Indirimbo ya Salomo
6 “Yewe hogoza mu bagore,+ umukunzi wawe yagiye he? Umukunzi wawe yagannye he ngo tugufashe kumushaka?”
2 “Umukunzi wanjye yagiye mu busitani bwe,+ mu busitani bw’indabyo zihumura neza;+ yagiye kuragira+ mu busitani no guca indabyo z’amarebe. 3 Ndi uw’umukunzi wanjye, n’umukunzi wanjye ni uwanjye.+ Aragira+ mu marebe.”
4 “Mukobwa nakunze,+ uri mwiza! Uri mwiza nk’Umurwa Ushimishije,+ ubwiza ubunganya na Yerusalemu.+ Uteye ubwoba nk’ingabo+ zikikije amabendera.+ 5 Erekeza amaso yawe hirya+ we gukomeza kundeba, kuko amaso yawe antwara umutima. Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene zimanutse i Gileyadi zikinagira.+ 6 Amenyo yawe ameze nk’umukumbi w’intama zimaze gukemurwa, zivuye kuhagirwa. Zose zifite abana b’impanga, nta n’imwe yatakaje abana bayo.+ 7 Imisaya yawe mu ivara, imeze nk’ibisate by’amakomamanga.+ 8 Hashobora kuba hariho abamikazi mirongo itandatu n’inshoreke mirongo inani, n’abakobwa batabarika.+ 9 Ariko hariho umwe gusa, ni we numa yanjye,+ utagira inenge.+ Hariho umwe, ni we mutoni wa nyina. Araboneye mu maso y’uwamwibarutse. Abakobwa baramubonye bamwita uhiriwe; abamikazi n’inshoreke baramurata,+ 10 bati ‘uyu mugore ni nde,+ ureba hasi nk’umuseke,+ ufite ubwiza nk’ubw’ukwezi kw’inzora,+ ukeye nk’izuba rirashe,+ uteye ubwoba nk’ingabo zikikije amabendera?’”+
11 “Nagiye mu busitani+ bw’ibiti byera imbuto ngiye kureba imishibu mu kibaya,+ ngiye kureba niba imizabibu yarashibutse, niba ibiti by’amakomamanga byararabije.+ 12 Ntarasobanukirwa ibibaye, nagiye kubona mbona ngeze mu magare y’imfura zo mu bwoko bwanjye.”
13 “Garuka, garuka wa Mushulami we! Garuka, garuka tukwitegereze!”+
“Iyo mwitegereje Umushulami mubona ameze ate?”+
“Ameze nk’imbyino z’i Mahanayimu!”*