Yesaya 31:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+ Yeremiya 37:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza,+ muti “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+ Amaganya 4:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Tukiriho, amaso yacu yazonzwe no gutegereza ubufasha, ariko aheze mu kirere.+ Twakomeje kwitegereza, dutegereza ishyanga ritashoboraga kutuzanira agakiza.+ Ezekiyeli 29:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,+ kuko ab’inzu ya Isirayeli bakwishingikirijeho ukababera nk’urubingo.+
31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+
7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza,+ muti “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+
17 Tukiriho, amaso yacu yazonzwe no gutegereza ubufasha, ariko aheze mu kirere.+ Twakomeje kwitegereza, dutegereza ishyanga ritashoboraga kutuzanira agakiza.+
6 Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,+ kuko ab’inzu ya Isirayeli bakwishingikirijeho ukababera nk’urubingo.+