Indirimbo ya 121
Ukuri kubatura abantu
1. Amategeko ya Mose na bwa buhanuzi
Byerekezaga ku kuri kw’agaciro kenshi.
Uko kuri kubatura abantu mu byaha,
Kukazatuma babona ubuzima nyabwo.
2. Kristo ‘we nzira n’ukuri hamwe n’ubugingo.’
Yamennye amaraso ku bw’ibyaha by’abantu
Ngo izina rya Yehova rireke gutukwa,
No kugira ngo aneshe abanzi be bose.
3. Uko kuri kwashohojwe n’Umwana w’Imana.
Atwizeza ko ibyaha byose bizavaho.
Kristo uwo ni we Mbuto yasezeranyijwe.
Ni Umwami utegeka n’Umutambyi wacu.
4. Tubwiriza ukuri ku byerekeye Kristo.
Dufite ibikenewe byose mu murimo.
Ubwami bw’Imana ni bwo kuri tubwiriza.
Nimucyo tukwamamaze bose bakumenye.