Indirimbo ya 99
Guhishurwa k’“umugambi w’Imana w’iteka”
(Abefeso 3:11, NW)
1. Komeza kujya mbere
Mu mwanya urimo.
Abakorera Yehova,
Arabayobora.
Ugusenga k’ukuri
Yarakugaruye.
Imbaga y’abantu benshi
Baramukorera.
2. Yehova Mana yacu,
Uradukomeza.
Ntitukiri mu mwijima
Wuzuye ubwoba.
Umugambi ufite
Ni uw’amahoro.
Ubwami bw’Umwana wawe,
Buzawusohoza.
3. Mbere y’iryo sohozwa,
Tujye duhatana
Mu nzira ye y’ubuzima,
Kandi tube maso.
Umugambi w’Imana
Ntuzaburizwamo.
Dukomeze kujyambere,
Tunayisingize.