2 Abakorinto
1 Jyewe Pawulo intumwa+ ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto, hamwe n’abera+ bose bari muri Akaya+ hose:
2 Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe.+
3 Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se,+ Data w’imbabazi nyinshi,+ akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,+ 4 iduhumuriza mu makuba yacu yose,+ kugira ngo dushobore guhumuriza+ abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.+ 5 Nk’uko imibabaro tubabazwa ku bwa Kristo ari myinshi,+ ni na ko ihumure duhabwa binyuze kuri Kristo na ryo ari ryinshi.+ 6 Ubu rero, iyo turi mu makuba, aba ari ukugira ngo muhumurizwe kandi muzahabwe agakiza,+ cyangwa iyo duhumurizwa, aba ari ukugira ngo namwe muhumurizwe, mushobore kwihanganira imibabaro nk’iyo natwe tubabazwa.+ 7 Nguko uko ibyiringiro dufite ku birebana namwe bitajegajega, kuko tuzi ko uko dusangira imibabaro ari na ko tuzasangira ihumure.+
8 Bavandimwe, ntitwifuza ko muyoberwa amakuba twahuye na yo mu ntara ya Aziya,+ ukuntu twahuye n’ibigeragezo bikaze birenze imbaraga zacu, ku buryo ndetse tutari twizeye ko twari kurokora ubuzima bwacu.+ 9 Mu by’ukuri, muri twe twumvaga ari nk’aho twari twakatiwe urwo gupfa. Ibyo byabereyeho kugira ngo tutiyiringira,+ ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.+ 10 Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu, kandi izongera idukize;+ ni na yo twiringiye ko izakomeza kudukiza.+ 11 Namwe mushobora kudufasha musenga mwinginga mudusabira,+ kugira ngo benshi bashimire+ Imana ku bwacu kubera ibyo iduha mu buryo burangwa n’ineza, bitewe n’abantu benshi basenga badusabira.+
12 Icyo twirata n’umutimanama wacu ukaba ugihamya+ ni iki: ni uko imyifatire twagize mu isi, ariko cyane cyane uko twitwaye muri mwe, twaranzwe no kwera no kutaryarya guturuka ku Mana, tutishingikirije ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo twishingikirije ku buntu butagereranywa bw’Imana. 13 Mu by’ukuri, nta bindi bintu tubandikira uretse ibyo muzi neza kandi mwemera, kandi niringiye ko muzakomeza kubyemera kugeza ku iherezo,+ 14 nk’uko mu rugero runaka mwemeye ko turi impamvu ituma mwirata,+ nk’uko namwe muzatubera impamvu yo kwirata ku munsi w’Umwami wacu Yesu.+
15 Bityo rero, kubera icyo cyizere nari mfite, nagambiriye mbere kuza iwanyu+ kugira ngo mwongere+ mubone uburyo bwo kwishima, 16 maze nimara kuruhukira iwanyu njye i Makedoniya,+ kandi ningaruka iwanyu+ mvuye i Makedoniya mumperekeze+ ho gato njye i Yudaya. 17 None se igihe nari mfite uwo mugambi, nigeze ngaragaza ko ntafatana ibintu uburemere?+ Cyangwa se ibyo ngambirira mbigambirira nkurikije kamere,+ kugira ngo mbe navuga nti “yee, yee,” hanyuma nti “oya, oya”?+ 18 Ariko nk’uko Imana yiringirwa, amagambo twababwiye ntabwo ari Yego hanyuma ngo yongere abe Oya, 19 kuko Umwana w’Imana,+ ari we Kristo Yesu wabwirijwe muri mwe binyuze kuri twe, ni ukuvuga binyuze kuri jye na Silivani na Timoteyo,+ atabaye Yego hanyuma ngo yongere abe Oya, ahubwo ku bihereranye na we, Yego yakomeje kuba Yego.+ 20 Uko amasezerano+ y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we.+ Bityo, natwe tubwira Imana binyuze kuri we tuti “Amen,”+ kugira ngo tuyiheshe ikuzo. 21 Ariko Imana ni yo ihamya ko ari mwe ari natwe, twese turi aba Kristo, kandi ni na yo yadusutseho umwuka.+ 22 Nanone yadushyizeho ikimenyetso cyayo,+ kandi mu mitima yacu yaduhaye gihamya+ y’ibigomba kuzaza, ni ukuvuga umwuka wayo.+
23 Ubu ntanze Imana ho umugabo+ uzashinja ubugingo bwanjye, ko icyatumye kugeza ubu ntaza i Korinto ari uko ntashakaga ko murushaho kubabara.+ 24 Ibyo ntibishaka kuvuga ko dutegeka+ ukwizera kwanyu, ahubwo turi abakozi bakorana namwe+ kugira ngo mugire ibyishimo, kuko ukwizera+ kwanyu ari ko mushikamyemo.+