Indirimbo ya 136
Abantu b’indahemuka basenga Yehova baramusingiza
1. Ab’indahemuka Baragusingiza;
Bahundagazeho Imigisha.
Birakwiriye ko Tunaguhimbaza.
Tuzagukorera Buri munsi.
2. Dushaka kuguha Icyo cyubahiro;
Tuzajya twitonda Muri byose.
Udufashe twese Kuba abizerwa.
Mwami, buri munsi Dushikame.
3. Uduhe kumenya Umugambi wawe
Ushyigikirana Imbaraga.
Tugaragarize Imbabazi zawe.
Dutege amatwi, Tukwambaze.
4. Ujye udufasha Kunesha ubwoba
Iyo dutangaza Ubutumwa.
Duhe amahoro, Muri iki gihe
Ngo izina ryawe Ryamamazwe.