Luka
19 Hanyuma yinjira i Yeriko,+ ashaka kwambukiranya uwo mugi. 2 Icyo gihe hari umugabo witwaga Zakayo wari umutware w’abakoresha b’ikoro, kandi yari umukire. 3 Yari afite amatsiko yo kureba+ uwo Yesu uwo ari we, ariko ntiyashoboye kumubona bitewe n’imbaga y’abantu, kuko yari mugufi. 4 Nuko ariruka abatanga imbere maze yurira igiti cy’umukuyu kugira ngo amurebe, kubera ko Yesu yari agiye kunyura muri iyo nzira. 5 Yesu ahageze areba hejuru aramubwira ati “Zakayo we, ururuka vuba kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe.” 6 Abyumvise yururuka vuba amwakira yishimye. 7 Ariko abantu babibonye, bose batangira kujujura+ bati “agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.” 8 Ariko Zakayo arahaguruka abwira Umwami ati “Nyagasani, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma+ kugira ngo mutware ibye, ndabimusubiza incuro enye.”+ 9 Yesu abyumvise aramubwira ati “uyu munsi, agakiza kaje muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Aburahamu.+ 10 Umwana w’umuntu yaje gushaka abazimiye no kubakiza.”+
11 Mu gihe bari bateze amatwi ibyo bintu, abacira undi mugani, kuko yari hafi y’i Yerusalemu kandi bakaba baribwiraga ko ubwami bw’Imana bwari bugiye kwigaragaza ako kanya.+ 12 Nuko aravuga ati “hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo hanyuma akagaruka.+ 13 Ahamagara abagaragu be icumi abaha mina* icumi, maze arababwira ati ‘mugende muzicuruze kugeza aho nzagarukira.’+ 14 Ariko abaturage be baramwangaga;+ hanyuma batuma intumwa ngo zimukurikire zivuge ziti ‘ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami.’+
15 “Nuko aho agarukiye amaze kwimikwa, ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga, kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo.+ 16 Uwa mbere araza aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina icumi.’+ 17 Aramubwira ati ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje cyane, uhawe gutwara imigi icumi.’+ 18 Noneho haza uwa kabiri aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina eshanu.’+ 19 Uwo na we aramubwira ati ‘nawe uhawe gutwara imigi itanu.’+ 20 Ariko haza undi aravuga ati ‘Nyagasani, ngiyi mina yawe; nari narayibitse izingazingiye mu mwenda. 21 Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye.’+ 22 Aramubwira ati ‘ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye,+ wa mugaragu mubi we! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye?+ 23 None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, ngo ninza nzayatwarane n’inyungu zayo?’+
24 “Nuko abwira abari bahagaze aho ati ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina icumi.’+ 25 Ariko baramubwira bati ‘Nyagasani, afite izindi mina icumi!’ Arabasubiza ati 26 ‘ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.+ 27 Byongeye kandi, abo banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, mubazane hano mubicire imbere yanjye.’”+
28 Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu.+ 29 Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+ 30 arababwira ati “nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu; mukiziture mukizane.+ 31 Ariko nihagira umuntu ubabaza ati ‘murakiziturira iki?’ Mumubwire muti ‘Umwami aragikeneye.’”+ 32 Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+ 33 Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, bene cyo barababaza bati “icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?”+ 34 Baravuga bati “Umwami aragikeneye.”+ 35 Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma bakimwicazaho.+
36 Uko yagendaga,+ bakomezaga kugenda barambura imyenda yabo mu nzira.+ 37 Akigera hafi y’umuhanda umanuka ku musozi w’Imyelayo, ikivunge cyose cy’abigishwa bari kumwe na we batangira kwishima no gusingiza Imana mu ijwi riranguruye, babitewe n’ibitangaza byose bari babonye,+ 38 baravuga bati “hahirwa uje ari Umwami mu izina rya Yehova!+ Amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba ahandi hose!”+ 39 Icyakora bamwe mu Bafarisayo bari muri abo bantu baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”+ 40 Ariko arabasubiza ati “ndababwira ko niyo aba baceceka amabuye+ yarangurura.”
41 Nuko ageze hafi aho areba umugi, arawuririra,+ 42 aravuga ati “ubonye iyo muri iki gihe uza kuba waramenye+ ibintu biguhesha amahoro! Ariko none byahishwe amaso yawe.+ 43 Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro+ rw’ibisongo+ maze bakugote,+ bakugarize+ baguturutse impande zose. 44 Bazaguhonda hasi wowe n’abana bawe+ kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi,+ kuko utamenye igihe wagenzuriwemo.”+
45 Nuko yinjira mu rusengero yirukana abacururizagamo,+ 46 arababwira ati “haranditswe ngo ‘inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.”+
47 Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakomeye bo muri ubwo bwoko bashaka kumwica,+ 48 icyakora ntibabona uburyo bwiza bwo kubikora, kuko abantu bose bakomezaga kumwizirikaho kugira ngo bamwumve.+