ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Umubwiriza 1:1-12:14
  • Umubwiriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umubwiriza
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Umubwiriza

UMUBWIRIZA

1 Amagambo y’umubwiriza,+ umuhungu wa Dawidi, umwami w’i Yerusalemu.+

 2 Umubwiriza yaravuze ati: “Ni ubusa!

Ni ubusa gusa! Byose ni ubusa!”+

 3 Ni iyihe nyungu umuntu abonera mu mirimo ye yose iruhije,

Akorana umwete kuri iyi si?+

 4 Ab’igihe kimwe baragenda hakaza ab’ikindi gihe,

Ariko isi ihoraho iteka ryose.+

 5 Izuba rirarasa kandi rikarenga,

Hanyuma rikagaruka aho riri burasire ryihuta.+

 6 Umuyaga werekeza mu majyepfo ugahindukira ukajya mu majyaruguru,

Ugakomeza kuzenguruka ubudatuza, kandi ukagaruka aho watangiriye kuzenguruka.

 7 Imigezi yose yiroha mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura.+

Aho imigezi yose inyura ni ho yongera kunyura.+

 8 Ibintu byose binaniza umubiri,

Nta wabasha kubivuga byose ngo abirangize.

Ijisho ntirihaga kureba,

N’ugutwi ntiguhaga kumva.

 9 Ibyabayeho ni byo bizongera kubaho,

Kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa.

Bityo rero, nta gishya kuri iyi si.+

10 Ese hari ikintu kiriho umuntu yavuga ati: “Dore iki ni gishya”?

Kiba cyarabayeho kera.

Kiba cyarabayeho mbere y’uko tubaho.

11 Abantu bo mu bihe byahise ntibacyibukwa,

Kandi abo mu bihe bizaza na bo ntibazibukwa.

Ndetse n’abazaza nyuma yaho ntibazabibuka.+

12 Njyewe umubwiriza nabaye umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.+ 13 Niyemeje kwiga no kugenzura ibintu byose byakorewe munsi y’ijuru+ mbikoranye ubwenge,+ ni ukuvuga imirimo iruhije Imana yahaye abantu ngo bayihugiremo.

14 Nitegereje imirimo yose ikorerwa kuri iyi si,

Mbona ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+

15 Icyagoramye ntigishobora kugororwa,

Kandi ntushobora kubara ibidahari.

16 Hanyuma naribwiye nti: “Nagize ubwenge bwinshi kurusha undi muntu wese wabayeho mbere yanjye i Yerusalemu+ kandi nungutse ubwenge bwinshi n’ubumenyi bwinshi.”+ 17 Nashishikariye gusobanukirwa ibyerekeye ubwenge, ibyerekeye ubusazi+ n’ibyerekeye ubuswa, nsanga na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

18 Nasanze ubwenge bwinshi buzana n’imihangayiko myinshi,

Ku buryo uwongereye ubumenyi aba yongereye n’imibabaro.+

2 Naribwiye nti: “Reka ninezeze, maze ndebe ibyiza byabyo.” Ariko nabonye ko ibyo na byo ari ubusa.

 2 Naravuze nti: “Guseka ni ubusazi!”

Kandi ndibaza nti: “Kwishimisha bimaze iki?”

3 Niyemeje kwishimisha nywa divayi,+ ariko sinemera ko ituma mbura ubwenge kandi nakoze iby’ubusazi kugira ngo ndebe inyungu abantu babikuramo mu gihe gito baba bashigaje kubaho. 4 Nakoze imirimo ikomeye.+ Niyubakiye amazu+ kandi niterera imizabibu.+ 5 Nitunganyirije imirima n’ubusitani, nteramo ibiti by’imbuto by’amoko yose. 6 Nacukuye ibidendezi by’amazi kugira ngo njye nuhira ibiti bikiri bito. 7 Nagize abagaragu n’abaja+ kandi hari n’abagaragu bavukiye mu rugo rwanjye. Nanone nagize amatungo menshi.+ Nagize inka nyinshi n’imikumbi myinshi, ndusha abantu bose babaye i Yerusalemu mbere yanjye. 8 Nanone nashatse ifeza na zahabu byinshi,+ ni ukuvuga ubutunzi nahabwaga n’abami n’ubwaturukaga mu ntara.+ Nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibindi byose bishimisha abantu, mbona umugore, ndetse mbona benshi. 9 Nuko ndakomera cyane kandi ngira ubutunzi bwinshi kurusha undi muntu wese wabaye i Yerusalemu mbere yanjye.+ Nanone nakomeje kugira ubwenge.

10 Siniyimye icyo nashakaga cyose.+ Sinigeze niyima ibinezeza by’ubwoko bwose, kuko nishimiraga imirimo yose nakoranaga umwete, kandi ibyo ni byo byabaye ibihembo by’imirimo yanjye yose nakoranye umwete.+ 11 Ariko igihe natekerezaga ku mirimo yose nakoze kandi nkitegereza imirimo yose iruhije nakoranye umwete,+ nabonye ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga+ kandi mbona ko kuri iyi si nta gifite umumaro.+

12 Hanyuma nerekeje umutima wanjye ku by’ubwenge, iby’ubusazi n’iby’ubujiji.+ Nuko ndibaza nti: “Ese umuntu uzaza nyuma y’umwami, azakora iki?” Nta kindi azakora, uretse ibyo abandi bamaze gukora. 13 Nabonye ko ubwenge bugira akamaro kurusha ubujiji+ nk’uko urumuri rugira akamaro kurusha umwijima.

14 Umunyabwenge aba abona neza inzira anyuramo,+ ariko umuntu utagira ubwenge agendera mu mwijima mwinshi cyane.+ Icyakora naje kumenya ko amaherezo yabo bombi ari amwe.+ 15 Nuko ndibwira nti: “Iherezo ryanjye rizamera nk’iry’umuntu utagira ubwenge.”+ None se, niruhirije iki ngira ubwenge burenze urugero? Ni ko kwibwira nti: “Ibyo na byo ni ubusa.” 16 Kuko umunyabwenge n’umuntu utagira ubwenge bombi batazakomeza kwibukwa.+ Mu minsi mike gusa buri wese azaba yibagiranye. Uko umunyabwenge azapfa ni ko n’umuntu utagira ubwenge azapfa.+

17 Nuko nanga ubuzima,+ bitewe n’uko nabonye ko imirimo yakorewe kuri iyi si ari imiruho gusa, kuko byose ari ubusa.+ Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+ 18 Ni yo mpamvu nanze imirimo yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si,+ kubera ko ibyo naruhiye byose nzabisigira umuntu uzaza nyuma yanjye.+ 19 Kandi se uwo muntu uzaza nyuma yanjye, ni nde wamenya niba azaba umunyabwenge cyangwa umuswa?+ Nyamara azagenzura ibintu byose naruhiye byo kuri iyi si kandi nkabikorana ubwenge. Ibyo na byo ni ubusa. 20 Nuko nsubiza amaso inyuma maze ntangira kwiheba bitewe n’imirimo yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si. 21 Kuko hari igihe umuntu akorana umwete, akagaragaza ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga, nyamara ibyo yagezeho byose akabisigira umuntu utarabiruhiye.+ Ibyo na byo ni ubusa. Ni ibyago bikomeye.

22 None se mu by’ukuri, umuntu yunguka iki mu bintu byose akorana umwete no mu byo aharanira kugeraho byose muri iyi si?+ 23 Kuko mu minsi yose yo kubaho kwe, ibyo ahugiramo bimutera imibabaro n’imihangayiko+ kandi na nijoro umutima we ntutuze.+ Ibyo na byo ni ubusa.

24 Nta kintu cyiza cyarutira umuntu kurya no kunywa no kwishimira umurimo akorana umwete.+ Nabonye ko ibyo na byo bitangwa n’Imana y’ukuri.+ 25 None se, ni nde undusha kurya no kunywa neza?+

26 Umuntu ukora ibishimisha Imana imuha ubwenge, ubumenyi no kunezerwa,+ ariko umunyabyaha imuha umurimo wo gukusanya no guteranyiriza hamwe ibigomba guhabwa umuntu ushimisha Imana y’ukuri.+ Ibyo na byo ni ubusa. Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

3 Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe,

Ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo:

 2 Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa,

Igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe.

 3 Hariho igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza,

Igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.

 4 Hariho igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka,

Igihe cyo kurira cyane n’igihe cyo kubyina.

 5 Hariho igihe cyo kujugunya amabuye n’igihe cyo kuyarunda,

Igihe cyo guhoberana n’igihe cyo kwirinda guhoberana.

 6 Hariho igihe cyo gushaka ikintu n’igihe cyo kwemera ko cyatakaye,

Igihe cyo kubika ikintu n’igihe cyo kukijugunya.

 7 Hariho igihe cyo gutanyura+ n’igihe cyo kudoda,

Igihe cyo guceceka+ n’igihe cyo kuvuga.+

 8 Hariho igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga,+

Igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro.

9 None se ibyo umuntu akorana umwete byose bimumarira iki?+ 10 Nabonye umurimo Imana yahaye abantu ngo bawuhugiremo. 11 Ikintu cyose yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo.+ Ndetse yashyize mu mitima y’abantu icyifuzo cyo kubaho iteka. Nyamara ntibazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.

12 Naje kumenya ko nta cyiza cyarutira abantu kwishima no gukora ibyiza mu gihe bakiriho,+ 13 kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akishimira imirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana.+

14 Naje kumenya ko ikintu cyose Imana y’ukuri ikora kizahoraho iteka ryose. Nta gikwiriye kongerwaho kandi nta n’igikwiriye kugabanywaho. Imana y’ukuri yabikoze ityo kugira ngo abantu bajye bayitinya.+

15 Ibintu byose bibaho biba byarigeze kubaho kandi ibizabaho na byo biba byarigeze kubaho.+ Ariko Imana y’ukuri igenzura ibyo abantu baharanira kugeraho.*

16 Ikindi nabonye muri iyi si, ni uko mu mwanya w’ubutabera hari ubugome no mu mwanya wo gukiranuka hakaba ubugome.+ 17 Naratekereje nti: “Imana y’ukuri izacira urubanza umukiranutsi n’umuntu mubi,+ kuko ifite igihe yageneye buri kintu cyose n’umurimo wose.”

18 Nanone natekereje ibyerekeye abantu, ukuntu Imana y’ukuri yemeye ko bageragezwa kugira ngo ibereke ko bameze nk’inyamaswa. 19 Abantu bagira iherezo n’inyamaswa zikagira iherezo, kandi byose bigira iherezo rimwe.+ Uko bapfa ni ko zipfa kandi byose bifite umwuka umwe,+ ku buryo nta cyo umuntu arusha inyamaswa, kuko byose ari ubusa. 20 Byose bijya hamwe.+ Byose byavuye mu mukungugu,+ kandi byose bisubira mu mukungugu.+ 21 Ni nde uzi niba umwuka w’abantu uzamuka ukajya hejuru, naho uw’inyamaswa ukamanuka ukajya hasi?+ 22 Nabonye ko nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kwishimira imirimo ye,+ kuko icyo ari cyo gihembo cye. Nta wamuha ubushobozi bwo kumenya ibizaba yaramaze gupfa.+

4 Nanone natekereje ku bikorwa byose byo gukandamiza bikorerwa muri iyi si. Nabonye amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza.+ Ababakandamizaga bari bafite ububasha bwinshi. Mu by’ukuri abakandamizwaga ntibari bafite uwo kubahumuriza. 2 Nuko mbona ko ibyiza ari ukwipfira aho gukomeza kubaho.+ 3 Abo bose barutwa n’umuntu utarigeze avuka,+ utarigeze abona imihangayiko yo muri iyi si.+

4 Niboneye ko imirimo yose ikoranywe umwete n’imirimo yose ikoranywe ubuhanga, ari yo ituma umuntu agirira undi ishyari.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

5 Umuntu utagira ubwenge yanga gukora maze akazicwa n’inzara.+

6 Ibyiza ni ukuruhuka aho gukora imirimo myinshi cyane ivunanye no kwiruka inyuma y’umuyaga.+

7 Dore ikindi kintu nongeye gutekerezaho mu bintu bitagira akamaro bikorerwa muri iyi si: 8 Habaho umuntu uba ari wenyine adafite mugenzi we, ntagire umwana cyangwa umuvandimwe. Nyamara ugasanga imirimo yose akorana umwete itagira iherezo kandi agahora ararikiye ubutunzi.+ Ariko se, nta nubwo ajya yibaza ati: “Ibi byose nkorana umwete nkiyima ibyiza,+ mba nduhira nde?” Ibyo na byo ni ubusa, ni imirimo itera imiruho.+

9 Abantu babiri baruta umwe,+ kuko bagera kuri byinshi bitewe n’imirimo bakorana umwete. 10 Iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa. Ariko se bizagendekera bite umuntu umwe ugwa adafite uwo kumuhagurutsa?

11 Nanone kandi, iyo abantu baryamye ari babiri ntibagira imbeho. Ariko se umuntu umwe yabura ate kugira imbeho? 12 Umuntu ashobora gutsinda umuntu umwe, ariko abantu babiri bishyize hamwe bamunanira. Nanone umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.

13 Umusore ukennye ariko w’umunyabwenge aruta umwami ushaje utagira ubwenge+ kandi utacyemera kugirwa inama.+ 14 Uwo musore yavuye muri gereza aba umwami+ nubwo yari yaravutse ari umukene, igihe uwo mwami ushaje yategekaga.+ 15 Nabonye uko bigendekera abantu bose bari ku isi, mbona n’uko byagendekeye uwo musore wasimbuye umwami. 16 Nubwo yari ashyigikiwe n’abantu benshi cyane, abari kuzaza nyuma ye ntibari kuzamwishimira.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

5 Nujya mu nzu y’Imana y’ukuri,+ ujye witwara neza. Ujye wigira hafi utege amatwi,+ aho gutamba ibitambo nk’uko abatagira ubwenge babigenza,+ kuko baba batazi ko bakora nabi.

2 Ntukihutire kugira icyo uvuga kandi ntukagire icyo uvugira imbere y’Imana y’ukuri+ utabitekerejeho, kuko Imana y’ukuri iri mu ijuru ariko wowe ukaba uri ku isi. Ni yo mpamvu amagambo yawe akwiriye kuba make.+ 3 Inzozi ziterwa n’ibintu byinshi umuntu aba yiriwemo+ kandi amagambo menshi y’umuntu utagira ubwenge atuma avuga iby’ubujiji.+ 4 Nugira ikintu usezeranya Imana* ntugatinde kugikora,+ kuko itishimira abantu batagira ubwenge.+ Ujye ukora ibyo wayisezeranyije.+ 5 Kwiyemeza ikintu ntugikore birutwa no kubireka.+ 6 Ntukemere gukora icyaha bitewe n’amagambo wavuze+ kandi ntukavugire imbere y’umumarayika ko wari wibeshye.+ Kuki watuma Imana y’ukuri ikurakarira bitewe n’ibyo wavuze? Uramutse ubikoze Imana y’ukuri yatuma nta cyo ugeraho mu byo ukora byose.+ 7 Nk’uko inzozi zituruka ku bintu byinshi umuntu aba yiriwemo+ ni na ko amagambo menshi atagira akamaro. Ariko wowe ujye utinya Imana y’ukuri.+

8 Nubona mu gace k’iwanyu hari umuyobozi ukandamiza umukene, kandi nta butabera buhari, ibyo ntibikagutangaze+ kuko umuyobozi mukuru kuruta uwo aba abireba kandi abo bayobozi bombi baba bafite ababasumba.

9 Nanone inyungu ziva mu gihugu barazigabana bose kandi n’umwami atungwa n’ibiva mu murima.+

10 Ukunda amafaranga ntajya ayahaga kandi n’ukunda ubutunzi ntabuhaga.+ Ibyo na byo ni ubusa.+

11 Iyo ibintu byiza bibaye byinshi, ababirya na bo baba benshi.+ None se nyirabyo aba yungutse iki uretse kubirebesha amaso gusa?+

12 Umuntu ukorera abandi asinzira neza, nubwo yarya bike cyangwa byinshi. Ariko ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira.

13 Dore ibyago bikomeye nabonye muri iyi si: Umuntu yishakiye ubutunzi bwinshi maze bumuteza ibibazo. 14 Ubwo butunzi bwarashize bitewe n’uko yabushoye mu bintu biteje akaga, maze abyara umwana nta cyo asigaranye.+

15 Nk’uko umuntu yavuye mu nda ya mama we yambaye ubusa, ni na ko azagenda.+ Azagenda nk’uko yaje kandi nta kintu na kimwe ashobora gutwara mu byo yakoranye umwete byose.+

16 Ibi na byo ni ibyago bikomeye: Umuntu agenda nk’uko yaje. None se umuntu ukomeza gukorana umwete yiruka inyuma y’umuyaga, bimumarira iki?+ 17 Nanone igihe cyose aba akiriho ntiyishimira ibyokurya, kuko ahorana imihangayiko, indwara n’uburakari.+

18 Dore ikintu cyiza nabonye kandi gikwiriye: Ni uko umuntu agomba kurya, akanywa kandi akishimira imirimo yose akorana umwete+ kuri iyi si, mu minsi mike yo kubaho Imana y’ukuri iba yaramuhaye, kuko icyo ari cyo gihembo cye.+ 19 Kandi umuntu wese Imana yahaye ubukire n’ubutunzi,+ ikamuha n’ubushobozi bwo kubyishimira, akwiriye kwakira igihembo cye, akishimira imirimo akorana umwete. Iyo ni impano y’Imana.+ 20 Iminsi y’ubuzima bwe iba yihuta cyane ku buryo atabimenya, kuko Imana ituma ahora anezerewe.+

6 Hari ibindi byago nabonye muri iyi si kandi bikunze kuba ku bantu: 2 Hari igihe Imana y’ukuri iha umuntu ubukire, ubutunzi n’icyubahiro, ku buryo atagira ikintu na kimwe abura mu byo yifuza. Nyamara Imana y’ukuri ntiyemere ko abyishimira, ahubwo abandi bakaba ari bo babyishimamo. Ibyo ni ubusa, kandi birababaje cyane. 3 Niyo umugabo yabyara inshuro ijana kandi akabaho imyaka myinshi, agasaza, ariko akaba atishimira ibyiza afite mbere y’uko apfa, uwo muntu rwose aba arutwa n’umwana wapfuye avuka.+ 4 Uwo mwana aba yaravukiye ubusa. Ni nk’aho aba yarapfiriye mu mwijima kandi izina rye ntirimenyekane. 5 Nubwo uwo mwana aba atarigeze abona izuba cyangwa ngo agire icyo amenya, n’ubundi aba aruta uwo mugabo.+ 6 Ese umuntu byamumarira iki, aramutse abayeho imyaka 1.000, ndetse wenda akabaho imyaka 2.000, ariko ntiyishimire ibyiza afite? Ese amaherezo abantu bose ntibajya hamwe?+

7 Mu bintu byose umuntu akorana umwete, aba ashaka kubona ibyo yifuza,+ nyamara ntajya anyurwa. 8 None se umunyabwenge arusha iki umuntu utagira ubwenge?+ Cyangwa se bimaze iki kuba umukene azi gushaka ubuzima? 9 Ibyiza ni ukwishimira ibyo ushobora kubona, aho kurarikira ibintu udashobora kugeraho. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

10 Ikintu cyose kiriho, kiba cyarigeze kugira uko cyitwa. Uko umuntu ateye na byo byaramenyekanye. Umuntu ntashobora kuburana n’umurusha ububasha. 11 Amagambo menshi nta cyo amaze kandi nta cyo amarira umuntu. 12 Ni nde uzi ikintu cyiza umuntu aba akwiriye gukora, mu minsi mike idafite icyo imaze amara ku isi? Iyo minsi ishira vuba nk’igicucu cy’izuba.+ None se ni nde wabwira umuntu ibizaba ku isi amaze gupfa?

7 Kuvugwa neza* biruta amavuta ahumura neza,+ kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka. 2 Kujya aho bapfushije biruta kujya mu birori,+ kuko urupfu ari iherezo ry’abantu bose kandi umuntu ukiriho agomba kubizirikana mu mutima we. 3 Umubabaro uruta ibitwenge,+ kuko agahinda gatuma umuntu arushaho kuba umuntu mwiza.+ 4 Umunyabwenge wagiye aho bapfushije, atekereza cyane ku iherezo ry’ubuzima ariko umuntu utagira ubwenge ahora atekereza ibyo kwishimisha.+

5 Kumva umunyabwenge agucyaha,+ biruta kumva umuntu utagira ubwenge agushimagiza, 6 kuko ibitwenge by’umuntu utagira ubwenge bimeze nk’amahwa aturagurikira munsi y’inkono.+ Ibyo na byo ni ubusa. 7 Iyo umunyabwenge akandamijwe, bishobora gutuma akora ibintu bigaragaza ubujiji kandi ruswa ituma umuntu akora ibintu bibi cyane.+

8 Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo, kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima.+ 9 Ntukihutire kurakara,+ kuko kurakara biba mu mutima w’abantu batagira ubwenge.*+

10 Ntukavuge uti: “Kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?” Ubwenge si bwo buba buguteye kubaza utyo.+

11 Iyo umuntu w’umunyabwenge abonye umurage* biba ari byiza kuko ubwenge bugirira akamaro abakiriho. 12 Ubwenge ni uburinzi+ nk’uko n’amafaranga ari uburinzi.+ Ariko icyiza cy’ubwenge n’ubumenyi ni uko birinda ababifite bagakomeza kubaho.+

13 Itegereze umurimo w’Imana y’ukuri: Ni nde ushobora kugorora ibyo yemeye ko bigorama?+ 14 Ku munsi mwiza ujye wishima ukore ibyiza,+ kandi ku munsi w’ibyago ujye uzirikana ko Imana yemeye ko habaho umunsi mwiza n’umunsi w’ibyago,+ kugira ngo abantu batamenya ibizababaho mu gihe kizaza.+

15 Mu minsi mike* yo kubaho kwanjye+ nabonye ibintu byose. Hari igihe umuntu aba ari umukiranutsi ariko agapfa nubwo aba akora ibyiza,+ nyamara umuntu mubi akabaho igihe kirekire nubwo aba akora bibi.+

16 Ntugakabye gukiranuka+ kandi ntukigire umunyabwenge+ ngo urenze urugero. Kuki wakwirimbuza?+ 17 Ntugatwarwe n’ibibi kandi ntukabure ubwenge.+ Kuki wapfa ukiri muto?+ 18 Ibyiza ni uko wakumvira inama imwe ariko n’indi ntuyirengagize,+ kuko umuntu utinya Imana azumvira izo nama zose.

19 Ubwenge butuma umuntu w’umunyabwenge arusha imbaraga abagabo 10 b’abanyambaraga bari mu mujyi.+ 20 Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.+

21 Ntukite ku magambo yose abantu bavuga,+ kugira ngo utazumva umugaragu wawe akuvuga nabi, 22 kuko nawe ubwawe uzi neza ko ari kenshi wagiye uvuga abandi nabi.+

23 Ibyo byose nabisuzumanye ubwenge, maze ndavuga nti: “Nzaba umunyabwenge.” Ariko iby’ubwenge birandenze. 24 Nta wushobora gusobanukirwa ibintu byose byabayeho. Ni nk’aho biba biri kure cyane. Nta muntu ushobora kubisobanukirwa.+ 25 Nashishikarije umutima wanjye kumenya, kugenzura no gushaka ubwenge, kandi ngerageza gusobanukirwa impamvu zituma habaho ibintu runaka, nsobanukirwa ukuntu ubujiji ari bubi n’ukuntu ubusazi nta cyo bumaze.+ 26 Ibyo byatumye mbona ko umugore umeze nk’umutego w’umuhigi, ufite umutima umeze nk’urushundura barobesha, akagira n’amaboko ameze nk’iminyururu, aba ari mubi kurusha urupfu. Umuntu ushimisha Imana y’ukuri, azacika uwo mugore.+ Ariko umunyabyaha we nta ho azamucikira.+

27 Umubwiriza yaravuze ati:+ “Dore icyo nabonye: Nagiye nsuzuma ibintu bitandukanye, kugira ngo nifatire umwanzuro, 28 ariko icyo namaze igihe nshakisha sinakibonye. Mu bagabo 1.000 nabonyemo umwe ukora ibikwiriye, ariko mu bagore 1.000 bose nta n’umwe nabonyemo. 29 Dore ikintu kimwe nabonye: Imana y’ukuri yaremye abantu batunganye,+ ariko bo bihitiyemo gukora ibyo bashaka.”+

8 Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Ni nde wabona ibisubizo by’ibibazo biriho? Ubwenge bw’umuntu butuma agira akanyamuneza mu maso, ntakomeze kubabara.

2 Jya wumvira amategeko y’umwami+ bitewe n’indahiro warahiriye Imana.+ 3 Ntukihutire kuva imbere ye+ kandi ntugakore ibibi,+ kuko icyo ashaka gukora cyose azagikora, 4 bitewe n’uko ijambo ry’umwami ari ryo rifite ububasha.+ Ni nde ushobora kumubaza ati: “Urakora ibiki?”

5 Umuntu ukurikiza amategeko nta kibazo azagira,+ kandi umuntu w’umunyabwenge azamenya igihe gikwiriye cyo kugira icyo akora, amenye n’uburyo bwo kugikora.+ 6 Abantu bahura n’ibibazo byinshi, ariko baba bagomba kubikemura byose mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye.+ 7 None se ko nta muntu n’umwe uzi ibizaba, ni nde ushobora kubwira undi uko ibintu bizagenda?

8 Nta muntu ufite ububasha bwo gutegeka umwuka w’umuntu cyangwa ngo awubuze kumuvamo, kandi nta muntu ufite ububasha bwo gutegeka umunsi azapfiraho.+ Kimwe n’uko nta musirikare ushobora guhabwa uruhushya rwo kuva ku rugamba kandi hari intambara, ni na ko abakora ibibi batazagira amahoro.

9 Ibyo byose narabibonye kandi ntekereza ku bintu byose byakorewe kuri iyi si. Muri icyo gihe cyose, umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.+ 10 Nanone nabonye abantu babi bahambwa. Abo ni bo bajyaga binjira ahera kandi bagasohoka, ariko bahise bibagirana mu mujyi bakoreyemo ibyo byose.+ Ibyo na byo ni ubusa!

11 Kubera ko igihano cyagenewe igikorwa kibi kidahita gitangwa,+ ni yo mpamvu abantu bakora ibibi babishishikariye.+ 12 Nubwo umunyabyaha yakora ibibi inshuro 100 kandi agakomeza kubaho igihe kirekire akora ibyo ashaka, njye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza, bitewe n’uko bayitinya.+ 13 Ariko umuntu mubi ntibizamugendekera neza,+ kandi ntazashobora kongera iminsi yo kubaho kwe. Ishira vuba nk’igicucu cy’izuba,+ kuko adatinya Imana.

14 Hari ibintu bibabaje bibera kuri iyi si: Hari igihe umuntu aba ari umukiranutsi ariko agafatwa nk’aho ari umuntu ukora ibibi,+ hakaba n’igihe umuntu aba akora ibibi ariko agafatwa nk’aho ari umukiranutsi.+ Mbona ibyo na byo ari ubusa.

15 Bityo rero, nabonye ko kunezerwa ari byiza,+ kubera ko kuri iyi si nta cyiza cyarutira abantu kurya, kunywa no kunezerwa. Ibyo ni byo baba bakwiriye gukora, bitewe n’imirimo bakorana umwete mu minsi yo kubaho kwabo+ Imana y’ukuri yabahaye kuri iyi si.

16 Ibyo byatumye niyemeza kumenya ubwenge no kugenzura imirimo yose ikorerwa kuri iyi si,+ ndetse sinasinzira, haba ku manywa cyangwa nijoro. 17 Nuko mbona imirimo yose y’Imana y’ukuri, mbona n’ukuntu abantu badashobora gusobanukirwa ibibera kuri iyi si.+ Uko imbaraga bashyiraho zaba zingana kose, ntibashobora kubisobanukirwa, nubwo baba bavuga ko ari abanyabwenge kandi ko bafite ubumenyi bwinshi. Mu by’ukuri ntibashobora kubisobanukirwa.+

9 Ibyo byose nabishyize ku mutima wanjye ndetse byose ndabigenzura, mbona ko abakiranutsi n’abanyabwenge n’imirimo yabo, byose bigenzurwa n’Imana y’ukuri.+ Abantu ntibazi urukundo n’urwango byabayeho mbere y’uko babaho. 2 Abantu bose ni bamwe ku birebana n’ibibageraho.+ Umukiranutsi n’umuntu mubi,+ umuntu mwiza n’umuntu utanduye kimwe n’uwanduye, n’utamba igitambo n’utagitamba, bose bagira iherezo rimwe. Umuntu mwiza ni kimwe n’umunyabyaha, kandi umuntu urahira ni kimwe n’utinya kurahira. 3 Dore ikintu kibabaje mu bintu byose byakorewe kuri iyi si: Kubera ko abantu bose bagira iherezo rimwe,+ ni cyo gituma imitima yabo iba yuzuye ibintu bibi, kandi mu gihe cyose bakiriho, ibitekerezo byabo biba ari ubusazi, hanyuma bagapfa.

4 Icyakora hari ibyiringiro ku birebana n’umuntu ukiri muzima, kuko imbwa nzima iruta intare yapfuye.+ 5 Abazima bazi ko bazapfa,+ ariko abapfuye bo nta cyo bazi,+ kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba batacyibukwa.+ 6 Nanone urukundo rwabo n’urwango rwabo n’ishyari ryabo biba byarashize, kandi nta ruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa kuri iyi si.+

7 Genda wirire ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza,+ kuko Imana y’ukuri yishimiye imirimo yawe.+ 8 Ujye wambara imyenda igaragaza ibyishimo* kandi wisige amavuta mu mutwe.+ 9 Jya wishimira ubuzima uri kumwe n’umugore wawe ukunda+ mu minsi yose y’ubuzima bwawe bugufi* Imana yaguhaye kuri iyi si, kuko ibyo ari byo bihembo byawe by’imirimo ukorana umwete muri iyi si.+ 10 Ibyo ushobora gukora byose ujye ubikorana imbaraga zawe zose, kuko mu Mva* aho uzajya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.+

11 Dore ikindi kintu nabonye mu bibera kuri iyi si: Abazi kwiruka si bo buri gihe batsinda isiganwa, kandi intwari si zo buri gihe zitsinda urugamba.+ Abanyabwenge si bo buri gihe babona ibyokurya, abajijutse si bo buri gihe babona ubutunzi+ n’abafite ubumenyi si ko buri gihe bagira icyo bageraho.+ Ahubwo ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose. 12 Umuntu ntamenya igihe ibyago bizamugereraho.+ Nk’uko amafi afatirwa mu rushundura n’inyoni zigafatirwa mu mutego, ni ko n’abantu bafatirwa mu mutego mu gihe cy’ibyago, iyo bibagezeho bibatunguye.

13 Dore ikindi kintu nabonye muri iyi si ku birebana n’ubwenge, kandi kikantangaza: 14 Habayeho umujyi muto kandi abantu bo muri uwo mujyi bari bake. Nuko umwami ukomeye araza arawugota, awubakaho urukuta rukomeye kugira ngo awusenye. 15 Muri uwo mujyi hari harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabwenge, nuko akiza uwo mujyi akoresheje ubwenge bwe. Ariko nta wigeze yibuka ibyo uwo mugabo w’umukene yakoze.+ 16 Nuko ndavuga nti: “Ubwenge buruta imbaraga.+ Nyamara ubwenge bw’umukene burasuzugurwa, kandi nta wemera inama ze.”+

17 Ibyiza ni ukumvira inama abanyabwenge batanga batuje, kuruta kumva urusaku rw’umuntu utegeka abantu batagira ubwenge.

18 Ubwenge buruta intwaro z’intambara, kandi umunyabyaha umwe ashobora kwangiza ibyiza byinshi.+

10 Isazi zipfuye zituma amavuta ahumura yateguranywe ubuhanga anuka, maze akangirika. Uko ni ko umuntu ugaragaje ubujiji, niyo bwaba buke, bimutesha agaciro nubwo yaba asanzwe afite ubwenge n’icyubahiro.+

2 Umutima w’umunyabwenge uramuyobora agakora ibyiza, ariko umutima w’umuntu utagira ubwenge uramuyobya agakora ibibi.+ 3 Ibikorwa by’umuntu utagira ubwenge bigaragaza ko ari umuswa+ kandi buri muntu wese aba abona ko atagira ubwenge.+

4 Umutware nakurakarira, ntukivumbure,+ kuko gutuza byoroshya ibyaha bikomeye.+

5 Dore ikintu gikomeye nabonye muri iyi si kandi ni ikosa rikorwa n’abantu bafite ububasha:+ 6 Abantu badafite ubwenge bashyirwa mu myanya yo hejuru, nyamara abashoboye bakaguma mu myanya yo hasi.

7 Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko abana b’abami bakagenda n’amaguru nk’abagaragu.+

8 Ucukura umwobo ashobora kuzawugwamo,+ kandi usenya urukuta rw’amabuye ashobora kuzaribwa n’inzoka.

9 Umuntu ucukura amabuye ashobora kumukomeretsa, kandi usatura ibiti binini bishobora kumuteza akaga.

10 Iyo ishoka idatyaye maze umuntu ntayityaze, bituma akoresha imbaraga nyinshi. Ariko iyo umuntu akoresheje ubwenge bituma agira icyo ageraho.

11 Iyo inzoka irumye umuntu batarayitsirika,* uyitsirika niyo yaba ari umuhanga, nta cyo ageraho.

12 Amagambo y’umunyabwenge atuma yemerwa,+ ariko ibyo umuntu utagira ubwenge avuga ni byo bimurimbuza.+ 13 Iyo umuntu utagira ubwenge atangiye kuvuga, avuga amagambo agaragaza ubujiji,+ hanyuma akavuga amagambo y’ubusazi, amaherezo bikamuteza akaga. 14 Umuntu utagira ubwenge akomeza kuvuga amagambo menshi.+

Icyakora umuntu ntaba azi ibizaba. None se ni nde ushobora kumubwira ibizaba ku isi amaze gupfa?+

15 Umurimo umuntu utagira ubwenge akorana umwete uramunaniza. Urabona ngo ayoberwe n’inzira imujyana mu mujyi!

16 Uragowe wa gihugu we, kuko ufite umwami ukiri umwana+ n’abatware bawe bakaba bazindukira mu birori. 17 Ariko igihugu gifite umugisha, ni igifite umwami ukomoka mu banyacyubahiro, kikagira abatware barya mu gihe gikwiriye kugira ngo bagire imbaraga, aho kuba abasinzi.+

18 Iyo umuntu ari umunebwe igisenge cy’inzu ye kirasenyuka, kandi iyo atagize icyo akora inzu ye itangira kuva.+

19 Ibyokurya bituma abantu baseka, kandi divayi ituma abantu bishimira ubuzima.+ Ariko amafaranga atuma umuntu abona ibyo akeneye byose.+

20 Ntukavuge nabi umwami niyo haba ari mu bitekerezo,+ kandi ntukavuge nabi umukire mu gihe uri mu cyumba uryamamo, kuko akanyoni gashobora kumva ibyo wavuze maze kakajya kubivuga.

11 Jya unaga umugati wawe hejuru y’amazi,+ kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona.+ 2 Jya ugira icyo uha abantu barindwi cyangwa umunani+ kuko utazi ibyago bizatera ku isi.

3 Iyo ibicu byuzuye amazi, bisuka imvura nyinshi ku isi kandi iyo igiti kiguye mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kiguye ni ho ugisanga.

4 Uwitegereza umuyaga ntazatera imyaka, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.+

5 Nk’uko udashobora kumenya uko umwuka ukorera mu magufwa y’umwana uri mu nda y’umugore utwite,+ ni na ko udashobora kumenya imirimo y’Imana y’ukuri, yo ikora ibintu byose.+

6 Mu gitondo ujye utera imbuto kandi kugeza nimugoroba ntukaruhuke,+ kuko utazi izizakura, niba ari iz’aha cyangwa iza hariya, cyangwa niba zombi zizakura.

7 Urumuri ni rwiza, kandi ni byiza ko amaso abona izuba. 8 Niyo umuntu yabaho imyaka myinshi, ajye yishima muri iyo myaka yose,+ kandi ajye yibuka ko hazabaho iminsi y’akababaro. Nubwo yaba myinshi, iyo minsi yose iba ari ubusa.+

9 Niba ukiri muto, ujye wishimira ubuto bwawe kandi unezerwe. Ujye ukurikiza ibyo umutima wawe ushaka n’ibyo ubona ko ari byiza. Ariko umenye ko ibyo byose Imana y’ukuri izabikubaza.*+ 10 Bityo rero, rinda umutima wawe ibibazo kandi wirinde ibintu byakwangiza ubuzima bwawe, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa.+

12 Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe,+ iminsi y’amakuba itaraza+ n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti: “Sinkinejejwe n’ubuzima.” 2 Jya wibuka umuremyi wawe umucyo w’izuba n’ukwezi n’inyenyeri bitarijima,+ n’ibicu bitarongera kwijima imvura imaze kugwa ari nyinshi,* 3 igihe abarinzi b’inzu baba batitira, n’abagabo b’abanyambaraga bakunama, abagore basya bakabireka kuko babaye bake, n’abagore barebera mu madirishya bakabona hijimye.+ 4 Igihe imiryango yerekeza ku muhanda iba yafunzwe, ijwi ry’urusyo rikagabanuka, umuntu agakangurwa n’ijwi ry’inyoni, n’amajwi y’abakobwa baririmba akagenda acika intege.+ 5 Nanone umuntu aba atinya kuzamuka hejuru, kandi iyo agenda mu nzira aba afite ubwoba. Icyo gihe igiti cy’umuluzi kirarabya+ n’igihore kikagenda cyikurura kandi ubushake bwo kurya bukabura, kuko umuntu aba ajya aho azaruhukira igihe kirekire,+ n’ababoroga bakazenguruka mu muhanda.+ 6 Mbere y’uko umugozi w’ifeza ucika, agasorori ka zahabu kakameneka, akabindi kakamenekera ku mugezi, n’uruziga ruvana amazi mu iriba rugacika. 7 Hanyuma umukungugu ugasubira mu butaka+ aho wahoze, n’umwuka* ugasubira ku Mana y’ukuri yawutanze.+

8 Umubwiriza yaravuze ati:+ “Ni ubusa gusa! Byose ni ubusa!”+

9 Uretse kuba umubwiriza yarabaye umunyabwenge, nanone yakomeje kwigisha abantu ibyo azi,+ kandi yaratekereje akora n’ubushakashatsi bwitondewe kugira ngo akusanye imigani myinshi.+ 10 Umubwiriza yarashakishije kugira ngo abone amagambo meza+ kandi yandike amagambo ahuje n’ukuri.

11 Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’imihunda,*+ kandi amagambo y’ubwenge bakusanyije aba ameze nk’imisumari ishimangiye cyane. Ayo magambo y’abanyabwenge yandikwa aturutse ku mwungeri umwe. 12 Ikirenze kuri ibyo rero mwana wanjye, jya witondera ibi: Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kubihugiramo cyane binaniza umubiri.+

13 Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: Ujye utinya Imana y’ukuri+ kandi wumvire amategeko yayo,+ kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.+ 14 Imana y’ukuri izagenzura* ibintu byose abantu bakora, hakubiyemo n’ibihishwe, kugira ngo igaragaze niba ari byiza cyangwa ari bibi.+

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyamaze kubaho.”

Cyangwa “nuhigira Imana umuhigo.”

Cyangwa “kugira izina ryiza.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni ikimenyetso kigaragaza abantu batagira ubwenge.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “itagira umumaro.”

Ni ukuvuga, imyenda icyeye igaragaza ibyishimo. Ni imyenda itari iy’akababaro.

Cyangwa “butagira umumaro.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Ni ugukoresha imiti ituma ibyago byagombaga kubaho bitaba.

Cyangwa “bizatuma Imana y’ukuri igushyira mu rubanza.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibicu bitarijima, imvura igiye kugwa ari nyinshi.”

Cyangwa “imbaraga zituma umuntu agira ubuzima.”

Ni inkoni iriho akuma gasongoye, yakoreshwaga mu kuyobora amatungo akurura ibintu.

Cyangwa “izacira urubanza.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze