AMAGANYA
א [Alefu]*
1 Umujyi wahoze wuzuyemo abantu usigaye wonyine.+
Umujyi wahoze utuwe n’abantu benshi cyane kurusha ibindi bihugu wasigaye umeze nk’umupfakazi.+
Uwahoze ari umwamikazi mu ntara zose asigaye akoreshwa imirimo y’agahato.+
ב [Beti]
2 Nijoro ararira cyane,+ amarira agatemba ku matama.
Mu bamukunda bose nta n’umwe umuhumuriza.+
Incuti ze zose zaramuhemukiye;+ zahindutse abanzi be.
ג [Gimeli]
3 Yuda yajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+ ababarizwayo kandi akoreshwa imirimo y’agahato.+
Yatujwe mu bindi bihugu;+ ntiyabonye ahantu ho kuruhukira.
Abamutotezaga bose bamufashe ageze mu bibazo.
ד [Daleti]
4 Imihanda ijya i Siyoni irarira kuko nta wuyinyuramo ajya mu minsi mikuru.+
Amarembo yaho yose yarasenyutse;+ abatambyi baho barababaye cyane.
Abakobwa* baho bishwe n’agahinda kandi na yo irababaye cyane.
ה [He]
5 Abanzi bayo ubu ni bo bayitegeka.* Abanzi bayo nta kibazo bafite.+
Kuko Yehova yateye Siyoni agahinda bitewe n’ibyaha byayo byinshi.+
Abana bayo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu bajyanywe n’umwanzi.+
ו [Wawu]
6 Ubwiza bw’umukobwa w’i Siyoni bwarashize.+
Abatware baho babaye nk’impara zabuze urwuri;*
Bagenda nta mbaraga bafite imbere y’ubakurikiye.
ז [Zayini]
7 Igihe Yerusalemu yari mu mibabaro n’abaturage bayo batagira aho baba,
Yibutse ibintu byiza byose yahoranye mu bihe bya kera.+
Igihe abaturage bayo bafatwaga n’umwanzi kandi batagira uwo kubatabara,+
Abanzi bayo barayibonye kandi baraseka bishimiye ko irimbutse.+
ח [Heti]
8 Yerusalemu yakoze icyaha gikomeye.+
Ni cyo cyatumye iba ikintu giteye iseseme.
Abayubahaga bose basigaye bayisuzugura kuko bayibonye yambaye ubusa.+
Irataka+ kandi igahisha mu maso hayo kubera isoni.
ט [Teti]
9 Guhumana kwayo kuri ku myenda yayo.
Ntitekereza uko bizayigendekera,+
Yaguye mu buryo butangaje; ntifite uwo kuyihumuriza.
Yehova, reba imibabaro yanjye kuko umwanzi yishyira hejuru.+
י [Yodi]
10 Umwanzi yarambuye amaboko ku bintu byiza byayo byose.+
Kuko yabonye ibihugu byinjira mu rusengero rwayo,+
Ibyo wategetse ko bitagomba kwinjira aho abantu bawe bahurira.
כ [Kafu]
11 Abaturage bayo bose bafite agahinda; barashaka umugati.+
Batanze ibintu byiza byabo, kugira ngo babone icyo kurya, badapfa.*
Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore* udafite akamaro.
ל [Lamedi]
12 Ese nta cyo bibabwiye mwa bantu mwese mwe munyura mu muhanda?
Nimurebe kandi mwitegereze.
Ese hari undi mubabaro umeze nk’uyu natejwe,
Uwo Yehova yanteje ku munsi w’uburakari bwe bumeze nk’umuriro ugurumana?+
מ [Memu]
13 Yohereje umuriro mu magufwa yanjye uturutse hejuru,+ arayigarurira yose.
Yateze ibirenge byanjye urushundura, ansubiza inyuma ku ngufu.
Yangize nk’umugore watawe.
Mba ndwaye umunsi wose.
נ [Nuni]
14 Ibyaha byanjye yabihambiranyije nk’umugogo,* abikomeza akoresheje ukuboko kwe.
Byashyizwe ku ijosi ryanjye kandi imbaraga zanjye zabaye nke.
Yehova yanteje abantu ntashobora gutsinda.+
ס [Sameki]
15 Yehova yankuyemo abarwanyi banjye b’abanyambaraga, abata kure yanjye.+
Yatumyeho abasirikare bo kundwanya kugira ngo bamenagure abasore banjye.+
Yehova yanyukanyutse ahantu bengera divayi h’umukobwa w’u Buyuda.+
ע [Ayini]
16 Ibyo ni byo bituma ndira cyane.+ Amaso yanjye agatembamo amarira,
Kuko abakwiriye kumpumuriza, cyangwa bagatuma nongera kugira imbaraga bari kure yanjye.
Abana banjye bararimbutse kuko umwanzi yatsinze.
פ [Pe]
17 Siyoni yateze amaboko.+ Ntifite uwo kuyihumuriza.
Abanzi ba Yakobo bose baramukikije, Yehova yabategetse kumutera.+
Yerusalemu yabaye igiteye iseseme kuri bo.+
צ [Tsade]
18 Yehova arakiranuka+ nubwo nigometse ku mategeko* yatanze.+
Mutege amatwi mwese mwa bihugu mwe kandi mwitegereze akababaro kanjye.
Abasore n’inkumi* banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
ק [Kofu]
19 Nahamagaye abankundaga cyane, ariko barampemukiye.+
ר [Reshi]
20 Yehova, reba ukuntu ndi mu makuba akomeye.
Ibyo mu nda* birimo kwibirindura.
Umutima wanjye uratera cyane kuko nigometse bikabije.+
Hanze inkota yamaze abantu.+ Mu nzu na ho hari urupfu.
ש [Shini]
21 Abantu bumvise uko nitsa umutima. Nta muntu wo kumpumuriza uhari.
Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye.
Barishimye kubera ko ari wowe wabiteje.+
Ariko uzazana umunsi watangaje,+ igihe na bo bazamera nkanjye.+
ת [Tawu]
22 Ibibi bakoze byose bigere imbere yawe maze ubahe igihano gikomeye,+
Nk’uko wampannye cyane bitewe n’ibicumuro byanjye byose.
Kuko amaganya yanjye ari menshi kandi umutima wanjye ukaba urwaye.
א [Alefu]
2 Mbega ngo Yehova ararakara agatwikiriza umukobwa w’i Siyoni igicu cy’umujinya we!
Yamanuye ubwiza bwa Isirayeli ku ijuru, abujugunya hasi.+
Ku munsi w’uburakari bwe ntiyibutse aho akandagiza ibirenge.*+
ב [Beti]
2 Yehova yarimbuye aho Yakobo atuye hose nta mpuhwe.
Yashenye ahantu hakomeye h’umukobwa w’u Buyuda afite umujinya mwinshi.+
Yarabishenye abigeza ku butaka, ahumanya ubwami+ n’abatware babwo.+
ג [Gimeli]
3 Yambuye Isirayeli imbaraga* zayo bitewe n’uburakari bwe bumeze nk’umuriro ugurumana.
Yashubije ukuboko kwe kw’iburyo inyuma, igihe umwanzi yari amwegereye;+
Kandi uburakari bwe bukomeje kugurumanira Yakobo nk’umuriro utwika ibintu byose biwukikije.+
ד [Daleti]
4 Yahese umuheto* we nk’umwanzi. Ukuboko kwe kw’iburyo kwiteguye kurwana nk’umwanzi.+
Yakomeje kwica abantu beza bose.+
Yasutse umujinya we umeze nk’umuriro+ mu ihema ry’umukobwa w’i Siyoni.+
ה [He]
Yarimbuye Isirayeli.
Yarimbuye iminara yaho yose,
Asenya ahantu hayo hose hakomeye.
Yatumye umukobwa w’i Buyuda arira cyane kandi agira amaganya menshi.
ו [Wawu]
6 Asenya akazu ke ko kugamamo,+ nk’usenya akazu ko mu murima.
Umunsi mukuru we yawukuyeho.*+
Yehova yatumye iminsi mikuru n’isabato byibagirana muri Siyoni.
Mu gihe cy’uburakari bwe bwinshi ntiyubaha umwami n’umutambyi.+
ז [Zayini]
7 Yehova yataye igicaniro cye.
Yanze burundu urusengero rwe.+
Inkuta z’iminara yaho ikomeye yatumye zifatwa n’umwanzi.+
Amajwi yumvikanye mu nzu ya Yehova+ nk’ay’abari mu munsi mukuru.
ח [Heti]
8 Yehova yiyemeje gusenya urukuta rw’umukobwa w’i Siyoni.+
Yarambuye umugozi wo gupimisha.+
Ntiyashubije ukuboko kwe inyuma ngo areke kurimbura.*
Atuma ibyo kuririraho n’urukuta birira.
Byose byacikiye intege rimwe.
ט [Teti]
9 Amarembo yaho yatebeye mu butaka.+
Yarimbuye ibifashe inzugi zaho arabivunagura.
Umwami waho n’abatware baho bari mu bihugu.+
Nta mategeko* akihaba; abahanuzi baho na bo ntibakibona iyerekwa riturutse kuri Yehova.+
י [Yodi]
10 Abayobozi b’umukobwa w’i Siyoni bicaye hasi bacecetse.+
Bitera umukungugu ku mitwe kandi bakambara imyenda y’akababaro.*+
Abakobwa b’i Yerusalemu bubitse umutwe bawugeza ku butaka.
כ [Kafu]
11 Amaso yanjye ananijwe no kurira.+
Ibyo mu nda* yanjye biribirindura.
Umwijima wanjye wasutswe hasi bitewe no kurimbuka k’umukobwa* w’abantu banjye,+
Bitewe n’uko abana n’impinja bitura hasi, ahahurira abantu benshi mu mujyi.+
ל [Lamedi]
12 Bakomeza kubaza ba mama babo bati: “Ibyokurya n’ibyokunywa biri he?”+
Bitewe n’uko bitura hasi nk’umuntu wakomerekeye mu mujyi ahahurira abantu benshi,
Kubera ko bicirwa mu gituza cya ba mama babo.
מ [Memu]
13 Ubwo se nguhe uruhe rugero?
Cyangwa nkugereranye n’iki wa mukobwa w’i Yerusalemu we?
Wa mukobwa w’i Siyoni we, nakugereranya n’iki kugira ngo nguhumurize?
Kurimbuka kwawe ni kunini nk’inyanja.+ Ni nde wagukiza?+
נ [Nuni]
14 Ibyo abahanuzi bawe beretswe byari ibinyoma kandi nta cyo bimaze+
Ntibyagaragaje icyaha cyawe kugira ngo utajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+
Ahubwo bakomezaga kwerekwa, bakakubwira amagambo y’ibinyoma kandi ayobya.+
ס [Sameki]
15 Abantu baca mu muhanda bose bakoma amashyi bakaguseka.+
Bavugiriza batangaye+ kandi bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bavuga bati:
“Ese uyu ni wa mujyi bajyaga bavuga bati: ‘ni ubwiza butunganye, ibyishimo by’isi yose?’”+
פ [Pe]
16 Abanzi bawe bose bakuvuga nabi.
Baravugiriza kandi bakaguhekenyera amenyo bakavuga bati: “Twaramumize.+
Uyu ni wo munsi twari dutegereje.+ Wageze kandi turawureba.”+
ע [Ayini]
Yarashenye ntiyagira impuhwe.+
Yatumye umwanzi wawe yishimira ko ugezweho n’ibyago. Yatumye abanzi bawe bakurusha imbaraga.*
צ [Tsade]
18 Yewe rukuta rw’umukobwa w’i Siyoni we, umutima w’abantu utakira Yehova.
Reka ku manywa na nijoro amarira atembe nk’umugezi.
Nturuhuke kandi ntutume ijisho* ryawe riruhuka.
ק [Kofu]
19 Haguruka urire ijoro ryose.
Suka ibiri mu mutima wawe imbere ya Yehova nk’usuka amazi.
Mutegere ibiganza kugira ngo abana bawe bakomeze kubaho,
Abana bawe bakomeje kwitura hasi, ahantu hose imihanda ihurira bitewe n’inzara.+
ר [Reshi]
20 Yehova, reba kandi witegereze uwo wateje imibabaro myinshi.
Ese abagore bakwiriye gukomeza kurya ababakomokaho, bakarya abana bavutse igihe kigeze,*+
Cyangwa se abatambyi n’abahanuzi bakwiriye kwicirwa mu rusengero rwa Yehova?+
ש [Shini]
21 Umuhungu ukiri muto n’umusaza barambaraye mu nzira.+
Abasore n’abakobwa* banjye bishwe n’inkota.+
Wabishe ku munsi w’uburakari bwawe. Warabishe ntiwabagirira impuhwe.+
ת [Tawu]
22 Wahamagaje ibiteye ubwoba+ biturutse impande zose, nk’ubihamagarije umunsi mukuru.
Ku munsi w’uburakari bwa Yehova nta n’umwe warokotse cyangwa ngo acike ku icumu;+
Abo nabyaye kandi nkabarera, umwanzi wanjye yarabatsembye.+
א [Alefu]
3 Ndi umuntu wabonye imibabaro bitewe n’inkoni y’umujinya we.
2 Yaranyirukanye atuma ngendera mu mwijima aho kugendera mu mucyo.+
3 Koko rero, akomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo ampane umunsi wose.+
ב [Beti]
4 Yatumye umubiri wanjye n’uruhu rwanjye bishiraho.
Yamenaguye amagufwa yanjye.
5 Yarangose; yangotesheje uburozi bukaze+ n’ingorane.
6 Yantegetse kwicara mu mwijima nk’abantu bapfuye kera cyane.
ג [Gimeli]
7 Aho nari ndi yahubatse urukuta rw’amabuye ruhazengurutse kugira ngo ntatoroka.
Yanzirikishije iminyururu y’umuringa iremereye+
8 Kandi iyo ntatse ntabaza, yanga kumva isengesho ryanjye.*+
9 Inzira zanjye yazifungishije amabuye aconze.
Imihanda yanjye yarayiyobeje.+
ד [Daleti]
10 Andindira anteze nk’idubu, ameze nk’intare yihishe.+
11 Yankuye mu nzira ku ngufu kandi aramenagura.
Yampinduye itongo.+
12 Yafoye umuheto* we, anshyira aho arasa umwambi.
ה [He]
13 Yatoboye impyiko zanjye akoresheje imyambi* yari atwaye.
14 Nahindutse uwo abantu bose baseka nkababera indirimbo umunsi wose.
15 Yanyujujemo ibintu bisharira kandi yampagishije igiti gisharira cyane.+
ו [Wawu]
16 Amenyo yanjye ayamenaguza umucanga.
Atuma nigaragura mu ivu.+
17 Watumye ntagira amahoro.* Nibagiwe uko icyiza kimera.
18 Ni yo mpamvu mvuga nti: “Icyubahiro cyanjye cyarabuze, hamwe n’ibyo nari niteze kuri Yehova.”
ז [Zayini]
19 Ibuka akababaro kanjye, wibuke ko ntagira aho mba,+ wibuke igiti gisharira n’uburozi bukaze.+
20 Nzi* neza ko uzibuka maze ukunama ukandeba.+
21 Nkomeza kubyibuka mu mutima wanjye. Ni yo mpamvu nzakomeza gutegereza.+
ח [Heti]
23 Zihinduka nshya buri gitondo.+ Ubudahemuka bwawe ni bwinshi.+
24 Naravuze* nti: “Yehova ni umugabane wanjye,+ ni yo mpamvu nzakomeza kumutegereza.”+
ט [Teti]
25 Yehova abera mwiza umwiringira;+ abera mwiza umuntu ukomeza kumushaka.+
26 Ni byiza ko umuntu ategereza+ agakiza ka Yehova acecetse.*+
27 Ni byiza ko umugabo ahangana n’ibibazo* akiri umusore.+
י [Yodi]
28 Niyicare wenyine kandi aceceke kuko Imana yatumye ahura na byo.+
29 Namanuke akoze umunwa we mu mukungugu.+ Ahari wenda hari ibyiringiro.+
30 Nategere itama umuntu umukubita. Nahage ibitutsi.
כ [Kafu]
31 Kuko Yehova atazadutererana iteka ryose.+
32 Nubwo yateje agahinda, nanone azagaragaza imbabazi kuko afite urukundo rwinshi rudahemuka.+
33 Kuko adafite intego yo guteza abantu ibibazo cyangwa kubababaza.+
ל [Lamedi]
34 Ese hari uwakandagira imfungwa zose zo ku isi?+
35 Ese hari uwarenganya umuntu kandi Isumbabyose ibireba?+
36 Ese hari uwarenganya umuntu mu rubanza?
Yehova ntiyihanganira ibintu nk’ibyo.
מ [Memu]
37 None se ni nde ushobora kuvuga ikintu kandi agatuma kiba, Yehova atategetse ko kiba?
38 Mu kanwa k’Isumbabyose,
Ntihaturukamo ibibi n’ibyiza.
39 Ese umuntu yakwitotombera ingaruka z’icyaha cye?+
נ [Nuni]
40 Nimureke dusuzume imyifatire yacu+ kandi tuyigenzure maze tugarukire Yehova.+
41 Nimureke twerekeze umutima wacu ku Mana iri mu ijuru kandi tuyitegere ibiganza tuvuga tuti:+
42 “Twaracumuye kandi turigomeka+ maze ntiwatubabarira.+
ס [Sameki]
43 Watubujije gutambuka ukoresheje uburakari.+
Waradukurikiranye kandi uratwica ntiwatugirira impuhwe.+
44 Wikingirije igicu kugira ngo isengesho ryacu ritakugeraho.+
45 Utugira imyanda n’ibishingwe mu bantu.”
פ [Pe]
46 Abanzi bacu bose batuvuga nabi.+
47 Duhorana ubwoba kandi tukagerwaho n’ibyago;+ kubura icyo dukora no kurimbuka byabaye ibyacu.+
48 Amarira yo ku maso yanjye atemba nk’imigezi bitewe no kurimbuka k’umukobwa w’abantu banjye.+
ע [Ayini]
49 Amaso yanjye ntareka kurira. Ntatuza,+
50 Kugeza igihe Yehova azitegereza akareba hasi ari mu ijuru.+
51 Amaso yanjye yanteye agahinda, bitewe n’abakobwa bose bo mu mujyi wanjye.+
צ [Tsade]
52 Abanzi banjye bampize nk’abahiga inyoni bampora ubusa.
53 Bacecekeshereje ubuzima bwanjye mu rwobo, bakomeza kumpirikiraho amabuye.
54 Amazi yatembye ku mutwe wanjye. Maze ndavuga nti: “Ndapfuye!”
ק [Kofu]
55 Yehova, nahamagaye izina ryawe ndi mu rwobo hasi cyane.+
56 Umva ijwi ryanjye. Ntupfuke amatwi yawe ngo ureke kumva gutaka kwanjye ngusaba kumfasha, ngusaba kumpumuriza.
57 Igihe nguhamagara wigiye hafi. Warambwiye uti: “Witinya.”
ר [Reshi]
58 Yehova, waramburaniye; wacunguye ubuzima bwanjye.*+
59 Yehova, wabonye ibibi nakorewe. Ndakwingize ndenganura.+
60 Wabonye ukuntu banyihimuyeho n’ibibi byose bashakaga kunkorera.
ש [Sini] cyangwa [Shini]
61 Yehova, wumvise ibitutsi byabo n’ibibi byose bashakaga kunkorera.+
62 Wumvise amagambo y’abandwanya n’ukuntu bongorerana umunsi wose bamvuga.
63 Barebe, baba bicaye cyangwa bahagaze, baririmba indirimbo zo kunseka.
ת [Tawu]
64 Yehova, uzabitura ukurikije ibikorwa byabo.
65 Uzabavume utume bagira umutima wo kutumva.
66 Yehova, uzabakurikire ufite uburakari ubamare munsi y’ijuru ryawe.
א [Alefu]
4 Mbega ukuntu zahabu nziza,+ zahabu ibengerana yanduye!
Mbega ukuntu amabuye yera+ yanyanyagiye aho imihanda ihurira hose!+
ב [Beti]
2 Abana b’i Siyoni bari bafite agaciro nk’aka zahabu itunganyijwe,
Babaye nk’ibibindi by’ibumba,
Byakozwe n’amaboko y’umubumbyi.
ג [Gimeli]
3 Ndetse n’ingunzu* zonsa ibyana byazo,
Ariko umukobwa w’abantu banjye yabaye umugome,+ amera nka otirishe* yo mu butayu.+
ד [Daleti]
4 Ururimi rw’umwana wonka rufata hejuru mu kanwa bitewe n’inyota.
Abana basaba ibyokurya+ ariko nta muntu n’umwe ubibaha.+
ה [He]
5 Abaryaga ibyokurya biryoshye baryamye mu mihanda bafite inzara.*+
Abakuze bambara imyenda myiza y’umutuku,+ bapfumbase ibirundo by’ivu.
ו [Wawu]
6 Igihano cyahawe* umukobwa w’abantu banjye kubera icyaha cye, kiraremereye kurusha igihano cyahawe Sodomu kubera icyaha cyayo.+
Yarimbuwe mu kanya gato, ntiyabona ukuboko ko kuyitabara.+
ז [Zayini]
7 Abanaziri+ be bari bakeye cyane kurusha urubura; basaga n’umweru kurusha amata.
Bari bakeye mu maso kurusha amabuye y’agaciro yo mu nyanja;* bari banoze kurusha amabuye ya safiro.
ח [Heti]
8 Isura yabo yabaye umukara kurusha imbyiro.
Nta wababona mu muhanda ngo abamenye.
Uruhu rwabo rwafatanye n’amagufwa;+ rwabaye nk’igiti cyumye.
ט [Teti]
9 Ibyiza ni ukwicwa n’inkota aho kwicwa n’inzara,+
Kuko abishwe n’inzara bananutse cyane bakamera nk’abishwe n’inkota, bitewe no kubura ibyokurya bivuye mu murima.
י [Yodi]
10 Amaboko y’abagore bagira impuhwe yatetse abana babo.+
Bababereye ibyokurya byo mu kiriyo, igihe umukobwa w’abantu banjye yarimbukaga.+
כ [Kafu]
Acana umuriro muri Siyoni, ugatwika fondasiyo zayo.+
ל [Lamedi]
12 Abami bo mu isi n’abatuye isi bose ntibatekerezaga
Ko umwanzi yari kwinjira mu marembo ya Yerusalemu.+
מ [Memu]
13 Byatewe n’ibyaha by’abahanuzi baho n’amakosa y’abatambyi baho,+
Bavushirije amaraso y’abakiranutsi hagati mu mujyi.+
נ [Nuni]
14 Bazereraga mu mihanda nk’impumyi.+
Bahumanyijwe n’amaraso,+
Ku buryo nta wushobora gukora ku myenda yabo.
ס [Sameki]
15 Barababwiraga bati: “Mugende! Murahumanye! Mugende! Mugende! Ntimudukoreho!”
Kubera ko batagiraga aho baba, bazereraga hose.
Abantu bavugiye mu bihugu bati: “Ntibashobora kugumana natwe hano.*+
פ [Pe]
16 Mu maso ha Yehova hatumye batatana.+
Ntazongera kubareba neza.
Abantu ntibazubaha abatambyi+ kandi ntibazagirira impuhwe abayobozi.”+
ע [Ayini]
17 Kugeza ubu, amaso yacu ananijwe no gutegereza uwari kudufasha, tukamubura.+
Twategereje ubufasha buturutse mu gihugu kidashobora kudufasha.+
צ [Tsade]
18 Igihe cyose twateraga intambwe baraduhigaga,+ ku buryo nta washoboraga kunyura ahantu hahurira abantu benshi mu mujyi wacu.
Iherezo ryacu riregereje; iminsi yacu yararangiye, kuko iherezo ryacu ryaje.
ק [Kofu]
19 Abatwirukankanaga barihutaga kurusha kagoma zo mu kirere.+
Baduhigiye mu misozi; badutegeye mu butayu.
ר [Reshi]
20 Uwatoranyijwe na Yehova,+ ari we wari umwuka wo mu mazuru yacu, yafatiwe mu rwobo rwabo,+
Uwo ni we twavugagaho tuti: “Tuzibera mu gicucu cye mu bihugu.”
ש [Sini]
21 Wa mukobwa wo muri Edomu we,+ wowe wo mu gihugu cya Usi, ishime kandi unezerwe.
Ariko nawe igikombe kizakugeraho+ kandi uzanywa usinde maze wambare ubusa.+
ת [Tawu]
22 Yewe mukobwa w’i Siyoni we, igihano wahawe kubera icyaha cyawe kirarangiye.
Ntazongera kukujyana mu kindi gihugu ku ngufu.+
Ahubwo azaguhagurukira yewe mukobwa wo muri Edomu we, kubera ikosa ryawe.
Azagaragaza ibyaha byawe.+
5 Yehova, ibuka ibyatubayeho.
Reba kandi witegereze ukuntu twasuzuguwe.+
2 Umurage wacu wahawe abo tutazi, amazu yacu ahabwa abo mu bindi bihugu.+
3 Twabaye imfubyi zitagira papa, ba mama bameze nk’abapfakazi.+
4 Amazi yacu tuyanywa dutanze amafaranga+ kandi inkwi zacu tuzibona tubanje kwishyura.
5 Abatwirukankana bari hafi kudufata.
Turananiwe ariko nta kanya ko kuruhuka baduhaye.+
6 Turamburira amaboko Egiputa+ na Ashuri+ kugira ngo tubone umugati uduhagije.
7 Ba sogokuruza bakoze ibyaha ntibakiriho. Ariko ni twe twikoreye ibyaha byabo.
8 Dusigaye dutegekwa n’abagaragu, nta wadukura mu kuboko kwabo.
9 Dushyira ubuzima* bwacu mu kaga kugira ngo tubone umugati+ bitewe n’abantu bafite inkota bo mu butayu.
10 Uruhu rwacu rurashyushye cyane nk’itanura kuko inzara itumereye nabi.+
11 Abagore bakorejwe isoni* i Siyoni, abakobwa bakorezwa isoni mu mijyi y’u Buyuda.+
12 Abatware bamanitswe baziritse ukuboko kumwe+ kandi abayobozi ntibagaragarijwe icyubahiro.+
13 Abasore bikoreye urusyo kandi abana b’abahungu bikoreye inkwi barasitara.
14 Abasaza bashize mu marembo y’umujyi,+ abasore ntibagicuranga.+
15 Ibyishimo byashize mu mutima wacu; imbyino zacu zahindutse kurira.+
16 Ikamba ryo ku mutwe wacu ryaraguye; tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha.
17 Ni cyo cyatumye umutima wacu urwara+
Kandi ibyo ni byo byatumye amaso yacu atangira guhuma;+
18 Kubera umusozi wa Siyoni wahindutse amatongo;+ ingunzu* ni zo ziwutemberaho.
19 Yehova, wicaye ku ntebe y’ubwami iteka ryose.
Intebe y’ubwami yawe ihoraho uko ibihe bigenda bikurikirana.+
20 Kuki utwibagirwa iteka ryose? Kuki umaze igihe kirekire waradutaye?+
21 Yehova twigarurire, natwe twiteguye kukugarukira.+
Tuma ibintu byose bisubira nk’uko byahoze mbere.+
22 Icyakora waratwanze.
Ukomeza kuturakarira cyane.+
Kuva ku gice cya mbere kugeza ku cya kane ni indirimbo z’agahinda, zanditswe hakurikijwe uko inyuguti z’Igiheburayo zikurikirana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni bo mutwe.”
Ni aho amatungo arisha.
Cyangwa “kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.”
Iyi mvugo yerekeza kuri Yerusalemu.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyavuye mu kanwa ke.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
Cyangwa “kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara.”
Cyangwa “intebe y’ibirenge bye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yabanze umuheto.”
Cyangwa “yarawushenye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ngo areke kumira bunguri.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “bakenyera ibigunira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara.”
Ni imvugo y’ubusizi ishobora kuba yumvikanisha impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukobwa w’ijisho ryawe.”
Cyangwa “bavutse bashyitse.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
Cyangwa “yanga ko isengesho ryanjye ritambuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yabanze umuheto.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye butagira amahoro.”
Cyangwa “ubugingo bwawe buzibuka.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye buravuga.”
Cyangwa “ategereza agakiza ka Yehova yihanganye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yikorera umugogo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”
Cyangwa “waburaniye ubugingo bwanjye.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Cyangwa “imbuni.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baratereranywe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikosa ryakozwe na.”
Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
Cyangwa “ntibazatura hano ari abimukira.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “bafashwe ku ngufu.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.