Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Salomo.
127 Iyo Yehova atari we wubatse inzu,+
Abubatsi bayo baba bararuhiye ubusa bayubaka.+
Iyo Yehova atari we urinze umugi,+
Umurinzi aba abera maso ubusa.+
2 Muba muruhira ubusa iyo mubyuka kare,+
Mukicara ari uko bwije,+
Mukarya mwagotse.+
Nyamara, atuma uwo akunda aryama agasinzira.+
3 Dore abana ni umurage uturuka kuri Yehova,+
Kandi imbuto z’inda ni ingororano.+
4 Kimwe n’imyambi mu ntoki z’umunyambaraga,+
Ni ko abana bo mu busore bamera.+
5 Hahirwa umugabo ufite ikirimba kibuzuye.+
Ntibazakorwa n’isoni,+
Kuko bazavuganira n’abanzi mu irembo.