Indirimbo ya 98
Turwanirire ukwizera
(Yuda 3)
1. Nk’uko byahanuwe kera,
Ibibi birogeye.
Urukundo rwarakonje;
Ukwizera ni guke.
Nimucyo turwanirire
Kwizera twasigiwe
N’itorero rya Gikristo,
Ryaranzwe no kwizera.
2. Ntitukareke kwizera
Ibyahanuwe byose;
Tugundire ukwizera,
Twiyigisha dusenga.
Dukomeze guhatana,
Nta gutinya, nta bwoba.
Tuzajye dukomezanya,
Tubashe gushikama.
3. Dukomere ku murimo,
Turwane ku kwizera.
Bwirizanya ubutwari
Kugeza ku mperuka.
Yehova azasingizwa,
Ububi buvanweho;
Tuzabona agakiza
Mugihe cy’Ubwami bwe.