ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • pe igi. 10 pp. 90-98
  • Imyuka Mibi ifite imbaraga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imyuka Mibi ifite imbaraga
  • Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IKIREMWA CY’UMWUKA CY’IHINDUYE NYAKWIGENDERA SAMWELI
  • ABAMARAYIKA BIHINDURA IMYUKA MIBI
  • IMIKORERE Y’IMYUKA MIBI
  • TURWANYE IMYUKA MIBI
  • Rwanya Imbaraga z’Imyuka Mibi
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Emera ko Yehova agufasha kurwanya imyuka mibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Imyuka Itaboneka—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
    Imyuka Itaboneka​—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
Reba ibindi
Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
pe igi. 10 pp. 90-98

Igice cya 10

Imyuka Mibi ifite imbaraga

1. Kuki abantu benshi bemera ko bashobora kuvugana n’abapfuye?

HALIHO abantu bemeza ko bavuganye n’abapfuye. Nyakwigendera James Pike, umusenyeli w’umwepisikopoli avuga ko yavuganaga n’umuhungu we wapfuye, akaba yaba yaramubwiye ati: “Hali abantu benshi bankikije, ni nk’aho amaboko yakanteruye. . . . Nali mu kababaro igihe cyose ntashoboraga kuvugana na we.”

2. (a) Kuki nta muntu ushobora kuvugana n’abapfuye? (b) Ibyo bibyutsa ikihe kibazo?

2 Kubera ko ibyo bintu byogeye, ni ibigaragara ko abo bantu bavuganye n’umuntu runaka w’abantu b’imyuka. Aliko ntibavuganye n’abapfuye. Bibiliya ivuga itya ngo: “Naho abapfuye nta kintu bazi na busa.” (Umubgiriza 9:5, MN) None se niba atali abapfuye bavugira ahantu h’imyuka, ni bande bavuga? Ni nde uvuga mu mwanya wabo?

3. (a) Ni bande bajya mu mwanya w’abapfuye, kandi kuki? (b) Abenshi ni bande iyo myuka mibi iha ubutumwa?

3 Ni imyuka mibi, abadayimoni cyangwa abamarayika biyunze kuli Satani mu kugomera Imana. Kuki bajya mu mwanya w’abapfuye? Ni ukugira ngo abantu bakomeze kwemera ko abapfuye bakibaho. Iyo myuka yabeshye abantu benshi ituma batekereza ko urupfu atali ikindi kitali uguhindura ubuzima ujya mu bundi. Iyo myuka ikwirakwiza icyo kinyoma ikoresheje abashitsi, abapfumu n’abarozi ibagezaho ubutumwa busa n’aho buturutse ku bapfuye.

IKIREMWA CY’UMWUKA CY’IHINDUYE NYAKWIGENDERA SAMWELI

4. (a) Kuki umwami Sauli yashakiye ubufasha kubura hasi kubura hejuru? (b) Itegeko ly’Imana lyerekeye abashitsi n’abahanura ibizaba lyali ilihe?

4 Bibiliya ivuga ko hali ubwo ikiremwa kibi cy’umwuka cy’ihandagaje kivugaho ko ali Samweli, umuhanuzi w’Imana wapfuye. Hali mu mwaka wa mirango ine w’ingoma ya Sauli. Ingabo z’inyamaboko z’Abafilisitiya zarwanaga n’Isiraheli, nuko Sauli bimukura umutima. Ntiyali ayobewe ili tegeko ly’Imana livuga ngo ‘Ntimugahindukirir abashitsi cyangw’ abapfumu: Ntimukabaraguze, ngo mubiyandurishe.’ (Abalewi 19:31) Aliko Sauli yaje gutera umugongo Yehova. Kubera iyo mpanvu, Samweli, wali ukiliho icyo gihe, areka icyitwa umushyikirano cyose na Sauli. (1 Samweli 15:35) None rero, muli iki gihe cy’akaga, Sauli yataye umutwe kuko Yehova yanze kumushyigikira.

5. (a) Sauli yashakashakiye he ubufasha? (b) Umushitsikazi yashoboye gukora iki?

5 Mu gushaka cyane kumenya ibili imbere, Sauli yagiye gushakisha umushitsikazi wa En-Dori. Uwo mugore yaje gushobora kugaragaza igifite ishusho y’umuntu. Sauli akulikije uko wa mugore yarondoye ya shusho y’umuntu yumvise ko ali “Samweli.” Nuko, ikiremwa cy’umwuka kiyitaga Samweli kiravuga kiti: “Kuki wankubaganiye, ukanzamura?” Ni bwo Sauli ashubije ati: “Ndi mu kaga, kuko Abafilisitiya bandwanya.” Nuko ikiremwa cy’umwuka kirasubiza kiti: “Ubimbalije iki se, ubwo Yehova yakuretse, agahinduka umwanzi wawe?” Hanyuma, icyo kiremwa kibi cy’umwuka kimenyesha umwami ko azagwa mu ntambara arwana n’Abafilisitiya.​—⁠1 Samweli 28:3-19, MN.

6. Kuki Samweli atashoboraga kuvugana na Sauli?

6 Mu by’ukuli, nta bwo yali Samweli wa mushitsikazi yali yavugishije. Samweli yali yarapfuye, kandi iyo umuntu apfuye “asubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.” (Zaburi 146:4, MN) Rero, ijwi ntilyashoboraga kuba ali ilya nyakwigendera Samweli. Kubera ko yali umuhanuzi w’Imana, Samweli yali yararwanyije abashitsi. Kandi, akiliho, yali yararetse icyitwa umushyikirano cyose na Sauli wali waragomye. Noneho se, iyo ajya kuba akiliho, aba yaratumye umushitsi amubonanya na Sauli? Ntitwibagirwe ko Yehova yali yaranze gusubiza Sauli. Mbese, umupfumu yali guhenda Imana ubwenge akageza kuli Sauli ubutumwa binyuze kuli nyakwigendera Samweli? Iyaba abazima bashoboraga koko kuvugana n’abakunzi babo bapfuye, Imana y’urukundo ntiyakabise “abanduye” kubera ko bitabaje umushitsi.

7. Ni muburo ki Imana yatanze kugira ngo ilinde ubwoko bwayo imyuka mibi?

7 Ikigaragara cyo ni uko imyuka mibi ishaka kugilira nabi abantu; ni cyo gituma Yehova atanga imiburo yo kulinda abakozi be. Umuburo ukulikira wahawe Abisiraheli uzaduha kumenya ubulyo abadayimoni bakoresha ngo bahende ubwenge abantu: “Muli mwe ntihazaboneke umuntu . . . ukora iby’ubupfumu, cyangwa ukora iby’ubumaji, cyangwa umuntu ureba ibihanura, cyangwa umurozi, cyangwa uhunikisha undi uruhuniko, cyangwa umuntu ushikisha, cyangwa umuntu ukora umwuga wo guhanura ibintu bizabaho, cyangwa umuntu ukora umwuga wo gushika. Kuko ukora ibyo bintu wese ali ikizira Yehova yanga urunuka.” (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12, MN) Ni mu biki iyo myuka igiramo nabi uyu munsi, kandi twabigenza dute ngo tuyilinde? Tubanze turebe igihe imyuka mibi yadukiye n’ubulyo yadutse.

ABAMARAYIKA BIHINDURA IMYUKA MIBI

8. (a) Ni bande Satani yatumye bagomera Imana? (b) Bamaze kureka akazi kabo mu ijuru, bagiye he?

8 Mu guhenda Eva ubwenge mu ngobyi ya Edeni, umumarayika yihinduye Satani Umubeshyi. Hanyuma ashaka gutuma abamarayika bandi barwanya Imana. Yaje kubishora. Abamarayika baretse umulimo Imana yali yabahaye mu ijuru maze baza ku isi, bambaye umubili wa kimuntu. Umwigishwa w’umukristo Yuda arabivuga igihe agira ati: “Abamalayika batahamanye umwanya wabo wa mbere, ahubwo bakareka ubuturo bwabo bwite.” (Yuda 6, MN) Kuki baje ku isi? Ni ibihe byifuzo bibi Satani yabashyize mu mutima ngo abatere kuva mu mwanya mwiza cyane bali bafite mu ijuru?

9. (a) Kuki abamarayika baje ku isi? (b) Bibiliya yerekana ite ko ibyo bakoze byali bibi?

9 Bibiliya isubiza itya ngo: “Nuko abana b’Imana y’ukuli babona abakobwa b’abantu, ko ali beza; nuko batangira kwishakira abagore, ni ukuvuga abo bahisemo bose.” (Itangiriro 6:2, MN) Yego, abamarayika biyambitse imibili y’inyama kugira ngo balyamane n’abagore. Icyo cyali igikorwa cyo kutumvira. Dukulikije Bibiliya, icyo bakoze cyali igikorwa kibi gihwanye no gusambana kw’ibitsina bihuje kwaberaga i Sodomu n’i Gomora. (Yuda 6, 7) Ingaruka zabaye izihe?

10, 11. (a) Abamarayika babyaye abana bwoko ki? (b) Ni iki cyageze kuli ibyo bihangange igihe cy’umwuzure? (c) Ni iki cyabaye ku bamarayika igihe cy’umwuzure?

10 Muli uko kulyamana kw’abamarayika n’abagore havutsemo abana bagiye bakura baba ibihangange, yego, ibihangange, by’ibigiranabi. Bibiliya ibita “abanyamaboko bo mu gihe cya kera, abantu b’ibirangilire.” Bashakaga kugira abantu bose abagome nka bo. Ni yo mpamvu, “ubugome bw’umuntu bwali bwinshi ku isi kandi . . . icyo ibitekerezo by’umutima we cyaganagaho cyose cyahoraga ali kibi.” (Itangiriro 6:4, 5, MN) Nuko, Yehova azana umwuzure. Ibihangange cyangwa “Abanefili” n’abagome bose bicwa n’amazi. Aliko se abamarayika babi baje ku isi byabagendekeye bite?

11 Ntibaragapfa. Biyambuye umubili wa kimuntu basubira mu ijuru ali ibiremwa by’umwuka. Aliko ntibasubizwa mu muteguro w’abamarayika beza. Bibiliya ivuga ko Imana “itihanganiye kudahana abamarayika babi bacumuye, ahubwo yabajugunye muli Taritare, ikabashyira mu myobo y’umwijima w’icurabulindi, kugira ngo balindire gucirwaho iteka.”​—⁠2 Petero 2:4, MN.

12. (a) Byagendekeye bite abamarayika igihe basubiraga mu ijuru? (b) Kuki babujijwe kwambara umubili bunyama? (c) None se ubu bakora iki?

12 Abo bamalayika babi ntibajugunywe mu mwobo nyamwobo witwa Taritare. Taritare, za Bibiliya zimwe zita “umuliro” aliko atali byo, hasobanura gucishwa bugufi. Abo bamalayika bambuwe umucyo w’umwuka w’umuteguro w’Imana; bategereje kulimbuka burundu. (Yakobo 2:19; Yuda 6) Kuva ku mwuzure, Imana ntiyemereye abadayimoni kwambara umubili bunyama, bityo ntibagishoboye gucubya irali lyabo ly’ubusambanyi mu bulyo imibili itaremewe. Ntibubabuza aliko gukoresha ubushobozi bwabo bubi ku bantu. Mu by’ukuli, afashijwe n’abo badayimoni, Satani “ayobya isi ituwe uko yakabaye.” (Ibyahishuwe 12:9, MN) Ukwiyongera k’ubugome n’ubusambanyi, urugomo, n’ibindi, bigaragaza ko dukwiye kuba maso kugira ngo Satani n’abadayimoni batatuyobya.

IMIKORERE Y’IMYUKA MIBI

13. (a) Imyuka mibi iyobya abantu ite? (b) Ubupfumu ni iki, kandi Bibiliya ibuvugaho iki?

13 Satani, “imana y’iyi gahunda y’ibintu,” ikoresha ubutegetsi, n’idini y’ikinyoma ngo ikinge abantu ukuli kwa Bibiliya (2 Abakorinto 4:4) Aliko ubupfumu ni ubundi bulyo bukomeye imyuka mibi ikoresha kugira ngo iyobye abantu. Ubupfumu ni ubulyo bwo kugira imishyikirano n’imyuka mibi binyuze ku mushitsi. Ubwo bulyo bushyira umuntu mu maboko y’abadayimoni. Bibiliya isaba umuntu kwilinda kugendera mu cy’itwa ubupfumu cyose.​—⁠Abagalatia 5:19-21; Ibyahishuwe 21:8.

14. (a) Kuragura ni iki? (b) Bibiliya ibivagaho iki?

14 Kuragura ni ubulyo bw’ubupfumu busakaye cyane. Ni ubuhanga bwo gutahura ibizaza cyangwa se ibitazwi binyuze ku myuka itaboneka. Ni na ko Luka abisongera ngo “umuja umwe wali wahanzweho na dayimoni iragura yaduhingutse imbere. Yungukiraga ba shebuja inyungu nyinshi mu kuragura.” Intumwa Paulo avana uwo mukobwa mu nzara z’uwo mwuka mubi maze ntiyongera guhanura iby’igihe kizaza.​—⁠Ibyakozwe n’Intumwa 16:16-19, MN.

15. (a) Ni ibihe bintu bimwe bifitanye isano n’iby’ubupfumu? (b) Kuki ibyo bintu bitera akaga?

15 Ubwiru bujyana n’ubupfumu bukurura abantu benshi. Bityo bigatuma bahilimbanira irogesha (sorcellerie), vodu, ipunotisimi, maji, asitoroloji, utubaho twa “oui-ja,” n’ibindi. Nanone kandi, bigatuma birukira ibitabo byabugenewe, za sinema na za porogaramu za televiziyo zerekeye ibyo bintu, n’amateraniro y’ubupfumu. Aliko iyo si yo nzira y’ubwenge ku muntu ushaka gukorera Imana y’ukuli. Kandi ibyo ntibibuzemo akaga. Rero, nta gitangaje ko Imana idashyigikiye abakoresha iby’ubupfumu bose.​—⁠Ibyahishuwe 22:15.

16. Bibiliya igaragaza ite ko Abakristo bagomba kurwanya imyuka mibi?

16 Ndetse n’ubwo twakwilinda iby’ubupfumu, ntitwaba twikinze imijugujugu y’imyuka mibi. Mbese, Yesu Kristo ubwe ntiyumvise ijwi ly’Umubeshyi, wagerageje kumucumuza ku Mana? (Matayo 4:8, 9) Abandi bakozi b’Imana ni uko bakubakubwe. Intumwa Paulo yaravuze ati: “Dufite intambara . . . tuyirwana n’ingabo z’imyuka mibi zili ahantu ho mu ijuru.” Ngiyo impamvu ituma uwitwa umukozi w’Imana wese agomba gutwara “intwaro yuzuye y’Imana, ngo ashikame.”​—⁠Abefeso 6:11-13, MN.

TURWANYE IMYUKA MIBI

17. Ugomba gukora iki niba “ijwi” ly’ahantu h’imyuka likuvugishije?

17 Wakora iki wumvise “ijwi” by’ahantu h’imyuka? Niba se ilyo “jwi” livuga ko ali umuntu wo mu mulyango wapfuye cyangwa umwuka mwiza? Yesu yakoze iki igihe “umutware w’abadayimoni” yamuvugishaga? (Matayo 9:34)? Yaravuze ati: “Genda, Satani!” (Matayo 4:10) Nawe ubigenze utyo, maze witabaze Yehova. Senga mu ijwi liranguruye kandi uvuge izina ly’Imana. Wibuke ko arusha kure amaboko imyuka mibi. Kulikiza izo nama z’ubwenge. Ntugatege amatwi ayo majwi aturuka ahantu h’imyuka. (Imigani 18:10; Yakobo 4:7) Aliko si ukuvuga ko umuntu wese wumvise “amajwi” aba avugishijwe n’abadayimoni. Limwe na limwe ibyo biva ku ndwara y’umubili cyangwa yo mu mutwe.

18. Ni rugero ki rw’Abakristo ba mbere bo muli Efeso byaba byiza gukulikiza igihe umuntu ashaka kureka iby’ubupfumu?

18 Birashoboka ko kera waba waragendeye mu by’ubupfumu ubu ukaba wifuza kubita. Wakora iki? Fata urugero rw’Abakristo ba mbere bo muli Efeso. Bibiliya itubwira ko ubwo bamaze kwakira “ijambo lya Yehova” Paulo yabwilizaga, “abantu benshi mu bakoreshaga ubuhanga bwa maji barundanya ibitabo byabo maze babitwikira imbere ya rubanda rwose.” Ibyo bitabo byali bifite igiciro cy’ibice by’ifeza 50.000! (Ibyakozwe n’Intumwa 19:19, 20, MN) Kulikiza urugero rwabo; vanaho ikintu cyose, cyaba icy’agaciro cyangwa icy’agaciro gake, cyaba gifitanye isano n’iby’ubupfumu.

19. (a) Ni iki abantu bagendera mu by’ubupfumu batazi? (b) Niba dushaka kubaho mu byishimo ku isi, tugomba gukora iki?

19 Kubera amatsiko menshi abantu bagilira ibintu bitangaje kandi by’amayobera, abenshi bagendera mu by’ubupfumu. Aliko abenshi muli bo ntibazi ko mu by’ukuli bavugana n’imyuka mibi. Si umukino utalimo akaga. Imyuka mibi ifite ubushobozi bwo kugilira nabi umuntu. Ni abagizi ba nabi. Kandi mbere y’uko Kristo abalimbura burundu, bakotanira gushyira abantu mu bubata bwabo. (Matayo 8:28, 19) Niba ushaka kubaho iteka mu byishimo ku isi yakuwemo ububi, ugomba kwilinda ikintu cyose cy’iby’ubupfumu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 91]

Umushitsikazi wo muli En-Dori yavuganye na nde?

[Amafoto yo ku ipaji ya 92 n’iya 93]

Abana b’Imana barabutswe abakobwa b’abantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 94]

Abamarayika biyambitse imibili ya kimuntu ntibishwe n’umwuzure. Biyambuye imibili yabo ya kimuntu, basubira mu ijuru.

[Ifoto yo ku ipaji ya 97]

Bibiliya iravuga ngo ‘Mwilinde icyitwa ikintu cyose cy’ubupfumu’

[Ifoto yo ku ipaji ya 98]

Abefeso bamaze kuba Abakristo batwitse ibitabo byabo bya maji Mbega urugero rwiza kuli twebwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze