20 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu+ no kuri aba bantu, no ku matungo no ku biti byo ku gasozi+ no ku mbuto z’ubutaka; buzagurumana, kandi nta wuzabuzimya.’+
4 Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya,+ mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu,+ bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+