Hoseya
2 “Mubwire abavandimwe banyu muti ‘muri ubwoko bwanjye!’+ Mubwire na bashiki banyu muti ‘muri abagore bagiriwe imbabazi!’+ 2 Murege nyoko,+ mumuburanye kuko atari umugore wanjye,+ nanjye simbe umugabo we.+ Akwiriye kuvana ubusambanyi bwe imbere ye, kandi akareka ibikorwa bye by’ubwiyandarike+ 3 kugira ngo ntamwambika ubusa,+ akamera nk’uko yari ameze ku munsi yavutseho,+ nkamuhindura nk’ubutayu,+ nkamugira nk’igihugu kitagira amazi+ kandi nkamwicisha inyota.+ 4 Sinzababarira abahungu be+ kuko ari abo mu busambanyi.+ 5 Nyina yarasambanye.+ Uwabatwise yakoze ibiteye isoni+ kuko yavuze ati ‘ndashaka gukurikira abakunzi banjye+ bampa umugati n’amazi, n’imyambaro iboshywe mu bwoya bw’intama n’iboshywe mu budodo bwiza cyane, bakampa n’amavuta n’ibyokunywa.’+
6 “Ni yo mpamvu ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, nkamugotesha urukuta rw’amabuye+ ku buryo atazabona aho amenera.+ 7 Aziruka inyuma y’abakunzi be ariko ntazabafata;+ azabashaka ariko ntazababona. Hanyuma azavuga ati ‘ngiye gusubira ku mugabo wanjye+ wa mbere,+ kuko igihe nari kumwe na we ari bwo nari merewe neza kurusha ubu.’+ 8 Nyamara ntiyigeze amenya+ ko ari jye wamuhaga ibinyampeke+ na divayi nshya n’amavuta, ngatuma agwiza ifeza na zahabu, ibyo bakoreshaga basenga Bayali.+
9 “‘Ni yo mpamvu ngiye kwisubiraho nkamwaka ibinyampeke byanjye mu gihe cy’isarura, nkamwaka na divayi nshya yanjye mu gihe cyayo;+ nzamwambura imyenda yanjye iboshywe mu bwoya bw’intama n’iboshywe mu budodo bwiza cyane yatwikirizaga ubwambure bwe.+ 10 Nzatwikurura imyanya ndangagitsina ye imbere y’abakunzi be,+ kandi nta wuzamunkura mu maboko.+ 11 Nzavanaho ibyishimo bye byose+ n’iminsi mikuru ye,+ n’imboneko ze z’ukwezi+ n’isabato ye n’ibihe bye by’iminsi mikuru. 12 Nzarimbura imizabibu ye+ n’imitini ye,+ ibyo yavugaga ati “ni impano nahawe n’abakunzi banjye.” Nzabihindura ibihuru,+ inyamaswa zo mu gasozi zibirishe. 13 Nzamuryoza+ iminsi yose yamaze yosereza ibishushanyo bya Bayali+ ibitambo,+ ubwo yirimbishishaga impeta n’ibindi bintu by’umurimbo,+ agakomeza gukurikira abakunzi be+ maze akanyibagirwa,’+ ni ko Yehova avuga.
14 “‘Ni yo mpamvu ngiye kumwemeza, kandi nzamwohereza mu butayu,+ mubwire amagambo meza mugere ku mutima.+ 15 Uhereye icyo gihe nzamuha inzabibu ze,+ muhe n’ikibaya cya Akori+ kimubere irembo ry’ibyiringiro. Ni ho azansubiriza nk’uko byari bimeze mu minsi y’ubuto bwe,+ nko ku munsi yaviriye mu gihugu cya Egiputa.+ 16 Icyo gihe,’ ni ko Yehova avuga, ‘uzampamagara ngo Mugabo wanjye, ntuzongera kumpamagara ngo Databuja.’+
17 “‘Nzavana amazina y’ibishushanyo bya Bayali mu kanwa ke,+ kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.+ 18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi+ ku bwabo, n’ibiguruka mu kirere n’ibikururuka ku butaka, kandi nzakura umuheto n’inkota n’intambara mu gihugu,+ ntume bagira umutekano.+ 19 Nzakurambagiza ube uwanjye kugeza ibihe bitarondoreka;+ ni ukuri nzakurambagiza nkugaragarize gukiranuka n’ubutabera n’ineza yuje urukundo n’imbabazi.+ 20 Nzakurambagiza nkugaragarize ubudahemuka, kandi uzamenya Yehova.’+
21 “‘Icyo gihe nzasubiza,’ ni ko Yehova avuga, ‘nzasubiza ijuru maze na ryo risubize isi.+ 22 Isi na yo izasubiza ibinyampeke+ na divayi nshya n’amavuta, na byo bisubize Yezereli.*+ 23 Nzamubiba nk’uko babiba imbuto, mubibe ku isi abe uwanjye;+ nzagirira imbabazi utaragiriwe imbabazi,+ kandi nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti “muri ubwoko bwanjye,”+ na bo bambwire bati “uri Imana yacu.”’”+