Zab. 25:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Yehova ni mwiza kandi aratunganye.+ Ni cyo gituma yigisha abanyabyaha uko bakwiriye kubaho.+ Nahumu 1:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Yehova ni mwiza,+ kandi arinda abantu ku munsi w’ibibazo bikomeye.+ Yita ku bamuhungiraho bose.+ Matayo 5:44, 45 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 44 Icyakora njye ndababwiye nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+ 45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru,+ kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.’+ Ibyakozwe 14:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho,+ ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo+ bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.”+ Yakobo 1:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ni ukuri, impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru.+ Iba ivuye ku Mana yo yaremye ibimurika byo mu ijuru,+ kandi iyo Mana ntihinduka nk’uko igicucu cy’izuba kigenda gihinduka.+
44 Icyakora njye ndababwiye nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+ 45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru,+ kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.’+
17 Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho,+ ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo+ bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.”+
17 Ni ukuri, impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru.+ Iba ivuye ku Mana yo yaremye ibimurika byo mu ijuru,+ kandi iyo Mana ntihinduka nk’uko igicucu cy’izuba kigenda gihinduka.+