biri muri uwo murima,+ ibyari biri mu mbago zawo byose, yemejwe+ 18 ko ibaye iya Aburahamu, ko ari isambu aguriye imbere ya bene Heti n’abantu bose binjiraga mu irembo ry’uwo mugi.+ 19 Hanyuma Aburahamu ahamba umurambo w’umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure, ari ho i Heburoni, mu gihugu cy’i Kanani.+ 20 Nuko uwo murima n’ubuvumo bwari buwurimo wemezwa ko ubaye uwa Aburahamu, awuguze na bene Heti kugira ngo ajye awuhambamo.+