ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 34:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yehova anyura imbere ye aravuga ati “Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo+ n’ukuri,+

  • Gutegeka kwa Kabiri 30:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 30:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Nimugarukira+ Yehova, abavandimwe banyu n’abana banyu bazagirirwa impuhwe+ n’ababajyanye ho iminyago, babareke bagaruke muri iki gihugu,+ kuko Yehova Imana yanyu ari Imana y’impuhwe+ n’imbabazi,+ kandi akaba atazabatera umugongo nimumugarukira.”+

  • Nehemiya 9:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane+ bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi+ n’impuhwe.+

  • Zab. 86:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+

      Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+

  • Yesaya 54:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Nagutaye burundu mu gihe cy’akanya gato,+ ariko nzakugirira imbabazi ngukoranyirize hamwe.+

  • Yesaya 55:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Umuntu mubi nareke inzira ye,+ n’ugira nabi areke imitekerereze ye,+ agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi,+ agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.+

  • 2 Abakorinto 1:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se,+ Data w’imbabazi nyinshi,+ akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze