ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 20 p. 147-p. 149 par. 2
  • Kubakira neza imirongo y’ibyanditswe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubakira neza imirongo y’ibyanditswe
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Gushishikariza abandi gukoresha bibiliya
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Intangiriro ibyutsa ugushimishwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 20 p. 147-p. 149 par. 2

ISOMO RYA 20

Kubakira neza imirongo y’ibyanditswe

Ni iki ugomba gukora?

Tegura ubwenge bw’abaguteze amatwi mbere y’uko usoma umurongo w’Ibyanditswe.

Kuki ari iby’ingenzi?

Kubakira neza umurongo w’Ibyanditswe bishobora gufasha abateze amatwi kumva neza icyo usobanura by’ukuri.

INYIGISHO zitangirwa mu materaniro yacu y’itorero ziba zishingiye ku Byanditswe. Nanone ibyo tuvuga mu murimo wo kubwiriza byibanda ku mirongo ya Bibiliya. Ariko kandi, ingaruka imirongo y’Ibyanditswe igira mu biganiro tugirana n’abandi, mu rugero runaka ziterwa n’ukuntu tuba twayubakiye neza.

Kuvuga ibikubiye mu murongo runaka no gusaba umuntu kuwusoma, usanga ubwabyo bidahagije. Mu gihe wubakira umurongo w’Ibyanditswe, ihatire kugera kuri izi ntego ebyiri: (1) gutera amatsiko uwo muvugana, na (2) kwibanda ku mpamvu yatumye uwukoresha. Hari uburyo bwinshi bwagufasha kubigeraho.

Baza ikibazo. Ibyo birushaho kugira ingaruka nziza iyo abo ubwira badashobora guhita babona igisubizo. Ihatire kubaza ikibazo mu buryo butuma abo ubwira batekereza. Uko ni ko Yesu yabigenzaga. Igihe Abafarisayo bamusangaga mu rusengero bakamugeragereza imbere ya rubanda kugira ngo barebe niba yari asobanukiwe Ibyanditswe, yarababajije ati “ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?” Baramushubije bati “ni mwene Dawidi.” Yesu yakomeje ababaza ati ‘nuko rero ni iki cyatumye Dawidi abwirijwe n’umwuka, amwita “Umwami we”?’ Nyuma y’ibyo, yakomereje ku magambo avugwa muri Zaburi ya 110:1. Abafarisayo babuze icyo bongeraho. Naho rubanda bari aho bo bari bateze amatwi Yesu bishimye.—Mat 22:41-46.

Mu murimo wo kubwiriza, ushobora kubakira imirongo yawe ubaza uti “wowe nanjye dufite amazina bwite yacu. Mbese, Imana na yo yaba ifite izina ryayo bwite? Dushobora kubona igisubizo muri Yeremiya 16:21.” “Mbese, hari igihe abantu bose bazayoborwa n’ubutegetsi bumwe rukumbi? Reka turebe igisubizo dusanga muri Daniyeli 2:44.” “Mbese, Bibiliya yaba ivuga ku bintu bibaho muri iki gihe? Gereranya ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 n’ibintu wibonera ubwawe.” “Mbese, hari igihe imibabaro hamwe n’urupfu bizashira? Igisubizo Bibiliya itanga kiboneka mu Byahishuwe 21:4, 5.”

Muri disikuru, gukoresha neza ibibazo mu kubakira imirongo y’Ibyanditswe bishobora gushishikariza abantu kongera gutekereza kuri iyo mirongo mu bundi buryo, ndetse na ya yindi basanzwe bazi. Ariko se, bazayitekerezaho? Bishobora guterwa n’ibibazo ubaza ibyo ari byo, niba ari ibintu bibareba koko cyangwa niba bitabareba. Ariko kandi, n’iyo ingingo uvugaho yaba ibareba, bashobora kwerekeza ubwenge bwabo ahandi uramutse ugiye usoma imirongo bakunze kumva kenshi. Kugira ngo ibyo bitaba, ugomba gutekereza cyane kuri iyo ngingo kugira ngo disikuru yawe izaryohe.

Garagaza aho ikibazo kiri. Ushobora kugaragaza ikibazo runaka, hanyuma ukifashisha umurongo w’Ibyanditswe ufitanye isano n’umuti wacyo. Ntukizeze abaguteze amatwi ibitangaza. Akenshi, usanga umurongo w’Ibyanditswe ukubiyemo gusa igice kimwe cy’igisubizo. Ariko kandi, ushobora gusaba abateze amatwi ko mu gihe uza kuba usoma uwo murongo, bashaka ubuyobozi uwo murongo utanga mu bihereranye n’ukuntu umuntu yakemura icyo kibazo.

Mu buryo nk’ubwo, ushobora kuvuga ihame abantu bubaha Imana bagenderaho, hanyuma ukifashisha inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ukuntu kurikurikiza ari iby’ubwenge. Bamwe mu bamenyereye gutanga za disikuru, iyo umurongo bashaka gusoma ukubiyemo ibitekerezo bibiri (cyangwa byinshi) bifitanye isano n’ingingo bavugaho, basaba abateze amatwi kugerageza kubitahura. Niba ubona ko ikibazo wabajije gikomereye cyane abaguteze amatwi, ushobora kubafasha gutekereza binyuriye mu kubereka uburyo bunyuranye bwo kugikemura, hanyuma ukareka umurongo w’Ibyanditswe akaba ari wo utanga umuti.

Garagaza ko Bibiliya ari yo ituyobora. Niba warangije gutera abantu amatsiko, wamaze no gutanga ibitekerezo runaka ku ngingo yawe, ushobora kubakira umurongo w’Ibyanditswe binyuriye mu kuvuga uti “reka turebe icyo Ijambo ry’Imana rivuga kuri iyi ngingo.” Ibyo biba bigaragaje impamvu ibyo ugiye gusoma ari byo bifite uburemere.

Yehova yagiye yifashisha abantu nka Yohana, Luka na Petero mu kwandika ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya. Ariko, bo bari abanditsi gusa; ibyo bandikaga, byavaga kuri Yehova. Cyane cyane rero iyo ubwira abantu batamenyereye Ibyanditswe Byera, kubakira imirongo uvuga uti “Petero yaranditse ati” cyangwa “Pawulo yagize ati” bishobora kutagira imbaraga nk’izo byagira uramutse uyubakiye ugaragaza ko iyo mirongo ari ijambo ry’Imana. Birashishikaje kubona ko hari igihe Yehova yategetse Yeremiya kubakira ubutumwa bwe agira ati “nimwumve ijambo ry’Uwiteka [“rya Yehova,” NW]” (Yer 7:2; 17:20; 19:3; 22:2). Twaba dukoresha izina rya Yehova mu kubakira imirongo y’Ibyanditswe cyangwa tutarikoresha, mbere yo gusoza ikiganiro cyacu tugomba kwihatira kugaragaza ko ibikubiye muri Bibiliya ari ijambo rye.

Jya wita ku mirongo ikikije uwo usoma. Mbere yo kugena uko uzubakira umurongo runaka, ugomba kumenya icyo imirongo iwukikije ivuga. Hari igihe ushobora kubanza kuvuga icyo iyo mirongo ivuga; ariko kandi, hari n’igihe usanga iyo mirongo ari yo igena icyo uzavuga uwubakira. Urugero, mbese, uko wakubakira amagambo yavuzwe na Yobu, umuntu watinyaga Imana, ni ko wakubakira ay’umwe muri ba bahumuriza be b’ibinyoma? Igitabo cy’Ibyakozwe cyanditswe na Luka, ariko yagiye anasubiramo amagambo yavuzwe na Yakobo, Petero, Pawulo, Filipo, abamarayika, ndetse na Gamaliyeli, kimwe n’abandi Bayahudi batari Abakristo. None se, ni nde uzitirira umurongo ugiye gusoma? Aha wenda uribuka ko zaburi zose zitahimbwe na Dawidi kandi ko igitabo cyose cy’Imigani kitanditswe na Salomo. Nanone ni iby’ingenzi kumenya uwo umwanditsi wa Bibiliya yabwiraga, ukamenya n’igitekerezo rusange yasuzumaga.

Ifashishe imimerere uwo murongo wanditswemo. Ibyo bigira ingaruka nziza cyane cyane iyo ushobora kugaragaza ko imimerere yariho igihe uwo murongo wandikwaga hari aho ihuriye n’ingingo uvugaho. Hari n’igihe kumenya imimerere umurongo uyu n’uyu wanditswemo biba ngombwa kugira ngo umuntu awusobanukirwe. Urugero, uramutse ugiye gukoresha umurongo wo mu Baheburayo 9:12, 24 muri disikuru ivuga ku ncungu, bishobora kuba ngombwa ko ubanza gusobanura muri make uko Ahera Cyane ho mu ihema ry’ibonaniro hari hameze, kubera ko nk’uko Ibyanditswe bibigaragaza, aho Hera Cyane hashushanyaga ahantu Yesu yinjiye igihe yasubiraga mu ijuru. Ariko kandi, ntukarondogore cyane ku buryo bituma umurongo washakaga kubakira utumvikana.

Niba ushaka kujya wubakira neza imirongo y’Ibyanditswe, genzura uko abantu bamenyereye gutanga za disikuru babigenza. Reba uburyo butandukanye bifashisha. Suzuma ingaruka nziza ubwo buryo bugira. Mu gihe utegura disikuru zawe, jya utahura imirongo y’ingenzi iyo ari yo, kandi utekereze cyane ku ntego buri murongo ugamije. Teganya neza uko uzubakira buri murongo kugira ngo urusheho kugira ingaruka zikomeye. Nyuma y’igihe runaka, uzihatire kujya wubakira utyo buri murongo wose ukoresheje. Uko uzagenda umenyera kubakira imirongo y’Ibyanditswe muri disikuru zawe, ni na ko uzarushaho kugenda werekeza ibitekerezo by’abo ubwira ku Ijambo ry’Imana.

UKO WABIGERAHO

  • Niba ushaka gutoranya uburyo bwo kubakira umurongo buzashishikaza abateze amatwi, zirikana ibyo basanzwe bazi, uzirikane n’ukuntu basanzwe babona ingingo uvugaho.

  • Menya neza icyo buri murongo ugamije, hanyuma ureke iyo ntego igaragarire mu kuntu uwubakira.

UMWITOZO: Toranya umurongo w’Ibyanditswe wumva ko wagira ingaruka nziza mu ifasi yawe. Teganya (1) ikibazo uzabaza mu gutera nyir’inzu amatsiko, na (2) uburyo uzakoresha kugira ngo yumve impamvu mukeneye kuwusoma.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze