ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 34
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Dina afatwa ku ngufu (1-12)

      • Uburyarya bw’abahungu ba Yakobo (13-31)

Intangiriro 34:1

Impuzamirongo

  • +Int 30:19, 21; 46:15
  • +Int 26:34, 35; 27:46

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2001, p. 20-21

Intangiriro 34:2

Impuzamirongo

  • +Gut 7:1; 1Ng 1:13-15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Guma mu rukundo rw’Imana, p. 123-124

    Urukundo rw’Imana, p. 102-103

Intangiriro 34:4

Impuzamirongo

  • +Int 33:18, 19

Intangiriro 34:7

Impuzamirongo

  • +2Sm 13:22
  • +Heb 13:4

Intangiriro 34:9

Impuzamirongo

  • +Int 24:2, 3

Intangiriro 34:12

Impuzamirongo

  • +Int 24:53; Hos 3:2

Intangiriro 34:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “utarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 17:9, 12

Intangiriro 34:15

Impuzamirongo

  • +Int 17:10

Intangiriro 34:18

Impuzamirongo

  • +Int 33:18, 19
  • +Int 34:2

Intangiriro 34:19

Impuzamirongo

  • +Int 34:15

Intangiriro 34:20

Impuzamirongo

  • +Zek 8:16

Intangiriro 34:21

Impuzamirongo

  • +Int 34:8, 9

Intangiriro 34:22

Impuzamirongo

  • +Int 17:11

Intangiriro 34:25

Impuzamirongo

  • +Int 46:15
  • +Int 49:5-7

Intangiriro 34:27

Impuzamirongo

  • +Int 34:2

Intangiriro 34:30

Impuzamirongo

  • +Int 49:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2004, p. 28

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 34:1Int 30:19, 21; 46:15
Intang. 34:1Int 26:34, 35; 27:46
Intang. 34:2Gut 7:1; 1Ng 1:13-15
Intang. 34:4Int 33:18, 19
Intang. 34:72Sm 13:22
Intang. 34:7Heb 13:4
Intang. 34:9Int 24:2, 3
Intang. 34:12Int 24:53; Hos 3:2
Intang. 34:14Int 17:9, 12
Intang. 34:15Int 17:10
Intang. 34:18Int 33:18, 19
Intang. 34:18Int 34:2
Intang. 34:19Int 34:15
Intang. 34:20Zek 8:16
Intang. 34:21Int 34:8, 9
Intang. 34:22Int 17:11
Intang. 34:25Int 46:15
Intang. 34:25Int 49:5-7
Intang. 34:27Int 34:2
Intang. 34:30Int 49:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 34:1-31

Intangiriro

34 Umukobwa Leya yari yarabyaranye na Yakobo witwaga Dina,+ yakundaga kujya gusura abakobwa bo muri icyo gihugu.+ 2 Nuko Shekemu umuhungu wa Hamori w’Umuhivi,+ umutware w’icyo gihugu, aramubona maze amufata ku ngufu. 3 Nuko Shekemu akunda cyane Dina umukobwa wa Yakobo, amwimariramo, maze akajya amubwira amagambo meza kugira ngo na we amukunde. 4 Amaherezo Shekemu abwira papa we Hamori+ ati: “Nsabira uyu mukobwa, azambere umugore.”

5 Yakobo yumva ko umukobwa we Dina bamutesheje agaciro. Icyo gihe abahungu be bari mu gasozi baragiye amatungo. Yakobo ntiyagira uwo abibwira, ategereza igihe abahungu be bari kugarukira. 6 Nyuma yaho, papa wa Shekemu witwaga Hamori, ajya kwa Yakobo kuvugana na we. 7 Ariko abahungu ba Yakobo babyumvise bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane kubera ko Shekemu yari yakoreye Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yafataga ku ngufu umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+

8 Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze cyane umukobwa wanyu. None ndabinginze nimumumuhe abe umugore we, 9 maze tujye dushyingirana, muduhe abakobwa banyu natwe tubahe abacu.+ 10 Mushobora guturana natwe, mugatura aho mushaka hose muri iki gihugu. Muzakibemo, mugicururizemo kandi mukiboneremo ubutunzi.” 11 Shekemu na we abwira papa wa Dina na basaza be ati: “Nimumpa icyo mbasabye, icyo muzanyaka cyose nzakibaha. 12 Uko inkwano n’impano muzansaba bizaba bingana kose,+ nzabitangana umutima mwiza, ariko munshyingire uwo mukobwa.”

13 Abahungu ba Yakobo basubiza Shekemu na papa we Hamori babaryarya, bitewe n’uko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina. 14 Nuko barababwira bati: “Ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,*+ kubera ko byaba bidukojeje isoni. 15 Twabyemera ari uko mutwemereye iki kintu kimwe gusa: Ni uko mwamera nkatwe, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agakebwa.+ 16 Ni bwo tuzajya tubaha abakobwa bacu, namwe mukaduha abanyu, kandi tuzaturana namwe rwose tube umuryango umwe. 17 Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, turabaka umukobwa wacu tumujyane.”

18 Nuko ibyo bavuze bishimisha Hamori+ n’umuhungu we Shekemu.+ 19 Uwo musore ntiyatinze gukora ibyo yasabwe,+ kuko yakundaga cyane umukobwa wa Yakobo. Shekemu ni we wari umunyacyubahiro kurusha abo mu rugo rwa papa we bose.

20 Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya mu irembo ry’umujyi wabo, babwira abantu bose bo muri uwo mujyi+ bati: 21 “Bariya bantu badushakira amahoro. Nuko rero, mubareke bature muri iki gihugu, bagicururizemo, kuko igihugu ari kinini ku buryo bagituramo. Bashobora kudushyingira abakobwa babo, natwe tukabashyingira abacu.+ 22 Ariko bazemera guturana natwe tube umuryango umwe ari uko gusa twubahirije iki kintu kimwe: Ni uko abantu bose b’igitsina gabo bo muri twe bakebwa nk’uko na bo bakebwe.+ 23 Ibyo bafite byose, ubutunzi n’amatungo yabo yose bizaba ibyacu. Nimureke gusa tubemerere baturane natwe.” 24 Nuko abantu bose bo muri uwo mujyi bumvira Hamori n’umuhungu we Shekemu, maze abantu bose b’igitsina gabo bo muri uwo mujyi, barakebwa.

25 Ariko ku munsi wa gatatu, igihe abagabo bo muri uwo mujyi bababaraga cyane, abahungu babiri ba Yakobo, ari bo Simeyoni na Lewi, basaza ba Dina,+ bafata inkota zabo binjira muri uwo mujyi nta wubizi, bica abo bagabo bose.+ 26 Bicisha inkota Hamori n’umuhungu we Shekemu. Hanyuma bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda. 27 Abandi bahungu ba Yakobo bajya muri abo bantu bari bishwe, nuko basahura uwo mujyi, kubera ko bari batesheje agaciro mushiki wabo.+ 28 Batwara intama, ihene n’indogobe byabo. Batwaye ibintu byose byari mu mujyi n’ibyari ku gasozi. 29 Nanone batwaye ibyo bari batunze byose, batwara abana babo bato bose n’abagore babo basahura n’ibintu byose byari mu mazu yabo.

30 Nuko Yakobo abwira Simeyoni na Lewi+ ati: “Munshyize mu bibazo bikomeye, kuko mutumye abatuye iki gihugu, ari bo Banyakanani n’Abaperizi, bazanyanga cyane. Kubera ko turi bake, bazishyira hamwe bantere, banyice, bice n’abo mu rugo rwanjye.” 31 Na bo baramusubiza bati: “Ese birakwiriye ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze