ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 9:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Iyi nzu ubwayo izahinduka amatongo.+ Umuntu wese uzayinyuraho azajya ahagarara yumiwe,+ akubite ikivugirizo, avuge ati ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • 2 Abami 25:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Atwika inzu ya Yehova+ n’inzu y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu;+ amazu yose y’abanyacyubahiro na yo arayatwika.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Kubera ko iyi nzu izaba yarahindutse amatongo,+ umuntu wese uzayinyuraho azajya ahagarara yumiwe,+ avuge ati ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Nuko atwika inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya inkuta+ z’i Yerusalemu, iminara yose yo guturwamo ndetse n’ibintu by’agaciro byose+ byari bihari arabitwika, byose birarimbuka.+

  • Zab. 74:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Bo, ndetse n’urubyaro rwabo, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati

      “Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”+

  • Zab. 79:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 79 Mana, abantu bo mu mahanga baje mu murage wawe,+

      Bahumanya urusengero rwawe rwera,+

      Bahindura Yerusalemu amatongo.+

  • Yeremiya 26:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 “Mika+ w’i Moresheti+ yahanuye ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda,+ abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Yehova nyir’ingabo aravuga ati “Siyoni izahingwa nk’umurima,+ kandi Yerusalemu izahinduka amatongo,+ n’umusozi w’urusengero ube nk’ahantu hirengeye h’ishyamba.”’+

  • Amaganya 2:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Yehova yataye igicaniro cye.+ Yazinutswe urusengero rwe.+

      Inkuta z’iminara yaho yazihanye mu maboko y’umwanzi.+

      Bumvikanishirije ijwi ryabo mu nzu ya Yehova nk’abari mu munsi mukuru.+

  • Ezekiyeli 24:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 ‘bwira ab’inzu ya Isirayeli uti “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ngiye guhumanya urusengero rwanjye+ mwiratana,+ n’ibyo amaso yanyu yishimira,+ n’ibyo ubugingo bwanyu bugirira impuhwe, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize inyuma bazicishwa inkota.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze