AMAGANYA IBIVUGWAMO 1 Yerusalemu igereranywa n’umupfakazi Yicaye yonyine kandi yaratawe (1) Ibyaha bikomeye bya Siyoni (8, 9) Siyoni yanzwe n’Imana (12-15) Nta muntu uhari wo guhumuriza Siyoni (17) 2 Yehova yarakariye Yerusalemu Ntiyayigiriye impuhwe (2) Yehova yayibereye nk’umwanzi (5) Yeremiya yaririye Siyoni (11-13) Abahisi n’abagenzi baseka umujyi wari mwiza (15) Abanzi bishimira ko Siyoni yaguye (17) 3 Yeremiya agaragaza ibyiyumvo bye n’ibyiringiro “Nzakomeza gutegereza” (21) Imbabazi z’Imana zihinduka nshya buri gitondo (22, 23) Imana ibera nziza abayiringira (25) Ni byiza ko umuntu ahangana n’ibibazo akiri umusore (27) Imana yakingirije igicu ngo isengesho ritayigeraho (43, 44) 4 Ingaruka ziteye ubwoba zatewe no kugotwa kwa Yerusalemu Ibyokurya byarabuze (4, 5, 9) Abagore batetse abana babo (10) Yehova yabasutseho umujinya we (11) 5 Abisirayeli basenga basaba ko Imana yabagarura “Ibuka ibyatubayeho” (1) ‘Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha’ (16) “Yehova twigarurire” (21) ‘Tuma ibintu bisubira uko byahoze’ (21)