25 Mu kwezi kwa karindwi,+ Ishimayeli+ mwene Netaniya mwene Elishama wakomokaga mu muryango wa cyami, hamwe n’abandi bagabo icumi, baraje bica Gedaliya+ n’Abayahudi n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.+
2 Hanyuma Ishimayeli mwene Netaniya na ba bagabo icumi bari kumwe na we barahaguruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota.+ Nguko uko yishe uwo umwami w’i Babuloni yari yarahaye gutegeka igihugu.+