ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 6:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Hanyuma Imana ibwira Nowa iti “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye,+ kubera ko bujuje urugomo mu isi, none ngiye kubarimburana n’isi.+

  • Intangiriro 18:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nuko Yehova aravuga ati “ese ndakomeza guhisha Aburahamu ibyo ngiye gukora?+

  • 1 Abami 22:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 None Yehova yashyize ibinyoma mu kanwa k’aba bahanuzi bawe bose;+ nyamara Yehova we yakuvuzeho ibyago.”+

  • 2 Abami 3:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 kuko Yehova yavuze ati “nta muyaga muzumva kandi ntimuzabona imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi+ muyanywe+ mwe n’amatungo yanyu.”’

  • 2 Abami 22:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Ni yo mpamvu nzagusangisha+ ba sokuruza, ushyirwe mu mva yawe amahoro;+ amaso yawe ntazabona ibyago byose nzateza aha hantu.”’” Baraza babwira umwami ayo magambo.

  • Zab. 25:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze,+

      Kandi ni bo amenyesha isezerano rye.+

  • Yesaya 42:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “Dore ibya mbere byamaze gusohora,+ ariko ndavuga ibishya. Mbere y’uko bitangira kugaragara, ndabivuga kugira ngo mubyumve.”+

  • Daniyeli 9:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Nuko atangira kunsobanurira, arambwira ati

      “Daniyeli we, ubu nazanywe no kugufasha kugira ubushishozi butuma usobanukirwa.+

  • Daniyeli 11:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ubu rero, ngiye kukubwira ukuri:+

      “Dore hazima abandi bami batatu mu Buperesi+ kandi uwa kane+ azigwizaho ubutunzi bwinshi kurusha abandi bose.+ Namara gukomezwa n’ubutunzi bwe, azahagurukana byose atere ubwami bw’u Bugiriki.+

  • Yohana 15:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu aba atazi ibyo shebuja akora. Ahubwo mbita incuti,+ kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.+

  • Ibyahishuwe 1:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 1 lbyahishuwe+ na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye+ ngo yereke abagaragu bayo+ ibintu bigomba kubaho bidatinze.+ Hanyuma Yesu na we atuma umumarayika wayo,+ maze binyuze kuri uwo mumarayika, abyereka umugaragu wayo Yohana+ mu bimenyetso.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze