Uko Icyo Gitekerezo Cyinjiye mu Idini ry’Abayahudi, Muri Kristendomu no mu Idini rya Isilamu
“Nanone, idini ni uburyo bwo kwemeza abantu ko igihe runaka bagomba kuzapfa, bakemera isezerano ryo kuzagira ubuzima bwiza kurushaho nyuma yo gupfa, kuvuka bundi bushya, cyangwa ibyo byombi.”—Byavuzwe n’UMWANDITSI W’UMUDAGE WITWA GERHARD HERM.
1. Ni iyihe myizerere amadini menshi ashingiraho isezerano ryayo ry’ubuzima nyuma yo gupfa?
MU GUTANGA isezerano ry’ubuzima nyuma yo gupfa, amadini hafi ya yose yishingikiriza ku myizerere ivuga ko umuntu afite ubugingo budapfa, kandi ko igihe cyo gupfa bujya mu bundi buturo cyangwa bukimukira mu kindi kiremwa. Nk’uko byagaragajwe mu gice kibanziriza iki, imyizerere ivuga ko umuntu adapfa, yagiye iboneka mu madini y’i Burasirazuba kuva yashingwa. Ariko se, bimeze bite ku bihereranye n’idini ry’Abayahudi, Kristendomu na Isilamu? Ni gute iyo nyigisho yaje kuba urufatiro rw’imyizerere y’ayo madini?
Uko Idini ry’Abayahudi Ryaje Gucengerwa n’Ibitekerezo bya Kigiriki
2, 3. Dukurikije ibivugwa mu gitabo Encyclopaedia Judaica, mbese, inyandiko zera za Giheburayo zaba zigisha ko habaho ubugingo budapfa?
2 Idini ry’Abayahudi ryakomotse kuri Aburahamu, mbere y’imyaka 4.000 ishize. Inyandiko zera za Giheburayo zatangiye kwandikwa mu kinyejana cya 16 M.I.C. kandi zarangije kwandikwa mu gihe Socrate na Platon badukanaga igitekerezo cy’ukudapfa k’ubugingo. Mbese ye, ibyo Byanditswe byaba byigisha ko ubugingo budapfa?
3 Inkoranyamagambo yitwa Encyclopaedia Judaica, isubiza igira iti “nyuma y’igihe cya Bibiliya, ni bwo gusa hashinzwe imyizerere yuzuye kandi ihamye y’ukudapfa k’ubugingo . . . kandi ni bwo yaje kuba urufatiro rw’imyizerere y’idini ry’Abayahudi n’iya Gikristo.” Nanone iyo nkoranyamagambo igira iti “mu gihe cya Bibiliya, umuntu yabonwaga ko ari ikiremwa kimwe cyuzuye. Bityo rero, ubugingo ntibwatandukanywaga n’umubiri mu buryo bugaragara.” Iyo nkoranyamagambo igaragaraza ko Abayahudi ba kera bizeraga umuzuko w’abapfuye, kandi ibyo “bikaba bigomba gutandukanywa n’imyizerere . . . y’ukudapfa k’ubugingo.”
4-6. Ni gute inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yaje kuba “imwe mu nyigisho z’urufatiro” zigize imyizerere y’idini rya Kiyahudi?
4 None se, ni gute iyo nyigisho yaje kuba “imwe mu zigize urufatiro” rw’imyizerere y’idini ry’Abayahudi? Amateka atanga igisubizo. Mu mwaka wa 332 M.I.C., Alexandre le Grand yigaruriye igice kinini cy’Uburasirazuba bwo Hagati mu kanya gato cyane. Ubwo yageraga i Yerusalemu, Abayahudi bamwakiranye yombi. Dukurikije uko Umuyahudi w’umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwa Flavius Josephus abivuga, banamweretse ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli cyari cyaranditswe mbere y’icyo gihe ho imyaka isaga 200, bukaba bwaravugaga mu buryo bwumvikana neza iby’ugutsinda kw’Alexandre ari “umwami w’i Bugiriki” (Daniyeli 8:5-8, 21). Abasimbuye Alexandre bakomeje umugambi we wo gukwirakwiza isanzuramuco ry’Ubugiriki, bacengeza ururimi, umuco na filozofiya bya Kigiriki mu bice byose byari bigize ubwami bw’Ubugiriki. Imico ibiri—ni ukuvuga uw’Ubugiriki n’uw’Abayahudi—yagombaga kuvangwa byanze bikunze.
5 Mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatatu M.I.C, hatangiye igikorwa cyo guhindura Ibyanditswe bya Giheburayo mu rurimi rw’Ikigiriki, ubuhinduzi bwitwa La Septante. Binyuriye muri bwo, Abanyamahanga benshi baje kubaha kandi bamenya idini ry’Abayahudi, ndetse bamwe bararihindukirira. Ku rundi ruhande, Abayahudi batoye imitekerereze ya Kigiriki, ndetse bamwe bahinduka intiti mu bya filozofiya, ibyo bikaba byari bishya rwose kuri bo. Uwitwa Philon d’Alexandrie wo mu kinyejana cya mbere I.C., yari umwe muri abo Bayahudi b’abahanga mu bya filozofiya.
6 Philon uwo yemeye cyane Platon kandi yihatira gusobanura iby’idini ry’Abayahudi mu mvugo ya filozofiya ya Kigiriki. Igitabo cyitwa Heaven—A History, kigira kiti “mu guhanga inyigisho igizwe n’uruvange rwa filozofiya ya Platon n’inyigisho ishingiye kuri Bibiliya, Philon yaharuriye inzira Abakristo [kimwe n’Abayahudi] bazi gutekereza bari kuzaza nyuma y’aho.” Kandi se, Philon yizeraga iki ku bihereranye n’ubugingo? Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “kuri we, urupfu rusubiza ubugingo mu mimerere yabwo ya mbere, mbere yo kuvuka. Ubwo ubugingo bukomoka mu isi y’imyuka, ubuzima mu mubiri nta kindi buba cyo kitari icyiciro kigufi, ndetse kenshi kibi, cy’uruhererekane rw’ibintu biba mu gihe runaka.” Mu bandi Bayahudi bari bazi gutekereza bizeraga ko habaho ubugingo budapfa, harimo uwitwa Isaac Israeli, umuhanga mu bya fiziki w’Umuyahudi uzwi cyane wo mu kinyejana cya 10, na Moses Mendelssohn, umuhanga mu bya filozofiya wo mu kinyajana cya 18 ukomoka ku mubyeyi w’Umudage n’uw’Umuyahudi.
7, 8. (a) Ni gute Talmud isobanura ibyerekeranye n’ubugingo? (b) Ni iki ibitabo by’amayobera by’Abayahudi byanditswe nyuma y’aho byaje kuvuga ku byerekeye ubugingo?
7 Nanone kandi, igitabo cyacengeye mu buryo bwimbitse mu mitekerereze y’Abayahudi no mu mibereho yabo, ni Talmud—inyandiko ihinnye y’icyitwa amategeko atanditswe, yaje kongerwamo ibitekerezo n’ibisobanuro nyuma y’aho, ikaba yaraje gukorwamo igitabo ikusanyijwe na ba rabi kuva mu kinyejana cya kabiri kugeza mu Gihe Rwagati. Inkoranyamagambo yitwa Encyclopaedia Judaica, ivuga ko “ba rabi bo muri Talmud bizeraga ko ubuzima bukomeza kubaho nyuma yo gupfa.” Ndetse, Talmud ivuga iby’ukuntu abapfuye bashyikirana n’abazima. Inkoranyamagambo yitwa Encyclopædia of Religion and Ethics, ivuga ko “[ba rabi] bizeraga ibyo kubaho k’ubugingo nyuma yo gupfa, wenda bitewe n’ibitekerezo bya Platon byari byarabacengeyemo.”
8 Nyuma y’aho, igitabo cy’Abayahudi cy’amayobera cyitwa Cabala, cyageze n’aho gitanga inyigisho ivuga ko nyuma yo gupfa k’umuntu ubugingo bwe bwimuka bukajya mu wundi mubiri. Ku bihereranye n’iyo myizerere, inkoranyamagambo yitwa The New Standard Jewish Encyclopedia igira iti “icyo gitekerezo gisa n’aho cyaba cyarakomotse mu Buhindi . . . Muri Kabbalah, icyo gitekerezo kiboneka mbere na mbere mu gitabo cyitwa Bahir, hanyuma, uhereye kuri Zohar, icyo gitekerezo cyemerwaga na benshi mu bashyigikiraga amayobera, kikaba cyari gifite uruhare rw’ingenzi mu myizerere no mu nyandiko za Gihasidiki.” Muri iki gihe muri Isirayeli, inyigisho ivuga ko nyuma yo gupfa k’umuntu ubugingo bwe bwimukira mu wundi mubiri, yemerwa na benshi ko ari inyigisho ya Kiyahudi.
9. Ni gute udutsiko twinshi dukomoka ku idini rya Kiyahudi tubona imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo?
9 Bityo rero, igitekerezo cy’ukudapfa k’ubugingo cyaje kwinjira mu idini ry’Abayahudi binyuriye mu guncengerwa na filozofiya ya Kigiriki, kandi muri iki gihe icyo gitekerezo cyemerwa n’udutsiko tw’amadini hafi ya twose turikomokaho. Twavuga iki se ku bihereranye no kwinjira kw’iyo nyigisho muri Kristendomu?
Uko Kristendomu Yatoye Ibitekerezo bya Platon
10. Ni uwuhe mwanzuro waje kugerwaho n’intiti imwe y’icyamamare yo muri Hisipaniya ku birebana n’imyizerere ya Yesu ku bihereranye n’ukudapfa k’ubugingo?
10 Ubukristo nyakuri bwatangijwe na Kristo Yesu. Ku bihereranye na Yesu, uwitwa Miguel de Unamuno, intiti y’icyamamare yo mu kinyajana cya 20 ikomoka muri Hisipaniya, yanditse igira iti “yizeraga ko habaho ukuzuka k’umubiri nk’uko Abayahudi babyizeraga, aho kwizera ukudapfa k’ubugingo mu buryo bwa Platon [w’Umugiriki]. . . . Ibihamya by’ibyo, bishobora kuboneka mu gitabo icyo ari cyo cyose cyizerwa gitanga ibisobanuro.” Yashoje agira ati “inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo . . . ishingiye kuri filozofiya ya gipagani.”
11. Ni ryari filozofiya ya Kigiriki yatangiye gucengera mu Bukristo?
11 Ni ryari kandi ni gute iyo “nyigisho ishingiye kuri filozofiya ya gipagani” yaje gucengera mu Bukristo? Inkoranyamagambo yitwa New Encyclopædia Britannica, igira iti “kuva mu kinyejana cya 2 rwagati I.C., Abakristo bari baratojwe mu rugero runaka filozofiya ya Kigiriki, batangiye kumva bakeneye kwatura ukwizera kwabo mu mvugo yayo, babitewe no gushaka kunyurwa mu bihereranye n’ubuhanga hamwe no gushaka guhindura abapagani bari barize. Filozofiya yabanyuze kurusha izindi, yari iya Platon.”
12-14. Origène na Augustin bagize uruhe ruhare mu kuvanga filozofiya ya Platon n’Ubukristo?
12 Hari abahanga mu bya filozofiya nk’abo babiri bagize uruhare runini mu gucengeza ibitekerezo mu nyigisho ya Kristendomu. Umwe muri bo yari uwitwa Origène d’Alexandrie (c.185-254 I.C.), naho undi akaba yari Augustin d’Hippone (354-430 I.C.). Ku bihereranye n’abo bantu, inkoranyamagambo yitwa New Catholic Encyclopedia igira iti “binyuriye kuri abo bonyine, ni ukuvuga Origène i Burasirazuba na St. Augustin i Burengerazuba, byari byaremejwe ko ubugingo ari umwuka, hanyuma igitekerezo gishingiye kuri filozofiya kiza kugena kamere yabwo.” Ni iki Origène na Augustin bashingiyeho ibitekerezo byabo ku bihereranye n’ubugingo?
13 Inkoranyamagambo yitwa New Catholic Encyclopedia, igira iti Origène yari umunyeshuri wa Clément d’Alexandrie, “wari uwa mbere mu Bapadiri watoye mu buryo bugaragara inyigisho ya Kigiriki ku bihereranye n’ubugingo.” Ibitekerezo bya Platon ku byerekeye ubugingo, bigomba kuba byari byaracengeye Origène mu buryo bwimbitse. Mu gitabo The Harvard Theological Review, umuhanga mu bya tewolojiya witwa Werner Jaeger, yagize ati “inyigisho za Gikristo, [Origène] yazongeyemo inyigisho ikubiyemo ibitekerezo birambuye cyane ku bihereranye n’ubugingo, ibitekerezo yakomoye kuri Platon.”
14 Abantu bamwe na bamwe bo muri Kristendomu, babona ko Augustin ari we muhanga mu gutekereza kurusha abandi wo mu bihe bya kera. Mbere y’uko Augustin ahindukirira “Ubukristo” agejeje ku myaka 33, yashishikazwaga cyane na filozofiya, kandi yari yaramaze kuba umuyoboke w’inyigisho za Platon.a Igihe yahindukiriraga Ubukristo, yakomeje kuba umuyoboke wa Platon mu bitekerezo bye. Inkoranyamagambo yitwa The New Encyclopædia Britannica, ivuga ko “mu bitekerezo bye hari ahantu idini rishingiye ku Isezerano Rishya ryari ryaravangavanze cyane kurusha ahandi na filozofiya ya Kigiriki ishingiye ku nyigisho ya Platon.” Inkoranyamagambo yitwa New Catholic Encyclopedia yemeza ko “inyigisho [ya Augustin ku bihereranye n’ubugingo], yaje kwemerwa mu buryo bumwe i Burengerazuba kugeza mu mpera z’ikinyejana cya 12, ahanini yari ishingiye . . . ku ya Platon.”
15, 16. Mbese, umwuka wo gushishikarira inyigisho z’Aristote mu kinyejana cya 13, waba warahinduye igihagararo cya kiliziya ku byerekeranye n’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo?
15 Mu kinyejana cya 13, inyigisho z’Aristote zarimo zamamara mu Burayi, ahanini bitewe n’uko inyandiko z’intiti z’Abarabu zabonekaga mu rurimi rw’Ikilatini, zikaba zaravuze byinshi ku nyandiko z’Aristote. Intiti y’Umugatolika yitwa Thomas d’Aquin, yashishikajwe mu buryo bwimbitse n’imitekerereze y’Aristote. Kubera inyandiko za Thomas d’Aquin, ibitekerezo by’Aristote byagize ingaruka ku nyigisho za kiliziya kurusha ibitekerezo bya Platon. Ibyo ariko nta ngaruka byagize ku nyigisho ihereranye n’ukudapfa k’ubugingo.
16 Aristote yigishije ko ubugingo bufatanye n’umubiri ubudatandukana, bityo bukaba budakomeza kubaho nyuma yo gupfa k’umuntu, kandi ko niba hari n’ikintu gihoraho kiba mu muntu, ko cyaba ari ikintu kidafatika, kidafite kamere itekereza. Uko kubona ibintu atyo ku bihereranye n’ubugingo, byari binyuranye n’imyizerere ya kiliziya ku birebana n’ubugingo bufite kamere idapfa. Bityo rero, Thomas d’Aquin yahinduye ibitekerezo bya Aristote ku bihereranye n’ubugingo, avuga ko ukudapfa k’ubugingo gushobora kwemezwa binyuriye mu gutekereza. Ni yo mpamvu imyizerere ya kiliziya yerekeranye no kudapfa k’ubugingo itagize icyo ihungabanaho.
17, 18. (a) Mbese, Ivugurura ryo mu kinyejana cya 16 ryaba ryaravuguruye inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo? (b) Ni ikihe gihagararo cy’amadini menshi ya Kristendomu ku bihereranye n’ukudapfa k’ubugingo?
17 Mu kinyejana cya 14 n’icya 15, mu mizo ya mbere y’igihe cya Renaissance (mu kinyejana cya 15 n’icya 16 I.C.), habayeho undi mwuka mushyashya wo gushishikarira inyigisho za Platon. Umuryango uzwi cyane witwaga Médicis wo mu Butaliyani, wageze n’aho ugira uruhare mu gushyiraho inteko y’intiti yitiriwe Platon mu mugi wa Florence, kugira ngo uteze imbere igikorwa cyo kwiga filozofiya ya Platon. Mu kinyejana cya 16 n’icya 17, gushishikarira inyigisho z’Aristote byahawe intebe. Hanyuma kandi, Ivugurura ryo mu kinyejana cya 16 ntiryigeze rivugurura inyigisho yerekeranye n’ubugingo. N’ubwo Abaporotesitanti bo mu gihe cy’Ivugurura babyukije impaka ku nyigisho ya purugatori, bemeye igitekerezo kirebana n’igihano cy’iteka cyangwa ingororano y’iteka.
18 Nguko uko inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yaje kwiganza mu madini menshi ya Kristendomu. Mu kuzirikana ibyo, intiti imwe y’Umunyamerika yanditse igira iti “mu by’ukuri, kuri benshi cyane mu bwoko bwacu bwite, idini si ikindi kitari ukudapfa. Imana ni yo nkomoko y’ukudapfa.”
Ukudapfa n’Idini rya Isilamu
19. Idini rya Isilamu ryashinzwe ryari, kandi ni nde warishinze?
19 Idini rya Isilamu ryatangiye igihe Muhamadi yahamagarirwaga kuba umuhanuzi ageze mu kigero cy’imyaka hafi 40. Muri rusange, Abisilamu bemera ko yabonekewe mu gihe cy’imyaka iri hagati ya 20 na 23, kuva mu wa 610 I.C. kugeza igihe apfiriye, mu wa 632 I.C. Iby’uko kubonekerwa byanditswe mu gitabo cyitwa Korowani, igitabo gitagatifu cy’Abisilamu. Igihe idini rya Isilamu ryadukaga, idini ry’Abayahudi na Kristendomu, byari byaracengewe n’ibitekerezo bya Platon ku bihereranye n’ubugingo.
20, 21. Ni iki Abisilamu bizera ku bihereranye n’ubuzima nyuma yo gupfa?
20 Abisilamu bemera ko ukwizera kwabo ari umusozo w’iyerekwa ry’ibyahishuriwe Abaheburayo n’Abakristo bizerwa ba kera. Korowani yerekeza ku magambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo n’ibya Kigiriki. Ariko kandi, Korowani inyuranya n’inyandiko zabyo ku biheraranye n’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo. Korowani yigisha ko umuntu afite ubugingo bukomeza kubaho nyuma yo gupfa. Nanone kandi, ivuga iby’umuzuko w’abapfuye, umunsi w’urubanza n’amaherezo y’ubugingo—ni ukuvuga guhabwa ubuzima mu busitani bwa paradizo bwo mu ijuru, cyangwa guhanishwa umuriro w’iteka.
21 Abisilamu bizera ko ubugingo bw’uwapfuye bujya muri Barzakh, cyangwa “Urusika,” ni ukuvuga “ahantu abantu bazaba, cyangwa imimerere bazabamo nyuma yo gupfa na mbere y’urubanza.” (Surah 23:99, 100, The Holy Qur-an, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ubugingo bugira ubwimenye, aho bugenerwa icyiswe “Igihano cy’Imva” mu gihe umuntu yaba yaritwaye nabi, cyangwa bukagenerwa umunezero mu gihe umuntu yaba yarabaye uwizerwa. Nanone ariko, abantu bizerwa, bagerwaho n’imibabaro runaka bitewe n’ibyaha bike baba barakoze bakiri bazima. Ku munsi w’urubanza, buri wese azagenerwa imimerere azabamo iteka ryose, izasimbura iyo y’agateganyo.
22. Ni ibihe bitekerezo binyuranye byatanzwe n’Abarabu bamwe na bamwe b’abahanga mu bya filozofiya ku bihereranye n’amaherezo y’ubugingo?
22 Igitekerezo cy’ukudapfa k’ubugingo cyinjiye mu idini ry’Abayahudi no muri Kristendomu biturutse ku bitekerezo bya Platon, ariko idini rya Isilamu ryo ryatangiranye n’icyo gitekerezo. Ibyo ntibishaka kuvuga ko intiti z’Abarabu zitagerageje kuvanga inyigisho za Isilamu n’iza filozofiya ya Kigiriki. Koko rero, Abarabu bari baracengewe cyane n’ibitekerezo by’Aristote. Hanyuma kandi, intiti z’Abarabu zizwi cyane, urugero nka Avicenne na Averroës, zatanze kandi zihanga ibisobanuro bishingiye ku bitekerezo bya Aristote. Ariko kandi, mu mihati yabo yo kugerageza guhuza ibitekerezo bya Kigiriki n’inyigisho z’Abisilamu ku bihereranye n’ubugingo, batanze ibitekerezo bitandukanye. Urugero, Avicenne yavuze ko ubugingo bw’umuntu budapfa. Ku rundi ruhande, Averroës we yamaganye icyo gitekerezo. N’ubwo bimeze bityo ariko, Abisilamu bakomeje kugira imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo.
23. Ni ikihe gihagararo cy’idini ry’Abayahudi, icya Kristendomu n’icya Isilamu ku bihereranye n’ukudapfa k’ubugingo?
23 Uko bigaragara rero, idini ry’Abayahudi, Kristendomu n’irya Isilamu, yose yigisha inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umuyoboke w’inyigisho za Platon, inyigisho zari zikubiyemo filozofiya y’ingeri nshyashya ya Platon yadukanywe n’uwitwa Plotinus mu kinyejana cya gatatu i Roma.
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Ugutsinda kw’Alexandre le Grand kwatumye habaho kuvanga umuco w’Abagiriki n’uw’Abayahudi
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Origène na Augustin bagerageje kuvanga filozofiya ya Platon na Bibiliya
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Avicenne, ahagana haruguru, yavuze ko ubugingo bw’umuntu budapfa. Averroës we yamaganye icyo gitekerezo