Indirimbo ya 39
Ingabo z’Imana zirajya mbere
1. Mwebwe ngabo z’Imana
Mujye mbere rwose
Mwubahisha Yehova,
N’izina rye ryera.
Mu gihe cya kiyoka
Kije kubarwanya
Yehova Nyir’ingabo
Abarinda mwese.
2. Intambara turwana
Irakaze cyane.
Tubwiriza nta bwoba.
Kuki se twatinya?
Umwana wa Yehova
Araturwanira.
Yagabye igitero;
Twifatanye na we.
3. Turi kumwe n’Imana;
Azatsinda rwose.
Nta bwo tuzacogora,
Kugeza atsinze!
Azatsinda nta shiti,
Kandi abizerwa
Bakomeza kurwana,
Bazagororerwa.