Indirimbo ya 40
Dukore icyatuma dutunganirwa mu nzira zacu
1. Yosuwa yarabwiwe ngo:
‘Uzajye wumvira.
Usome amategeko,
Uyubahirize.
Ujye uyoborwa na yo,
Uzayamamaze.
Ukuri kukuyobore,
Uzatunganirwa.
Ukuri kukuyobore
Uzatunganirwa.’
2. Abami b’Isirayeli
Barategetswe ngo:
‘Amategeko y’Imana
Muzayandukure
Kandi mujye muyasoma
Mwicishe bugufi.’
Ngo muhabwe umugisha;
Mubone kurama.
Ngo muhabwe umugisha;
Mubone kurama.
3. Bibiliya itwereka
Inzira y’Imana.
Ibyo Yehova ashaka,
Ni mo tubisanga.
Twebwe ntitwakwiyobora,
Itatwunganiye.
Nidutozwa na Yehova,
Tuzajya twumvira.
Nidutozwa na Yehova,
Tuzajya twumvira.