ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 6:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Ubu noneho nimurebe, ni jye Mana,+

      Nta zindi mana ziri kumwe nanjye.+

      Ndica nkanabeshaho.+

      Narakomerekeje cyane+ kandi ni jye uzakiza,+

      Nta wushobora kugira uwo avana mu kuboko kwanjye.+

  • Zab. 83:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Kugira ngo abantu bamenye+ ko wowe witwa Yehova,+

      Ari wowe wenyine Usumbabyose+ mu isi yose.+

  • Yesaya 37:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Yehova nyir’ingabo Mana ya Isirayeli+ yicaye ku bakerubi, ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru n’isi.+

  • Yesaya 44:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Yehova Umwami wa Isirayeli+ akaba n’Umucunguzi wayo,+ Yehova nyir’ingabo, aravuga ati ‘ndi ubanza n’uheruka,+ kandi nta yindi Mana itari jye.+

  • Mariko 12:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Yesu aramusubiza ati “irya mbere ngiri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa,+

  • 1 Abakorinto 8:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+

  • Abefeso 4:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Hariho Imana imwe,+ ari na yo Se w’abantu bose, uri hejuru ya bose, ukora binyuze kuri bose kandi agakorera muri bose.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze