ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Luka 12:22-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Kubera iyo mpamvu rero, ndababwira nti: ‘ntimukomeze guhangayika mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzambara,+ 23 kuko ubuzima buruta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.’ 24 Nimwitegereze neza ibikona. Ntibitera imbuto cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira aho bibika imyaka. Nyamara Imana irabigaburira.+ None se ntimurusha inyoni agaciro?+ 25 Ni nde se muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe* ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika? 26 Niba se ibyo mutabishobora, kuki mwahangayikira n’ibindi bisigaye?+ 27 Mwitegereze neza ukuntu indabo zo mu gasozi zikura. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. Ariko ndababwira ko na Salomo ubwe, nubwo yari afite ibintu byinshi byiza, atigeze yambara neza nka rumwe muri izo ndabo.+ 28 Niba se Imana yambika ityo ibimera byo mu gasozi biba biriho uyu munsi ejo bigatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze