ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 52 p. 265-p. 267 par. 4
  • Inama ishishikariza abandi kugira icyo bakora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inama ishishikariza abandi kugira icyo bakora
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Bwiriza uzirikana ko ibintu byihutirwa
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Tito, Filemoni n’Abaheburayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Wirinde mu Bihereranye n’Inyigisho Wigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • ‘Mwambare umutima wo kwihangana’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 52 p. 265-p. 267 par. 4

ISOMO RYA 52

Inama ishishikariza abandi kugira icyo bakora

Ni iki ugomba gukora?

Sunikira abandi kugira icyo bakora binyuriye mu kubaha impamvu zifatika cyangwa kubagira inama bashobora kwiringira. Ibyo bisaba ko ukoresha imvugo igaragaza ko ibyo uvuga byihutirwa.

Kuki ari iby’ingenzi?

Iyo utanze inama ishishikariza abandi kugira icyo bakora, bibafasha kwiyumvisha ko kugira imibereho ituma bemerwa na Yehova ari ibintu byihutirwa.

ABASAZA b’Abakristo bagomba kuba bazi ‘guhuguza abantu inyigisho nzima’ (Tito 1:9). Hari igihe ibyo babikora no mu mimerere igoranye cyane. Ni ngombwa ko inama batanga ziba zihuje n’amabwiriza yo mu Byanditswe. Ni yo mpamvu buri musaza agomba kwitondera inama igira iti “ujye ugira umwete wo . . . guhugura” (1 Tim 4:13). Nubwo iri Somo rireba mbere na mbere abasaza cyangwa abifuza guhabwa iyo nshingano, zirikana ko hari igihe ababyeyi na bo baba bagomba kugira abana babo inama ibashishikariza kugira icyo bakora, cyangwa abayobora ibyigisho bya Bibiliya bagakenera kugira abo bigana Bibiliya inama ibashishikariza kugira icyo bakora. Muri iyo mimerere yose, amabwiriza akubiye muri iri Somo ashobora gukurikizwa.

Ni ryari biba ngombwa? Kugira ngo tumenye igihe biba ari ngombwa ko dushishikariza abandi kugira icyo bakora, byaba byiza dusuzumye imimerere ivugwa muri Bibiliya aho abantu bagiye bagirwa inama. Intumwa Petero yagiriye abasaza inama, abashishikariza kwita ku nshingano yabo yo kuragira umukumbi w’Imana (1 Pet 5:1, 2). Pawulo yagiriye Tito inama yo guhugura abasore “kudashayisha” (Tito 2:6). Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kuvuga kumwe’ no kwamaganira kure abashakaga kubiba amacakubiri mu bavandimwe (1 Kor 1:10; Rom 16:17; Fili 4:2). Nubwo Pawulo yashimye abari bagize itorero ry’i Tesalonike abashimira ibikorwa byiza bakoraga, yabashishikarije gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye kurushaho inyigisho bari barahawe (1 Tes 4:1, 10). Petero yinginze Abakristo bagenzi be agira ati “mwirinde irari ry’umubiri” (1 Pet 2:11). Yuda yateye abavandimwe be inkunga yo ‘gushishikarira kurwanira ibyo kwizera,’ kugira ngo birinde ingaruka z’abantu batubahaga Imana birekuraga bakishora mu bwiyandarike (Yuda 3, 4). Abakristo muri rusange baterwa inkunga yo guhugurana iminsi yose kugira ngo hatagira uwo muri bo unangira umutima bitewe n’ibihendo by’ibyaha (Heb 3:13). Petero yashishikarije Abayahudi bari batarizera Kristo kugira icyo bakora, agira ati “mwikize ab’iki gihe bīyobagiza.”—Ibyak 2:40.

Ni iyihe mico ugomba kwihingamo kugira ngo ujye ushobora kugira abandi inama itajenjetse mu mimerere nk’iyo? Ni gute ushobora gutuma abo ubwira babona ko inama ubaha yihutirwa bitabaye ngombwa ko usa n’ubashyiraho igitugu cyangwa ko ubategeka?

Bikore ‘mu rukundo.’ Uramutse ushishikarije umuntu kugira icyo akora ariko ntubikore ‘mu rukundo,’ ashobora kukubonamo umuntu wikakaza (File 9). Ni iby’ukuri ko iyo umuntu utanga disikuru ashaka ko ibyo avuga byashyirwa mu bikorwa bidatinze, agomba gukoresha imvugo yumvikanisha ko ibyo avuga byihutirwa. Akajwi gato gashobora gutuma abateze amatwi batekereza ko na we atizeye ibyo avuga. Icyakora, bigomba kugaragara ko iyo nama ayitanga akomeje, kandi akagaragaza n’ibyiyumvo. Inama ishingiye ku rukundo ni yo ikunze gushishikariza abateze amatwi kugira icyo bakora. Pawulo yabwiye Abakristo b’i Tesalonike, yivugaho we ubwe n’abo bari bafatanyije umurimo, ati “nk’uko mubizi, twahuguraga umuntu wese muri mwe, . . . nk’uko se w’abana agirira abana be” (1 Tes 2:11). Abo basaza b’Abakristo bashyikiranaga n’abavandimwe babo mu rukundo. Nawe rero, amagambo yawe agomba kugaragariza abo ubwira ko ubitayeho nta buryarya.

Gira amakenga. Ntukiteranye n’abo washakaga gushishikariza kugira icyo bakora. Ariko nanone, ntukabure kugeza ku baguteze amatwi “ibyo Imana yagambiriye byose” (Ibyak 20:27). Abishimira kugirwa inama ntibababazwa n’uko ubatera inkunga yo gukora ibyiza cyangwa ngo babikwangire.—Zab 141:5.

Mbere yo kugira umuntu inama, akenshi biba byiza iyo ubanje kumushimira nta buryarya ku kintu runaka yakoze. Tekereza ku bikorwa byiza abavandimwe bawe bakora, ibikorwa na Yehova ubwe agomba kuba yishimira, urugero nk’ukwizera bagaragaza mu murimo bamukorera, urukundo rubasunikira gushyiraho imihati, n’ukuntu bihangana iyo bahanganye n’ibigeragezo (1 Tes 1:2-8; 2 Tes 1:3-5). Iyo ubanje kubashimira, bumva ko ubaha agaciro kandi ko ubumva, ibyo bigatuma bitegura kwemera inama uba wateganyije kubagira.

“Ufite kwihangana kose.” Inama yose utanze, ugomba kuyitanga ufite “kwihangana kose” (2 Tim 4:2). Ibyo bikubiyemo iki? Kwihangana bivugwa aha ni ukwihangana ubutarambirwa mu gihe ukorewe ikibi cyangwa ushotowe. Umuntu ufite uko kwihangana akomeza kwizera ko igihe kizagera abo abwira bagashyira mu bikorwa ibyo ababwira. Kugira iyo myifatire igihe utanga inama, bizatuma abaguteze amatwi badatekereza ko nta cyizere ubafitiye. Nugaragariza abavandimwe na bashiki bawe ko wizeye neza ko bashaka gukorera Yehova uko bashoboye kose, bizashimangira icyifuzo bafite cyo gukora ibyiza.—Heb 6:9.

‘Guhuguza inyigisho nzima.’ Ni gute umusaza ashobora ‘guhuguza inyigisho nzima’? Yabigeraho ari uko ‘akomeza ijambo ryo kwizerwa’ mu gihe yigisha (Tito 1:9). Aho kwishingikiriza ku bwenge bwawe, reka Ijambo ry’Imana ribe ari ryo riha imbaraga inama utanga. Reka Bibiliya ibe ari yo ikuyobora mu byo uvuga. Garagaza inyungu zibonerwa mu gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga ku kibazo muganiraho. Zirikana ingaruka mbi, zaba iz’ubu cyangwa iz’igihe kizaza, ziterwa no kutumvira Ijambo ry’Imana, hanyuma uzihereho wemeza abaguteze amatwi ko bakwiriye kugira icyo bakora.

Ugomba gusobanura mu buryo bwumvikana neza icyo abo ubwira bagomba gukora n’ukuntu bagomba kugikora. Garagaza neza ko ibitekerezo utanga bishingiye ku Byanditswe. Niba hari ikintu runaka Ibyanditswe biduhaho umudendezo wo kwifatira umwanzuro, garagaza aho uwo mudendezo ugarukira. Hanyuma mu gusoza, batere inkunga bwa nyuma ubashishikariza gukomera ku cyemezo bafashe cyo kugira icyo bakora.

N’“ubushizi bw’amanga bwinshi.” Kugira ngo utange inama ishishikariza abandi kugira icyo bakora, ugomba kuyitangana “ubushizi bw’amanga bwinshi bwo kwizera” (1 Tim 3:13). Ni iki gishobora kugufasha kuvugana ubushizi bw’amanga? Ugomba kubera abavandimwe bawe ‘icyitegererezo cy’imirimo myiza,’ uhuje n’ibyo ubashishikariza gukora (Tito 2:6, 7; 1 Pet 5:3). Iyo ari uko bimeze, abo ugira inama ubashishikariza kugira icyo bakora, babona ko utabitezeho gukora ibyo nawe ubwawe udakora. Babona ko bashobora kwigana ukwizera kwawe, kubera ko nawe uba wihatira kwigana Kristo.—1 Kor 11:1; Fili 3:17.

Inama ishingiye ku Ijambo ry’Imana kandi itanzwe mu rukundo, ishobora kugira ingaruka nziza cyane. Abafite inshingano yo kugira abandi inama babashishikariza kugira icyo bakora, bagomba kwihatira kubikora uko bikwiriye.—Rom 12:8.

UKO WABIGERAHO

  • Garagaza urukundo no kwihangana, kandi imvugo yawe igaragaze ko ibyo uvuga byihutirwa.

  • Shingira inama zawe ku Ijambo ry’Imana.

  • Jya ukora ibyo ushishikariza abandi gukora.

UMWITOZO: Soma urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Filemoni. Shakamo ibintu bikurikira: (1) aho Pawulo yamushimiye asusurutse, (2) impamvu yatumye Pawulo yinginga ku bwa Onesimo, (3) ibisobanuro yifashishije kugira ngo yemeze Filemoni uko agomba kwakira umugaragu we, na (4) ikigaragaza ko Pawulo yari yizeye ko Filemoni azakora ibikwiriye. Tekereza uko wakwigana Pawulo mu gihe ugira abandi inama ubashishikariza kugira icyo bakora.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze