ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 31:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho.+

      Uzanyereka inzira kandi unyobore+ ubikoreye izina ryawe.+

  • Zab. 79:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  9 Mana mukiza wacu, dutabare,+

      Ubigiriye izina ryawe rihebuje.

      Udukize kandi utubabarire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+

  • Zab. 109:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Ariko wowe Yehova, Mwami w’Ikirenga,

      Ungirire neza ubigiriye izina ryawe.+

      Unkize kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.+

  • Zab. 143:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Yehova, undinde ubigiriye izina ryawe.

      Undokore umvane mu kaga kubera ko ukiranuka.+

  • Ezekiyeli 36:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 “None rero, ubwire abagize umuryango wa Isirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kuba ngiye kugira icyo nkora, si ukubera mwebwe abagize umuryango wa Isirayeli, ahubwo ni ukubera izina ryanjye ryera, iryo mwatukishije mu bihugu mwagiyemo.”’+

  • Daniyeli 9:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yehova, twumve. Yehova, tubabarire.+ Yehova, tega amatwi kandi ugire icyo ukora. Mana yanjye, ntutinde kubera izina ryawe, kuko umujyi wawe n’abantu bawe byitiriwe izina ryawe.”+

  • Matayo 6:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti:+

      “‘Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe+ niryezwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze