Indirimbo ya 127
Ibihumbi by’abavandimwe
1. ’Bihumbi by’abavandimwe
Duhagararanye,
Bose ni indahemuka,
Bakanashikama.
Ibyo bihumbi byinshi,
’Mukumbi munini.
Isi yose, iririmba
Ishimwe ry’Imana.
2. ’Bihumbi by’abavandimwe,
Bambaye ibyera,
Baba mu rusengero
Amanywa n’ijoro.
Ibyo bihumbi byinshi
Bimenyesha abantu
Agakiza ka Yehova
Hamwe n’Umwana we.
3. ’Bihumbi by’abavandimwe
Babwiriza hose
‘Ubutumwa bw’iteka’
Ngo bose babwumve.
Mu gihe babwiriza,
N’ubwo barenganywa
Kristo arabaragira
Ngo barye batuje.