Indirimbo ya 141
Ishyanga ryera rya Yehova
1. Havutse igihugu gishya,
Ari ryo shyanga rya Yehova.
Ritatswe imirimbo yera,
No gusenga kutanduye.
Inyikirizo
2. Ishyanga ryera, kandi rishya
Rimenyekanisha Yehova,
Rigatangaza Ubwami bwe,
Ritanga ikimenyetso.
Inyikirizo
3. Iryo shyanga riranezerwa
Iyo intama zirigana.
Babana mu budahemuka
Kandi bemerwa n’Imana.
Inyikirizo
Gusenga kwera kuri hejuru
Nta bwo gukomwa imbere.
Rirya shyanga na ya mbaga
Binezeza Yehova cyane.