ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 13:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi+ cyangwa umurosi,+ akaguha ikimenyetso cyangwa akakubwira ko hazabaho ikintu runaka,+

  • Yeremiya 14:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+

  • Yeremiya 28:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Hanyuma Hananiya+ avugira imbere ya rubanda rwose ati “Yehova aravuga ati+ ‘imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’amahanga yose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.+

  • Ezekiyeli 13:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Abavuga bati ‘uku ni ko Yehova avuga’ kandi Yehova atabatumye, beretswe ibinyoma n’indagu zibeshya,+ kandi bakomeza gutegereza ko ijambo ryabo ryasohora.+

  • Matayo 7:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma+ baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama,+ ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze