-
Matayo 6:25-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “Ku bw’ibyo rero, ndababwira nti: ‘ntimukomeze guhangayika+ mwibaza icyo muzarya, icyo muzanywa, cyangwa icyo muzambara.’+ Ese ubuzima ntiburuta ibyokurya n’umubiri ukaruta imyenda?+ 26 Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere.+ Ntizitera imbuto ngo zisarure cyangwa ngo zibikire ibizazitunga. Nyamara Papa wanyu wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro? 27 Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe* ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika?+ 28 Nanone kuki muhangayikishwa n’imyenda? Muvane isomo ku ndabo zo mu gasozi. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. 29 Ariko ndababwira ko na Salomo ubwe,+ nubwo yari afite ibintu byinshi byiza, atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabo. 30 Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bugatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe?
-