ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 9:17-29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Umwe muri abo bantu aramusubiza ati: “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umudayimoni umubuza kuvuga.+ 18 Igihe cyose uwo mudayimoni amufashe, amutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi imbaraga zikamushiramo. Nabwiye abigishwa bawe ngo bamwirukane ariko byabananiye.” 19 Yesu abwira abo bantu ati: “Bantu b’iki gihe mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire.”+ 20 Hanyuma bamuzanira uwo mwana. Ariko uwo mudayimoni akibona Yesu, ahita atigisa uwo mwana, amutura hasi maze uwo mwana akomeza kwigaragura azana ifuro. 21 Hanyuma Yesu abaza papa w’uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramubwira ati: “Byatangiye akiri umwana. 22 Inshuro nyinshi uwo mudayimoni yamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo amwice. None rero, niba hari icyo ushobora gukora, rwose tugirire impuhwe udufashe.” 23 Yesu aramubwira ati: “Urumva ayo magambo uvuze ngo: ‘niba hari icyo ushobora gukora!’ Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+ 24 Papa w’uwo mwana ahita avuga cyane ati: “Ndizeye! Mfasha ndusheho kugira ukwizera gukomeye!”+

      25 Yesu abonye ko abantu bari kuza biruka babasanga, acyaha uwo mudayimoni aramubwira ati: “Wa mudayimoni we utuma abantu batavuga kandi ntibumve, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzongere kumugarukamo.”+ 26 Amaze kuvuza induru no kumutigisa cyane, amuvamo. Uwo mwana asigara ameze nk’uwapfuye, ku buryo abenshi muri bo bavuze bati: “Arapfuye!” 27 Ariko Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, maze arahagarara. 28 Nuko amaze kwinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kubera iki twe tutashoboye kumwirukana?”+ 29 Arabasubiza ati: “Nta kindi gishobora kwirukana umudayimoni nk’uriya, uretse isengesho.”

  • Luka 9:38-42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Nuko umugabo umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngwino ufashe umuhungu wanjye, kuko ari we mwana wenyine ngira.+ 39 Hari umudayimoni ujya umufata agahita ataka. Uwo mudayimoni aramutigisa akazana ifuro, kandi n’iyo amaze kumugirira nabi ntahita amuvamo. 40 Ninginze abigishwa bawe ngo birukane uwo mudayimoni, ariko ntibabishobora.” 41 Yesu aravuga ati: “Bantu babi b’iki gihe b’abanyabyaha+ kandi mutizera, nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nzanira uwo muhungu wawe hano.”+ 42 Ariko uwo muhungu aje, na bwo uwo mudayimoni amutura hasi aramutigisa cyane. Yesu acyaha uwo mudayimoni, akiza uwo muhungu maze amusubiza papa we.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze