26 Nuko Yobu arasubiza ati
2 “Nawe wafashije utagira imbaraga ntugasekwe!
Wakijije ukuboko gutentebutse!+
3 Wagiriye inama umuntu utagira ubwenge,+
Kandi wigishije benshi ubwenge!
4 Uwo wabwiye amagambo ni nde,
Kandi se umwuka ukuvugiramo ni uwa nde?
5 Abapfuye batagira icyo bimarira bakomeza guhindira umushyitsi
Munsi y’amazi n’ibiyabamo.+
6 Imva yambaye ubusa imbere yayo,+
Kandi ahantu ho kurimbukira haratwikuruwe.
7 Isanzura amajyaruguru ku busa,+
Igatendeka isi hejuru y’ubusa.
8 Ipfunyika amazi mu bicu byayo,+
Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.
9 Ikingiriza imbere y’intebe yayo y’ubwami,
Ikahabamba igicu cyayo.+
10 Yaciye uruziga hejuru y’amazi,+
Aho urumuri rurangirira mu mwijima.
11 Inkingi z’ijuru ziranyeganyega,
Zigatangazwa no gucyaha kwayo.
12 Yavumbagatanyije inyanja ikoresheje imbaraga zayo,+
Ijanjaguza+ umunyarugomo+ ubwenge bwayo.
13 Yasenesheje ijuru umuyaga wayo,+
Ukuboko kwayo kwahinguranyije inzoka igenda inyerera.+
14 Dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo,+
Kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa!
Ariko se ni nde ushobora gusobanukirwa guhinda kwayo gukomeye?”+