INDIRIMBO YA SALOMO
1 Iyi ni indirimbo nziza cyane ya Salomo.+
3 Parufe yawe ihumura neza cyane.+
Umeze nk’amavuta ahumura neza asutswe ku mutwe.+
Ni yo mpamvu abakobwa bagukunda.
4 Mfata twijyanire. Ngwino twiruke,
Kuko umwami yanzanye mu byumba byo mu nzu ye.
Ngwino twishimane kandi tunezerwe.
Ngwino tuvuge iby’urukundo ungaragariza rundutira divayi.
Baragukunda* kandi rwose urabikwiriye.
5 Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu, ndirabura ariko ndi mwiza nk’amahema y’i Kedari,+
Kandi meze nk’amahema+ ya Salomo.
6 Ntimukomeze kunyitegereza ngo ni uko nirabura,
Ni izuba ryambabuye.
Abahungu ba mama barandakariye,
Banyohereza kurinda imizabibu.
Ariko uruzabibu rwanjye rwo, sinashoboye kururinda.
7 Mbwira, wowe nkunda cyane.
Mbwira aho uragira amatungo yawe,+
N’aho uyashyira ku manywa ngo aruhuke.
Kuki nagenda hagati y’imikumbi y’incuti zawe,
Meze nk’umugore wambaye imyenda y’icyunamo?”
8 “Mukobwa mwiza uruta abandi, niba utazi aho umukunzi wawe ari,
Kurikira aho amatungo yanyuze,
Maze uragire abana b’ihene zawe iruhande rw’amahema y’abashumba.”
9 “Mukobwa nkunda, mbona umeze nk’ifarashi yanjye mu magare ya Farawo.+
10 Amatama yawe ni meza kandi ariho imitako myiza cyane.*
Ijosi ryawe ririho urunigi rw’amasaro.
11 Tuzagucurira imirimbo ya zahabu,
Kandi tuyitakeho ifeza.”
15 “Sheri, uri mwiza!
Uri mwiza pe! Amaso yawe ameze nk’ay’inuma.”+
16 “Mukunzi wanjye, uri mwiza kandi urashimishije cyane.*+
Ibibabi by’ibiti ni byo buriri bwacu.
17 Ibiti byubatse inzu yacu ni amasederi,
Kandi igisenge cyayo cyubakishije ibiti by’imiberoshi.
2 “Njye mbona meze nk’akarabo ko mu gasozi.
Meze nk’akarabo ko mu kibaya.”*+
2 “Umukobwa nakunze iyo ari mu bandi bakobwa,
Aba ameze nk’akarabo keza kari mu mahwa.”
3 “Umukunzi wanjye iyo ari mu bandi basore,
Aba ameze nk’igiti cya pome kiri mu biti byo mu ishyamba.
Mba nifuza cyane kwicara munsi y’igicucu cye,
Maze imbuto ze zikandyohera.
4 Yanjyanye mu nzu y’ibirori,
Kandi abantu bose biboneraga ko ankunda.
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.+
8 Uzi ko numvise ijwi ry’umukunzi wanjye!
Dore nguwo araje!
Aje azamuka imisozi, yiruka ku dusozi.
9 Umukunzi wanjye ameze nk’ingeragere* cyangwa impara zikiri nto.+
Dore ahagaze inyuma y’urukuta,
Arebera mu madirishya,
Arungurukira mu myenge y’idirishya.
10 Umukunzi wanjye aranshubije maze arambwira ati:
‘Mukobwa nkunda, mwiza wanjye,
Haguruka uze tugende.
11 Dore igihe cy’imvura kirarangiye,
Imvura yagwaga yarashize.
13 Imbuto za mbere z’umutini na zo zimaze guhisha.+
Imizabibu yazanye indabo, kandi impumuro yayo yakwiriye hose.
Mukobwa nakunze, mwiza wanjye,
Haguruka uze tugende.
14 Kanuma kanjye, sohoka uve mu rutare,+
Uve mu bihanamanga,
Maze nkubone kandi numve ijwi ryawe,+
Kuko ijwi ryawe ari ryiza cyane kandi uteye neza rwose.’”+
Mudufatire ibyo bibwana by’ingunzu byangiza imizabibu,
Kuko imizabibu yacu yazanye indabo.”
16 “Umukunzi wanjye ni uwanjye kandi nanjye ndi uwe.+
Aragira umukumbi+ ahantu hari indabo nziza.+
17 Mukunzi wanjye, gira vuba ugaruke,
Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.
Umere nk’ingeragere+ cyangwa impara zikiri nto,+ ziri ku misozi iri hagati yacu.
Nifuzaga cyane kumubona, ariko ntiyari ahari.+
2 Naribwiye nti: ‘reka mbyuke nzenguruke mu mujyi,
Ngere mu mihanda n’aho abantu bahurira,
Maze nshake uwo nikundira.’
Naramushatse ariko sinamubona.
3 Abarinzi bazengurukaga mu mujyi barambonye, maze ndababaza nti:+
‘Ese nta mukunzi wanjye mwabonye?’
4 Nkimara kubanyuraho,
Nahise mbona uwo nihebeye.
5 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe,
Nabarahije ingeragere cyangwa imparakazi zo mu gasozi:
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+
6 “Biriya ni ibiki bizamuka biturutse mu butayu bimeze nk’umwotsi,
Bihumura nka parufe,*
Na puderi zihumura z’ubwoko bwose z’abacuruzi?”+
7 “Yegoko!
Uzi ko ari intebe ya Salomo!
Ikikijwe n’abagabo 60 b’abanyambaraga bo muri Isirayeli.+
8 Bose bitwaje inkota.
Bigishijwe kurwana,
Kandi buri wese afite inkota ye ku itako,
Kugira ngo ahangane n’ibitero ibyo ari byo byose bya nijoro.”
10 Inkingi zayo yazicuze mu ifeza,
Aho begama ahacura muri zahabu.
Aho bicara hakozwe mu bwoya bufite ibara ryiza cyane,*
Kandi imbere hayo,
Abakobwa b’i Yerusalemu bahatakanye urukundo.”
11 “Mwa bakobwa b’i Siyoni mwe,
Musohoke murebe Umwami Salomo.
Yambaye ikamba ry’indabo mama we+ yamuboheye,
Ku munsi w’ubukwe bwe,
Ku munsi umutima we wari wanezerewe.”
4 “Mukobwa nakunze, uri mwiza pe!
Ni ukuri urarenze!
Iyo umuntu arebeye amaso yawe mu ivara* wambaye, abona ameze nk’ay’inuma.
Umusatsi wawe usa n’umukumbi w’ihene,
Zimanuka ziruka mu misozi y’i Gileyadi.+
2 Amenyo yawe asa nk’intama nyinshi zivuye kogoshwa,
Zivuye kuhagirwa.
Zose zifite abana b’impanga,
Nta n’imwe yatakaje abana bayo.
3 Iminwa yawe imeze nk’ubudodo bw’umutuku,
Kandi amagambo yawe arashimishije.
Iyo urebeye mu ivara wambaye,
Ubona amatama yawe ameze nk’ibisate by’amakomamanga.*
4 Ijosi ryawe+ rimeze nk’umunara wa Dawidi,+
Wubatsweho amabuye areshya,
Kandi umanitsweho ingabo 1.000,
Zimwe abasirikare b’abanyambaraga bikinga ku rugamba.+
6 “Nzajya ku musozi w’ibiti bihumura,
No ku gasozi k’ibiti bivamo imibavu,
Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.”+
7 “Mukobwa nakunze, uri mwiza rwose!+
Nta nenge ufite.
8 Sheri, ngwino tujyane tuve muri Libani.+
Umanuke mu mpinga z’umusozi wa Amana,
Mu mpinga z’umusozi wa Seniri na Herumoni,+
Umanuke uve aho intare ziba,
Uve mu misozi ingwe zibaho.
9 Mukunzi wanjye, mugeni wanjye, ni ukuri wantwaye umutima.+
Kubona amaso yawe byonyine,
No kubona isaro rimwe gusa ry’umukufi wawe, bintwara umutima.
Kandi parufe yawe ihumura neza cyane, kurusha parufe z’amoko yose!+
11 Mugeni wanjye, iminwa yawe itonyanga ubuki.+
Ubuki n’amata biri munsi y’ururimi rwawe,+
Kandi impumuro y’imyenda yawe imeze nk’impumuro yo muri Libani.
12 Mukunzi wanjye, mugeni wanjye, umeze nk’ubusitani buzitiye.
Umeze nk’ubusitani buzitiye, kandi umeze nk’iriba ry’amazi rifunze.
13 Umeze nk’ubusitani burimo ibiti bifite amashami yuzuyemo amakomamanga,
Burimo imbuto z’indobanure, indabo z’ihina* n’utwatsi duhumura neza.*
14 Burimo utwatsi duhumura,+ indabo zo mu gasozi,*+ ubwoko bw’urubingo ruhumura,+
Umubavu wa Sinamoni, ibiti by’ubwoko bwose bivamo ububani,* ishangi,*+
N’indi mibavu yose myiza kuruta iyindi.+
15 Umeze nk’isoko y’amazi iri mu busitani.
Uri nk’iriba ry’amazi meza kandi umeze nk’utugezi duturuka muri Libani.+
16 Wa muyaga uturuka mu majyaruguru we, banguka.
Nawe muyaga uturuka mu majyepfo we, ngwino.
Nimuze muhuhe mu busitani bwanjye
Kugira ngo impumuro yabwo ikwire hose.”
“Umukunzi wanjye naze mu busitani bwe,
Maze arye imbuto nziza cyane zirimo.”
Nasoromye umubavu n’ibyatsi bihumura.+
Nariye ubuki kandi nywa divayi n’amata.”+
“Ncuti zanjye!
Nimurye, munywe,
Kandi musinde urukundo!”+
2 “Ndasinziriye ariko umutima wanjye uri maso.+
Ndumva umukunzi wanjye akomanga!
‘Nkingurira mukunzi wanjye, mukobwa nakunze,
Kanuma kanjye, wowe utagira inenge!
Kuko umutwe wanjye watohejwe n’ikime,
N’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ikime cya nijoro.’+
3 Namaze kuvanamo ikanzu yanjye,
Ubu se nongere nyambare?
Namaze gukaraba ibirenge,
Ubu se nongere mbyanduze?
4 Umukunzi wanjye yashubijeyo ukuboko yari yinjije mu mwenge w’urugi,
Maze ibyishimo byinshi* binyuzura umutima.
5 Nuko ndabyuka ngo nkingurire umukunzi wanjye,
Maze ibiganza byanjye bitangira gutonyanga umubavu,
N’intoki zanjye zitonyangaho umubavu,
Uratemba ugera ku cyuma gikingura urugi.
6 Hanyuma nkingurira umukunzi wanjye,
Ariko nsanga yamaze kwigendera.
Mbonye ko yagiye, numva ndihebye.
Naramushakishije ariko sinamubona.+
Naramuhamagaye ariko ntiyanyitaba.
7 Abarinzi bazengurukaga mu mujyi barambonye,
Maze barankubita barankomeretsa.
Abarindaga inkuta banyambuye umwenda munini nari nifubitse.
8 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabarahije:
Nimubona umukunzi wanjye,
Mumumbwirire ko urukundo rwanzonze.”
9 “Yewe mukobwa mwiza,
umukunzi wawe arusha iki abandi basore?
Umukunzi wawe arusha iki abandi,
Ku buryo waturahiza utyo?”
10 “Umukunzi wanjye ni mwiza bidasanzwe kandi akeye mu maso.
Mu bantu 10.000, ni we ugaragara kurusha abandi bose.
11 Umutwe we ni zahabu, zahabu itavangiye.
Imisatsi ye imeze nk’ibibabi by’imikindo biri kwizunguza.
Imisatsi ye yirabura nk’igikona.*
Iminwa ye imeze nk’indabo nziza, itonyanga umubavu.*+
14 Intoki ze ni zahabu, zitatsweho amabuye y’agaciro ya kirusolito.
Inda ye imeze nk’ihembe ry’inzovu ryiza cyane, ritatsweho amabuye y’agaciro ya safiro.
15 Amaguru ye ameze nk’inkingi zikozwe mu mabuye ya marubure zishinze mu bisate bya zahabu itavangiye.
Ni mwiza nka Libani! Ni mwiza cyane nk’ibiti by’amasederi.+
16 Iminwa ye ni uburyohe gusa gusa!
Kandi ibye byose ni ibyo kwifuzwa.+
Bakobwa b’i Yerusalemu mwe! Nguwo umukunzi wanjye, uwo ni we musore nihebeye.”
6 “Yewe mukobwa mwiza uruta abandi,
Umukunzi wawe ari he?
Umukunzi wawe yagiye he?
Tubwire tugufashe kumushaka.”
2 “Umukunzi wanjye yagiye mu busitani bwe,
Mu busitani burimo ibimera bihumura.
Yagiye kuragira mu busitani
No guca indabo nziza.+
Aragira umukumbi ahantu hari indabo nziza.”+
4 “Mukobwa nakunze, uri mwiza pe!+ Uri mwiza nk’umujyi ushimishije.+
Ubwiza bwawe ubunganya na Yerusalemu.+
Ubwiza bwawe ntibusanzwe! Ni nk’ubw’ingabo ziteguye urugamba.+
Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,
Zimanutse i Gileyadi ziruka.+
6 Amenyo yawe asa n’intama nyinshi zimaze kogoshwa,
Zivuye kuhagirwa,
Zose zifite abana b’impanga,
Nta n’imwe yatakaje abana bayo.
9 Ariko ni wowe kanuma kanjye.+ Ntugira inenge.
Mama wawe aragukunda kurusha abandi.
Uwakubyaye abona ko wihariye rwose.
Iyo abandi bakobwa bakubonye, bavuga ko wishimye.
Abamikazi n’abandi bagore banjye na bo barakurata, bakavuga bati:
10 ‘Uyu ni nde, usa n’umucyo wa mu gitondo,
Ufite ubwiza nk’ubw’ukwezi,
Ucyeye nk’izuba rirashe,
Ufite ubwiza budasanzwe nk’ubw’ingabo zambariye urugamba?’”+
11 “Nagiye mu busitani bw’ibiti byera imbuto,+
Ngiye kureba ibiti byashibutse mu kibaya,
Ngo ndebe niba imizabibu yarashibutse,
Cyangwa niba ibiti by’amakomamanga byarazanye uburabyo.
13 “Garuka, garuka wa Mushulami we!
Garuka, garuka,
Maze tukwitegereze!”
“Kuki mwitegereza Umushulami?”+
“Ni uko kumureba bimeze nko kureba amatsinda abiri y’abantu barimo kubyina!”
7 “Yewe mukobwa warezwe neza,
Mbega ukuntu ibirenge byawe ari byiza mu nkweto zawe!
Amataye yawe meza,
Ameze nk’imirimbo yakozwe n’umunyabukorikori w’umuhanga.
2 Umukondo wawe umeze nk’agasorori.
Ntikakaburemo divayi ikaze.
Inda yawe imeze nk’ikirundo cy’ingano,
Kizengurutswe n’indabo nziza.
4 Ijosi ryawe+ rimeze nk’umunara w’amahembe y’inzovu.+
Izuru ryawe rimeze nk’umunara wo muri Libani,
Ureba i Damasiko.
5 Umutwe wawe wemye nk’Umusozi wa Karumeli,+
Kandi umusatsi uboshye+ wo ku mutwe wawe, umeze nk’ubwoya bufite ibara ryiza cyane.*+
Umwami yakunze cyane* imisatsi yawe miremire kandi myiza cyane.
6 Mukobwa nihebeye, mbega ukuntu uri mwiza!
Ni ukuri urashimishije kurusha ibindi bintu byose bishimisha!
8 Naravuze nti: ‘nzurira igiti cy’umukindo
Kugira ngo mfate amaseri y’imbuto zawo.’
Amabere yawe ameze nk’amaseri y’imizabibu.
Umwuka wawe umpumurira nka pome,
9 Kandi iminwa yawe imeze nka divayi iryoshye kurusha izindi.”
“Icyampa iyo divayi ikamanuka neza mu muhogo w’umukunzi wanjye,
Ikagenda itemba ku minwa ye, igatuma asinzira neza.
12 Reka tubyuke kare tujye mu mizabibu,
Turebe niba yarashibutse,
Turebe niba yarazanye indabo,+
Kandi turebe niba ibiti by’amakomamanga* byarazanye indabo.+
Aho ni ho nzakugaragariza urukundo rwanjye.+
Mukunzi wanjye,
Nakubikiye iza vuba n’iza kera.
8 “Iyaba wari nka musaza wanjye
Twonse ibere rimwe!
Ndamutse ngusanze hanze nagusoma,+
Kandi nta muntu n’umwe wabingayira.
Naguha divayi iryoshye
N’umutobe mwiza w’amakomamanga.
4 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabarahije:
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+
5 “Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu
Yegamiye umukunzi we?”
“Nagukanguye uri munsi y’igiti cya pome.
Aho ni ho mama wawe yagiriye ku gise igihe yari agutwite.
Aho ni ho uwakubyaye yagiriye ku gise.
6 Nshyira ku mutima wawe mbe nka kashe,
Mbe nka kashe ku kuboko kwawe,
Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu.+
Urukundo ni nk’Imva,* ntirwemera kugira ikindi rubangikanywa na cyo.
Urukundo rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah.*+
Umuntu aramutse atanze ibintu byose bihenze byo mu nzu ye kugira ngo agure urukundo,
Abantu bamuseka cyane.”
None se tuzamukorera iki
Igihe bazaba baje kumusaba?”
9 “Niba ameze nk’urukuta,
Tuzamwubakaho uruzitiro rw’ifeza.
Ariko niba ameze nk’umuryango,
Tuzamukingisha urubaho rw’isederi.”
10 “Ndi urukuta,
N’amabere yanjye ameze nk’iminara.
Ni yo mpamvu mu maso y’umukunzi wanjye,
Nabaye nk’ubonye amahoro.
11 Salomo yari afite uruzabibu+ i Bayali-hamoni.
Urwo ruzabibu yaruhaye abarwitaho,
Maze imbuto zakwera, buri wese agatanga ibiceri by’ifeza 1.000.
12 “Mfite uruzabibu rwanjye bwite, kandi ndwigengaho.
Salomo we, ibiceri by’ifeza 1.000 ni ibyawe,
Naho ibindi 200 ni iby’abarinda imbuto.”
Nanjye reka ndyumve.”+
14 “Mukunzi wanjye banguka.
Aha berekeza ku bandi bakobwa.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amatama yawe ni meza hagati y’imisatsi yawe iboshye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “agafuka k’umubavu witwa ishangi.”
Ihina ni ubwoko bw’ikimera.
Cyangwa “uteye ubwuzu.”
Cyangwa ururabo bita “irebe.”
Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.
Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Cyangwa “ishangi n’ububani.”
Yabaga ari intebe itwikiriye bakoreshaga batwara umuntu w’umunyacyubahiro.
Ni ibara ry’isine. Hari n’abaryita ibara rya move.
Cyangwa “agatimba.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Ni ubwoko bw’ikimera.
Cyangwa “Narada.”
Cyangwa “Habasereti.”
Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Ishangi ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Cyangwa “ibinezaneza.”
Cyangwa “icyiyoni.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “inshoreke.”
Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.
Ni ibara ry’isine. Hari n’abaryita ibara rya move.
Cyangwa “yatwawe.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bagenzi bawe.”