ISOMO RYA 16
Kutagira umususu
KU BATANGA za disikuru, kugira ubwoba igihe bahagurutse bagiye kuvuga ni ibintu bisanzwe, cyane cyane ku badakunze kuzitanga. Iyo umuntu agiye kubwiriza, ashobora kugira ubwoba mu rugero runaka nko ku nzu nkeya za mbere. Igihe Yeremiya yasabwaga kuba umuhanuzi, yashubije agira ati “dore, sinzi kuvuga, ndi umwana” (Yer 1:5, 6). Yehova yafashije Yeremiya; nawe kandi azagufasha ugere ubwo uzaba utakigira umususu.
Umuntu utagira umususu ni wa wundi uvuga adafite ubwoba. Ibyo bigaragarira mu kuntu aba yifashe. Ahagarara cyangwa akicara uko asanzwe abigenza, kandi ahuje neza n’imimerere arimo. Ibimenyetso by’umubiri akoresha ibiganza bye biba bifite icyo bisobanura. Ijwi rye riba ryumvikana kandi arikoresha uko ashaka.
N’iyo waba wumva utujuje ibyo bintu biranga umuntu utagira umususu, ushobora kugira amajyambere. Mu buhe buryo? Nimucyo tugenzure impamvu zituma umuntu wasabwe gutanga disikuru agira ubwoba, akagira n’umususu. Bishobora guturuka ku miterere y’umubiri.
Iyo uhanganye n’ikibazo kandi ukaba ushaka kugikemura, ariko ukaba utazi neza niba uri bubigereho, ugira ubwoba. Ibyo bituma ubwonko bumenyesha umubiri ko ugomba kuvubura imisemburo myinshi. Iyo iyo misemburo ibaye myinshi, ishobora gutuma umutima utera vuba vuba, igatuma uhumeka vuba vuba, ukabira ibyuya byinshi, cyangwa ndetse ukaba wanatitira ibiganza n’amavi, ukaba wagira n’ikiniga. Umubiri wawe uba ushaka kugufasha guhangana n’icyo kibazo, ukakongerera imbaraga. Ikibazo uba usigaranye ni ugukoresha izo mbaraga, ukazifashisha utanga ikiganiro gishyushye, kirimo ibitekerezo byubaka.
Uko wagabanya ubwoba ugira. Zirikana ko kugira ubwoba mu rugero runaka ari ibintu bisanzwe. Ariko kandi, niba ushaka kutagira umususu, ugomba kugabanya ubwoba ugira kandi ugahangana n’imimerere urimo utuje kandi mu buryo bwiyubashye. Ni gute ibyo wabigeraho?
Tegura neza. Fata umwanya wo gutegura disikuru yawe. Umva neza icyo ivuga. Niba disikuru yawe igusaba kwitoranyiriza ingingo uzavugaho, zirikana ibyo abo uzaba ubwira bazi kuri iyo ngingo, uzirikane n’intego uzaba ugamije. Ibyo bizagufasha gutoranya ibintu bifite akamaro kurusha ibindi. Niba mu mizo ya mbere ubona ko ibyo biruhije, bivuganeho n’umuntu w’inararibonye mu gutanga za disikuru. Ashobora kugufasha gusesengura ibyo uzavuga, akagufasha no kureba abazaba baguteze amatwi. Niba wizeye neza ko wateguye ibintu bizagira icyo byungura abazaba bateze amatwi kandi ukaba ubisobanukiwe neza, icyifuzo ufite cyo kubibagezaho kizaganza ubwoba ushobora kuzagira ugiye kuyitanga.
Itondere mu buryo bwihariye amagambo yawe y’intangiriro. Menya neza uko uzatangira. Numara gutangira, ushobora kuzashirika ubwoba.
Izo ntambwe z’ibanze ni na zo ziterwa iyo umuntu yitegura kujya mu murimo wo kubwiriza. Uretse gusuzuma gusa ingingo uteganya kuganiraho n’abandi, tekereza no ku bantu uteganya kuzabwiriza abo ari bo. Tegura amagambo yawe y’intangiriro witonze. Ujye wigira ku babwiriza b’inararibonye.
Ushobora kwibwira ko niwandukura ibyo uzavuga byose utanga disikuru yawe, ari bwo utazagira umususu. Ahubwo, mu by’ukuri ibyo bishobora gutuma uzajya urushaho kugira ubwoba buri gihe uko ugiye gutanga disikuru. Ni iby’ukuri ko hari abantu bandika ibintu byinshi bategura disikuru yabo, mu gihe hari abandi bandika bike. Ariko ikizagufasha kwibanda ku byo uvuga aho guhangayikishwa bikabije n’icyo abantu bakwibazaho kandi kikagufasha kugabanya ubwoba ugira, si ya magambo uzaba wanditse ku rupapuro rwawe, ahubwo ni icyizere uzaba ufite mu mutima cy’uko ibyo wateguye bifitiye abaguteze amatwi akamaro nyako.
Subiramo disikuru yawe mu ijwi ryumvikana. Ibyo bizatuma ugira icyizere cy’uko ushobora kumvikanisha ibitekerezo byawe mu magambo. Iyo ukora isubiramo, hari amagambo ufata mu mutwe, ushobora kuzahita wibuka igihe uzaba utanga disikuru yawe. Igihe ukora isubiramo, sa n’uyitanga. Sa n’ureba abo uzaba ubwira. Icara cyangwa uhagarare, mbese nk’uko uzaba umeze igihe uzayitanga.
Senga usaba Yehova ubufasha. Mbese, Yehova azumva isengesho ryawe? “Iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka” (1 Yoh 5:14). Niba wifuza guhesha Imana ikuzo no gufasha abantu kungukirwa n’Ijambo ryayo, nta gushidikanya ko izasubiza isengesho ryawe. Icyo cyizere gishobora kuguha imbaraga ukeneye kugira ngo usohoze inshingano yawe. Byongeye kandi, uko ugenda wera imbuto y’umwuka (urukundo, ibyishimo, amahoro, kugwa neza no kwirinda), uzagenda ugira imyifatire izagufasha guhangana n’imimerere urimo nta mususu.—Gal 5:22, 23.
Gwiza ubuhanga. Uko ugenda wifatanya kenshi mu murimo wo kubwiriza, ni na ko ubwoba wagiraga bugenda buyoyoka. Nujya usubiza kenshi mu materaniro y’itorero, no kuvugira imbere y’abandi bizakorohera. Ikindi kandi, uko umubare wa za disikuru utanga mu itorero ugenda wiyongera, ni na ko ubwoba wajyaga ugira mbere ya buri disikuru bushobora kuzagenda bugabanuka. Mbese, waba wifuza kujya utanga ibiganiro kenshi? Niba ari ko bimeze, itangire kujya usimbura abanyeshuri batabashije gutanga disikuru zabo.
Numara gutera izo ntambwe zavuzwe haruguru, uzabona ko no gusesengura ibimenyetso biranga umuntu ufite ubwoba ari ingirakamaro. Gutahura ibyo bimenyetso no kumenya uko wahangana na byo bizagufasha kuvuga nta mususu. Hari ibimenyetso bigaragara, n’ibindi byumvikanira mu ijwi.
Ibimenyetso bigaragara. Uko uba wifashe n’ukuntu ukoresha amaboko yawe iyo uvuga, bigaragaza niba ufite umususu cyangwa niba utawufite. Reka duhere ku maboko. Gushyira amaboko inyuma, guhagarara uyarambuye, kuyatsikamiza cyane kuri platifomu, gukora mu mifuka buri kanya, gufungura ibipesu by’ikoti no kubifunga buri kanya, kwikorakora ku matama, ku zuru cyangwa ku madarubindi nta mpamvu, gukinisha isaha, ikaramu, impeta cyangwa impapuro zawe, gukora utumenyetso tw’umubiri tudafashije, ibyo byose ni ibimenyetso biranga umuntu ufite umususu.
Kutarangwa n’icyizere bishobora no kugaragarira mu kudahama hamwe, kwihengekera ku ruhande rumwe ubundi ku rundi, guhagarara wemye utanyeganyega, kubika umutwe, kurya iminwa buri kanya, kumiraza ubusa no guhumeka vuba vuba.
Uramutse ushyizeho imihati ivuye ku mutima, ushobora kuganza ibyo bimenyetso by’ubwoba. Jya ukemura kimwe kimwe. Reba ikibazo kimwe ufite, hanyuma utekereze mbere y’igihe icyo wakora kugira ngo ucyirinde. Nushyiraho iyo mihati, imyifatire yawe izagaragaza ko utagira umususu.
Ibimenyetso byumvikanira mu ijwi. Ibimenyetso byumvikanira mu ijwi biranga umuntu ufite ubwoba, bishobora kuba bikubiyemo kuvuga mu ijwi ryo hejuru mu buryo budasanzwe cyangwa kuvugana ikiniga. Wenda ukunda kwikoroza buri kanya cyangwa ukavuga vuba vuba cyane. Uramutse ushyizeho imihati ivuye ku mutima kugira ngo utegeke ijwi ryawe, ushobora kunesha bene utwo tubazo hamwe na twa tugambo na twa tumenyetso twakubayeho akarande.
Niba mbere yo kujya kuri platifomu wumvise utangiye kugira ubwoba, ruhuka ho gato ufate akuka. Ihagarareho wumve wisanzuye mu mubiri. Aho gutekereza ku bwoba ufite, ibande ku mpamvu wumva ushaka kugeza ku baguteze amatwi ibyo wateguye. Mbere yo gutangira kuvuga, banza uraranganye amaso mu baguteze amatwi, urebe abafite akanyamuneza, maze ubasekere. Amagambo yawe y’intangiriro, yavuge witonze, hanyuma ubone gukomereza disikuru yawe ku muvuduko usanzwe.
Icyo ugomba kwitega. Ntukitege ko ibyiyumvo byose by’ubwoba bizashira burundu. Ndetse n’abantu benshi bamaze imyaka myinshi batanga za disikuru, guhagarara imbere y’abantu biracyabatera ubwoba. Ariko kandi, bitoje kunesha ubwo bwoba.
Niwihatira kunesha ibimenyetso bigaragaza umuntu ufite ubwoba, abaguteze amatwi bazakubonamo umuntu utanga disikuru nta mususu. Ushobora gukomeza kugira ubwoba, ariko nta cyo bazarabukwa.
Ibuka ko ya misemburo ituma umuntu agaragaza ibimenyetso by’ubwoba nanone ituma agira imbaraga. Koresha izo mbaraga mu kuvuga ugaragaza ibyiyumvo.
Si ngombwa ko uba uri kuri platifomu kugira ngo ubone gushyira mu bikorwa izo nama. Itoze kuba umuntu utagira umususu, wihagazeho, kandi ujye uvugana ibyiyumvo bikwiriye mu mibereho yawe ya buri munsi. Kubigenza utyo bizagira uruhare rukomeye mu gutuma urangwa n’icyizere igihe uzaba uri kuri platifomu no mu murimo wo kubwiriza, ari na ho usanga ko kutagira umususu ari ibintu by’ingenzi cyane.