Ezira
7 Nyuma y’ibyo, ku ngoma ya Aritazerusi+ umwami w’u Buperesi, Ezira+ mwene Seraya,+ mwene Azariya, mwene Hilukiya,+ 2 mwene Shalumu,+ mwene Sadoki, mwene Ahitubu,+ 3 mwene Amariya,+ mwene Azariya,+ mwene Merayoti,+ 4 mwene Zerahiya,+ mwene Uzi,+ mwene Buki,+ 5 mwene Abishuwa,+ mwene Finehasi,+ mwene Eleyazari,+ mwene Aroni+ umutambyi mukuru,+ 6 yari umwandukuzi w’umuhanga+ mu mategeko ya Mose,+ ayo Yehova Imana ya Isirayeli yatanze. Nuko ava i Babuloni, kandi umwami amuha ibyo yasabye byose abishobojwe n’ukuboko kwa Yehova Imana ye kwari kuri we.+
7 Nuko bamwe mu Bisirayeli n’abatambyi+ n’Abalewi+ n’abaririmbyi+ n’abarinzi b’amarembo+ n’Abanetinimu,+ bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi w’ingoma y’umwami Aritazerusi.+ 8 Amaherezo Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, mu mwaka wa karindwi w’ingoma y’uwo mwami. 9 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere ni bwo yiyemeje kuva i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abishobojwe n’ukuboko kwiza kw’Imana ye kwari kuri we,+ 10 kuko Ezira yari yarateguriye+ umutima we kugenzura amategeko ya Yehova+ no kuyakurikiza,+ no kwigisha+ muri Isirayeli amategeko+ n’ubutabera.+
11 Dore ibyari bikubiye mu rwandiko Umwami Aritazerusi yahaye Ezira umutambyi akaba n’umwandukuzi+ wandukuraga amategeko ya Yehova n’amabwiriza yahaye Isirayeli:
12 “Aritazerusi+ umwami w’abami,+ kuri Ezira umutambyi n’umwandukuzi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru:+ gira amahoro masa.+ 13 Ntanze itegeko+ ngo umuntu wese uri mu bwami bwanjye+ wo mu bwoko bw’Abisirayeli n’abatambyi babo n’Abalewi wifuza kujyana nawe i Yerusalemu, mujyane.+ 14 Kuko umwami n’abajyanama be barindwi+ bategetse ko ujya kugenzura+ uko byifashe i Buyuda n’i Yerusalemu ukurikije amategeko+ y’Imana yawe+ ari mu kuboko kwawe. 15 Kandi ujyane ifeza na zahabu umwami n’abajyanama be batanze ku bushake,+ bakazitura Imana ya Isirayeli ifite ubuturo i Yerusalemu.+ 16 Uzajyane n’ifeza na zahabu yose uzabona mu ntara ya Babuloni yose, hamwe n’impano rubanda+ n’abatambyi bazatanga ku bushake, bakazitura inzu y’Imana yabo+ iri i Yerusalemu. 17 Ayo mafaranga uzahite uyaguramo ibimasa+ n’amapfizi y’intama+ n’abana b’intama+ n’amaturo y’ibinyampeke+ n’amaturo y’ibyokunywa+ azaturanwa na byo, maze ubitambire ku gicaniro cy’inzu y’Imana yanyu+ iri i Yerusalemu.+
18 “Ifeza na zahabu+ bizasigara, wowe n’abavandimwe bawe muzabikoreshe+ icyo muzabona ko gikwiriye, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka.+ 19 Kandi ibikoresho+ uhawe bigenewe umurimo ukorerwa mu nzu y’Imana yawe, byose uzabigeze imbere y’Imana yawe i Yerusalemu.+ 20 Ibindi byose bikenewe mu nzu y’Imana yawe ugomba gutanga, uzabitange ubikuye mu nzu ibikwamo ubutunzi bw’umwami.+
21 “Kandi jyewe umwami Aritazerusi, ntegetse+ ababitsi+ bose bo hakurya ya rwa Ruzi,+ ko ibyo Ezira+ umutambyi n’umwandukuzi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru azabasaba byose, muzajya muhita mubimuha, 22 kugeza ku italanto*+ ijana z’ifeza, na koru*+ ijana z’ingano, na bati*+ ijana za divayi+ na bati ijana z’amavuta,+ n’umunyu+ wose azashaka. 23 Ibyo Imana nyir’ijuru yategetse byose+ ko bizakorerwa inzu y’Imana nyir’ijuru,+ bikoranwe umwete+ kugira ngo uburakari budasukwa ku gihugu cy’umwami no ku bana be.+ 24 Kandi ndabamenyesha ko mutemerewe kugira umusoro cyangwa ikoro+ cyangwa ihoro+ mwaka uwo ari we wese mu batambyi,+ Abalewi,+ abacuranzi,+ abarinzi b’amarembo,+ Abanetinimu+ n’abakozi bakora kuri iyo nzu y’Imana.
25 “Kandi nawe Ezira, uzashyireho abatware n’abacamanza ukurikije ubwenge+ Imana yawe yaguhaye, kugira ngo bakomeze kujya bacira imanza+ abantu bose bari hakurya ya rwa Ruzi, ni ukuvuga abantu bose bazi amategeko y’Imana yawe, kandi umuntu wese utayazi muzayamwigishe.+ 26 Umuntu wese utazubahiriza amategeko y’Imana yawe+ n’amategeko y’umwami, azahite acirwa urubanza, rwaba urwo gupfa+ cyangwa kwirukanwa mu gihugu,+ cyangwa gucibwa amafaranga+ cyangwa gufungwa.”
27 Yehova Imana ya ba sogokuruza nasingizwe,+ we washyize mu mutima+ w’umwami igitekerezo cyo kurimbisha+ inzu ya Yehova iri i Yerusalemu! 28 Kandi nanjye yangaragarije ineza yuje urukundo+ imbere y’umwami n’abajyanama be+ n’abatware be bose bakomeye. Nuko nanjye ndikomeza kuko ukuboko+ kwa Yehova Imana yanjye kwari kuri jye, maze nteranya abatware bo mu Bisirayeli ngo tujyane.