ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 3 pp. 20-28
  • Ukomeze Kugundira Ijambo ry’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukomeze Kugundira Ijambo ry’Imana
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni iki kizafasha abandi guha agaciro Bibiliya?
  • Gusoma Bibiliya kwacu
  • Komeza Kwizirika ku Ijambo ry’Imana
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Bonera ibyishimo mu Ijambo ry’Imana
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 3 pp. 20-28

Igice cya 3

Ukomeze Kugundira Ijambo ry’Imana

1. (a) (a) Abisiraeli babonye bate ko Ijambo ry’Imana ari ukuri? (b) Kuki ibyo bitureba muri iki gihe?

“MUZI neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bgose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka [Yehova, MN] Imana yanyu yabasezeranije.” Ayo ni yo magambo Yosua yavuze yibutsa abasaza [bayoboraga] Isiraeli nyuma yuko ubwo bwoko bwari bumaze gutura mu Gihugu cy’isezerano. Ariko mu myaka yakurikiyeho, Abisiraeli ntibitaye ku Ijambo ry’Imana habe no kuryubahiriza igihe cyose. Ingaruka yabaye iyihe? Bibiliya yerekana mu buryo bwumvikana ko n’ubwo amasezerano ya Yehova yo kubaha imigisha yagaragaye ko ari ayo kwizerwa, Yehova nanone yiyerekanye ko ari uwizerwa ku ijambo rye azanira Abisiraeli ingaruka z’ukutumvira kwabo. (Yos 23: 14-16) Iyo nkuru, kimwe na Bibiliya yose, byandikiwe kutwigisha kugira ngo ‘tugire ibyiringiro’ kandi twe kugira imyifatire yabidutesha.—Rom 15:4.

2. (a) Ni mu buryo ki Bibiliya “yahumetswe n’Imana”? (b) Rero, inshingano yacu ni iyihe?

2 Yehova yakoresheje “abanditsi” mirongo ine kugira ngo Bibiliya yandikwe ariko ni we Muhanzi nyakuri wayo. Twakumva se ko yayoboye iyandikwa ry’ibirimo byose? Yego. Nk’uko intumwa Paulo yabyanditse by’imvaho koko, “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.” Kubera ko ibyo ari byo twemera, tugira inama dukomeje umuntu wese aho yaba atuye hose, yo kwita kuri Bibiliya no kuyikurikiza mu mibereho ye nk’uko natwe twihatira ubwacu kubikora.—2 Tim 3:16; 1 Tes 2:13.

Ni iki kizafasha abandi guha agaciro Bibiliya?

3. Ni ubuhe buryo bwiza kuruta ubundi bwo gufasha abantu benshi batemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?

3 Yego nanone umubare utari muto w’abantu tuganiriza ntibemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko nk’uko twe tubyemera. Dushobora kubafasha dute? Akenshi, uburyo bwiza kurenza ubundi ni ukubamenyesha ibirimo. “Ijambo ry’Imana ni rizima, rifit’ imbaraga, kandi rikagir’ ubugi burut’ ubg’inkota zose, . . . kandi rikabangukira kugenzur’ iby’ umutima wibgira, ukagambirira.” (Heb 4:12) “Ijambo ry’Imana” hano bivuga isezerano ryayo ryanditse muri Bibiliya. Ntiryapfuye nk’aho ari inkuru idafashije ya kera, ahubwo ni rizima, kandi nta kirikoma imbere na gato mu gusohozwa kwaryo. Muri icyo gihe, ibyiyumvo soko y’ibikorwa byo mu mutima by’abantu bahabwa kumenya Bibiliya biragaragara iyo abantu buzuza inshingano Imana ibasaba. Imbaraga z’ljambo ry’Imana zisumba kure ibyo twashobora kuvuga twebwe ubwacu.

4. Abantu bamwe bahinduye uko batekerezaga kuri Bibiliya kubera ubusobanuro bw’ukuhe kuri koroheje cyane ko muri yo? Kubera iki?

4 Ku bantu benshi, byonyine gutahura izina ry’Imana muri Bibiliya byababereye imbarutso. Abandi biyemeje kwiga Bibiliya bamaze kubona icyo ivuga ku byerekeye intego y’ubuzima cyangwa bamaze gusobanurirwa impamvu Imana ireka ububi bubaho, icyo ibiba mu isi ubu bisobanura cyangwa ibyiringiro nyakuri bishingiye ku Bwami bw’Imana. Mu bihugu, aho imyuka mibi ihora ijujubya abantu ubutitsa, kubera imigenzo y’amadini ihiganje, ubusobanuro Bibiliya itanga bwerekeye igitera ibyo bintu n’uburyo bwo kubyibaturamo, byakanguye ugushimishwa kwa benshi muri bo. Kuki batangajwe cyane n’ibyo Bibiliya ivuga? Kuko ari yo yonyine itanga ubusobanuro bukwiriye bwiringirwa ku bibazo nk’ibyo byerekeye ubuzima.—Zab 119:130.

5. Iyo umuntu avuga ko atemera Bibiliya, impamvu ibimutera ishobora kuba ari iyihe? Umuntu yamufasha ate?

5 Ariko se twabigenza dute umuntu aramutse atweruriye akatubwira ko atemera Bibiliya? Ese byanze bikunze byaba iherezo ry’ikiganiro icyo ari cyo cyose? Si ko byagomba kugenda, niba yemera ko mwungurana ibitekerezo. Tugomba kutibagirwa inshingano yacu yo kurwanirira Ijambo ry’Imana tumaramaje. Ahari uwo muntu yaba abona ko Bibiliya ari igitabo cyanditswe na Kristendomu ifite amateka arangwa n’uburyarya, no kwivanga mu bya politiki n’isaba ry’amafaranga ritavaho. Ibyo byose bishobora gusobanura impamvu imutera kwanga Bibiliya. Kuki utamubaza niba ari uko abizi? Amasomo ya Bibiliya aciraho iteka imyifatire ya Kristendomu ku by’ isi cyangwa yerekana aho Kristendomu itandukaniye n’Ubukristo azashobora gukangura ugushimishwa kwe.—Gereranya Matayo 15:7-9; Yakobo 4:4; Mika 3:11, 12.

6. (a) Ni iki kitwemeza ku giti cyacu ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko? (b) Ni izihe ngingo zindi dushobora gukoresha kugira ngo dufashe abantu bamwe kwemera ko Bibiliya iva ku Mana koko

6 Ku bandi bantu, ibiganiro bitarangwamo uburyarya byerekeye ibihamya by’uko Bibiliya yahumetswe n’ Imana bizagira akamaro cyane. Ni iki kikwemeza wowe ubwawe ko Bibiliya iva ku Mana koko? Ese ni ibyo ivuga ubwayo ku nkomoko yayo? (2 Tim 3:16, 17; Ibyah 1:1) Ese ni ubuhanuzi bwayo bwinshi bugaragaza ubumenyi nyakuri ku gihe kizaza budashobora kuba hari ahandi bukomoka atari ku kirenze umuntu? (2 Pet 1:20, 21; Yes 42:9) Bishobora no kuba ari ukutivuguruza kwa Bibiliya kandi yaranditswe n’abanditsi benshi mu gihe cy’imyaka 1,610? Cyangwa se ni ukuri kwayo kutarangwaho ikosa na rimwe ku byerekeye siyansi gutuma iba nta ho ihuriye na busa n’izindi nyandiko z’icyo gihe? Cyangwa se ni uko abanditsi bayo bavuze ibintu uko byari biri nta guhishahisha? Nta bwo se ari ukubera ko yarinzwe kugeza iki gihe cyacu nubwo abanzi bakoze uko bashoboye kose ngo bayitsembeho? Uko ibihamya byagutangaje wowe ubwawe byaba biri kose, bikoreshe mu gufasha abandi bantu.

Gusoma Bibiliya kwacu

7, 8. (a) Twagombye gukora iki ku giti cyacu? (b) Uretse gusoma Bibiliya ku giti cyacu ni iki kindi dukeneye, kandi Bibiliya ubwayo ibyerekana ite? (c) Ni gute ku giti cyacu twagize ubumenyi nyakuri bw’imigambi ya Yehova?

7 Ntitugomba gusa gufasha abandi bantu kwizera Bibiliya, tugomba no gufata umwanya wo kuyisoma twebwe ubwacu buri gihe. Mbese, turabikora? Mu bitabo byose byigeze kubaho, Bibiliya ni cyo [gitabo] ey’ingenzi kubirusha. Yego, ibyo nanone ntibishaka kuvuga ko tuyisomye ku giti cyacu nta kindi kindi twakenera. Ibyanditswe ubwabyo bitubuza kwigunga no kwibwira yuko umuntu yasobanukirwa byose akoresheje ubushakashati bwe bwite kandi bwa nyamwigendaho. Kugira ngo tube Abakristo badahungabana, ntidukeneye gusa kwiga Bibiliya buri muntu ku giti eye, dukeneye kandi no kujya ubudasiba mu materaniro y’itorero rya Gikristo.—Imig 18:1; Heb 10:24, 25.

8 Kugira ngo dukuremo isomo, Bibiliya itubwira ibyerekeye umukozi w’Umwetiyopiya umumalayika yoherereje Filipo, umwigisha w’Umukristo, igihe uwo mukozi yasomaga ubuhanuzi bwa Yesaya. Filipo yaramubajije ati: “Iby’ usom’ ibyo urabyumva?” Umunyetiyopiya amusubiza mu bwiyoroshye ati: “Nabibasha nte, ntabony’ ubinsobanurira?” Hanyuma yinginga Filipo ngo amusobanurire aho hantu mu Byanditswe. Ariko Filipo ntiyari umusomyi wa Bibiliya wa nyamwigendaho uyu usanzwe gusa, wari kuba icyo gihe yaratanze igitekerezo eye bwite ku Byanditswe. Oya, iyo nkuru itumenyesha ko Filipo yari afite imishyikirano ya bugufi n’intumwa mu itorero ry’ i Yerusalemu kandi ko yari mu muteguro uboneka wa Yehova. Yashoboraga rero gufasha uwo Mwetiyopiya gukura inyungu mu nyigisho Yehova yatangaga abinyujije kuri uwo muteguro. (Ibyak 6: 5, 6; 8:5, 14, 15, 26-35) No muri iki gihe ni ko bimeze. Ni nde muri twe washoboye ku mbaraga ze gusa kumenya neza kandi mu buryo bwuzuye imigambi ya Yehova? Twakeneye kandi turacyakenera ubufasha Yehova aduha mu rukundo abinyujije mu muteguro we uboneka.

9. Ni izihe porogaramu zo gusoma Bibiliya zishobora kutuzanira imigisha?

9 Umuteguro wa Yehova udufasha gukoresha no gusobanukirwa Ibyanditswe uduha ibyigwa byiza cyane byerekeye Bibiliya binyujijwe mu Umunara w’Umulinzi no mu zindi nyandiko nka wo. Ikindi, porogaramu ya buri gihe yo gusoma Bibiliya iteganyijwe mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi riba muri buri torero ry’Abahamya ba Yehova. Ikirenze kuri iyo porogaramu rusange, Abahamya biteganyiriza ubwabo gusoma Ibyanditswe mu buryo burambuye. Mu kwizigamira igihe cyo gusoma Ibyanditswe byera umuntu abona inyungu zikomeye. (Zab 1:1-3; 19:7, 8) Mbese, ku giti cyawe wasomye Bibiliya yose? Niba atari ko biri, ihatire cyane kuyisoma. Nubwo waba udasobanukirwa byose mu buryo bwuzuye, uzagira igitekerezo rusange cya Bibiliya, kandi ibyo ni iby’agaciro gakomeye cyane. Nusoma amapaji ane cyangwa atanu ku munsi, uzakenera hafi umwaka ngo urangize gusoma Bibiliya.

10. (a) Ni ryari uteganya gusoma Bibiliya? (b) Kuki ari ingenzi kuyisoma buri gihe?

10 Ushobora guteganya uko gusoma ryari? Ugiye ubigenera nibura iminota cumi kugeza kuri cumi n’itanu gusa buri mu nsi, uzakuramo inyungu zikomeye. Niba bidashoboka, izigamire nibura akanya gato incuro nyinshi mu cyumweru maze wubahirize iyo porogaramu. Gusoma Bibiliya byari bikwiye kuba akamenyero k’ubuzima bwose, kimwe n’ako kurya. Nk’uko mubizi, niba umuntu afashe akamenyero ko kurya nabi, ubuzima bwe burahazaharira. No mu by’umwuka ni kimwe. Ubuzima bwacu bushingiye ku kamenyero dufite ko kwigaburira buri gihe “ijambo ryose rituruka mu kanwa ka Yehova.” —Mat 4:4, MN.

11. Intego yacu igomba kuba iyihe igihe dusoma Bibiliya?

11 Tugomba gusoma Bibiliya dufite iyihe ntego? Ese ni ukugira ngo gusa dusome umubare runaka w’impapuro no kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka? Byaba ari ukwibeshya. Kugira ngo dukuremo inyungu zirambye, tugomba kuba dufite impamvu zisumbye ibyo, ari zo—urukundo dukunda Imana, kwifuza kuyimenya kurushaho, kwifuza gusobanukirwa ibyo ishaka no kuyisenga mu buryo bwayishimisha. (Yoh 5:39-42) Twagombye kumera nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Uwiteka [Yehova, MN}, nyerek’ inzira zawe. Unyigish’ imigenzereze yawe.”—Zab 25:4.

12. (a) Kuki ari ngombwa kunguka “ubumenyi nyakuri” kandi kugira ngo tubigereho tugomba kugira muhate ki iyo dusoma Bibiliya? (b) Nk’uko ipaji 27 ibyerekana, ni buryo ki twatekereza ku byo dusoma kugira ngo dukuremo inyungu uko bishoboka kose? (c) Garagaza buri buryo muri buriya butanu wifashishije ibibazo byanditswe mu mpera z’iyi paragarafu. Ntiwibagirwe gukoresha Bibiliya.

12 Igihe duhabwa iyo nyigisho, icyifuzo cyacu kigomba kuba icyo kunguka “ubumenyi nyakuri.” Twashobora dute, tudafite ubwo bumenyi, gukurikiza mu mibereho yacu Ijambo ry’Imana uko bikwiye cyangwakurisobanuriraabandi uko riri? (Kolo 3:10; 2 Tim 2:15) Ariko kugira ngo twunguke ubwo bumenyi nyakuri, gusoma Bibiliya tubyitayeho ni ngombwa. Niba inyandiko ikomeye, ahari bizaba ngombwa kuyisoma kenshi kugira ngo tuyumve neza. Nanone ni iby’ingira kamaro cyane gufata umwanya wo kwibaza ku byo twasomye, kubitekerezaho mu buryo butandukanye. Ipaji ya 27 iratsindagiriza ingingo eshanu zo gutekereza ku byo dusoma. Ibice byinshi bya Bibiliya bishobora gusesengurwa ku buryo bumwe cyangwa bwinshi bwo muri izo ngingo, maze ibyo bikazatuzanira inyungu zikomeye. Uraza kubibona usubiza ibibazo bikurikira.

(1) Igice cy’Ibyanditswe urimo gusoma Jcivuga akenshi cyane uko Yehova ateye.

Iyo dutekereza n’umutima ushima ku byo Bibiliya ivuga byerekeye ibyo Yehova yaremye, ibyo bigira ngaruka ki ku buryo tumwifataho? (Zab 139:13, 14; muri Yobu igice cya 38 kugeza 42, itondere cyane cyane 38:1, 2 na 40:2, 8, hanyuma 42:1-6.)

Dukurikije ibyo Yesu yavuze muri Yohana 14:9, 10 twasobanukirwa iki kuri Yehova igihe dusoma amagambo nk’ariya yanditswe muri Luka 5:12, 13?

(2) Tekereza ku buryo inkuru usoma yongera ku busobanuro bw’umutwe wa Bibiliya, ari wo w’ukwezwa kw’izina rya Yehova binyuze mu Bwami buyoborwa na Yesu Kristo, Urubyaro rwasezeranyijwe.

Ibyago bya Egiputa bifitanye sano ki n’uwo mutwe? (Reba Kuva 5:2; 9:16; 12:12.)

Twavuga iki se ku nkuru igera ku mutima y’Umumoabukazi Rusi? (Rusi 4:13-17; Mat 1:1, 5)

Amagambo malayika Gaburieli yabwiye Mariya yo kumumenyesha ivuka rya Yesu ahuriye he n’uwo mutwe? (Luka 1:26-33)

Kuki guhabwa umwuka wera kw’abigishwa ba Yesu kuri Pentekote byari iby’ingenzi. (Ibyak 2:1-4; 1 Pet 2:4, 5, 9; 2 Pet 1:10, 11)

(3) Ubusobanuro bw’isomo ukwaryo bwumvikana hakoreshejwe inyandiko zirikikije.

Amagambo yanditse mu Baroma 5:1 na 8:16 abwirwa ba nde? (Reba Abaroma 1:7.)

Dukurikije inyandiko zirikikije, mbese mu 1 Abakorinto 2:9 haba havuga ubuzima ku isi muri gahunda nshya y’ibintu yasezeranyijwe n’Imana? Dukurikije amasomo 6-8, ni amaso n’amatwi ya ba nde batasobanukirwa ibintu Paulo yandikaga?

(4) Ibaze uko ushobora gukurikiza ku giti cyawe ibyo usoma.

Inkuru y’urupfu rwa Abeli yicwa na Kaini mbese itubereye gusa inkuru y’ amateka cyangwa dukuramo isomo? (Itang 4:3-12; 1 Yoh 3:10-15; Heb 11:4

Iyo dusoma (guhera ku Kuva kugeza ku Gutegeka kwa Kabiri) ibyabaye ku Bisiraeli mu butayu, ni gute twagira uko tubikurikiza ku giti cyacu? (1 Kor 10:6-11)

Inama zigirwa Abakristo basizwe zerekeye imyifatire yabo, mbese zanakoreshwa ku Bakristo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi? (Gereranya Kubara 15:16; Yohana 10:16.)

Nubwo twaba dushimwa mu itorero rya Gikristo, mbese byaba ari ngombwa gutekereza ku buryo twashobora gukurikiza kurushaho inama twari dusanzwe tuzi? (2 Kor 13:5; 1 Tes 4:1)

(5) Tekereza ku buryo voashobora gukoresha ibyo urimo gusoma kugira ngo ufashe abandi.

Ni nde twashobora gufasha dukoresheje amasomo avuga izuka ry’umukobwa wa Yairo? (Luka 8:41, 42, 49-56)

13. Ni nyungu ki twakwizera kubona niba buri gihe dufite porogaramu yo gusoma Bibiliya kandi twigishwa n’umuteguro wa Yehova?

13 Gusoma Bibiliya bigira inyungu cyane iyo umuntu abigenje atyo; nta gushidikanya ko ari agahigo, umurimo w’ingirakamaro dushobora gukora mu gihe cy’ubuzima bwacu bwose. Ariko nidukora ibyo, tuzagenda turushaho buri gihe gukomera mu buryo bw’umwuka. Tuzarushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, Umubyeyi wacu udukunda, n’abavandimwe bacu b’Abakristo, kandi bizatworohera gukurikiza inkunga ya Paulo yo ‘kugundira ijambo ry’ubuzima.”—Fili 2:16.

Isubiramo

● Kuki Bibiliya yanditswe ikanarindwa kugeza no muri iki gihe cyacu?

● Twashobora dute gufasha abandi bantu kumenya agaciro kayo?

● Kuki gusoma Bibiliya ku giti cyacu kandi buri gihe bigira inyungu? Ni ubuhe buryo butanu butandukanye dushobora gutekereza ku byo dusoma ngo dukuremo inyungu?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Igihe usoma Bibiliya ibaze—

Icyo aho wasomye hakwigisha kuri Yehova

Isano bifitanye n’umutwe rusange wa Bibiliya

Icyo inyandiko zihakikije zerekana ku byerekeye ubusobanuro bwaho

Ingaruka hagomba kugira ku mibereho yawe

Uko washobora kuhakoresha kugira ngo ufashe abandi bantu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze