ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 53 p. 268-p. 271 par. 2
  • Gutera inkunga abo ubwira no kubakomeza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gutera inkunga abo ubwira no kubakomeza
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • “Mukomeze guterana inkunga buri munsi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya wigana Yehova Imana itera inkunga abagaragu bayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Yehova azaguha imbaraga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • ‘Mukomeze kubakana’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 53 p. 268-p. 271 par. 2

ISOMO RYA 53

Gutera inkunga abo ubwira no kubakomeza

Ni iki ugomba gukora?

Tera abaguteze amatwi kugira icyizere cyangwa ubutwari. Batere akanyabugabo kandi ubakomeze.

Kuki ari iby’ingenzi?

Abantu bahura n’ibigeragezo bikomeye biterwa n’iyi si. Benshi bacika intege. Ibyo utanga disikuru avuga n’ukuntu abivuga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bamuteze amatwi.

UKO ibibazo abagaragu b’Imana bahanganye na byo byaba bimeze kose, bagombye kubonera inkunga mu itorero rya Gikristo. Kugira ngo ibyo bigerweho, abasaza cyane cyane bagomba kugenzura niba disikuru zabo hamwe n’inama batanga bitera inkunga. Abasaza bagomba kuba “nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.”—Yes 32:2.

None se niba uri umusaza, disikuru zawe zituma abantu bumva baruhutse kandi bahumurijwe? Zaba se zitera akanyabugabo abihatira gukorera Yehova mu budahemuka? Zaba se zibaha imbaraga bakeneye kugira ngo bakomeze gukora ibyo Imana ishaka bashikamye nubwo abantu muri rusange batitabira ibyo bababwira cyangwa bakabarwanya? Bite se niba bamwe mu baguteze amatwi bihebye, baremerewe n’ibibazo by’ubukungu bikaze cyangwa se bakaba bahanganye n’indwara idakira? Ushobora ‘gukomeresha abavandimwe bawe akanwa kawe.’—Yobu 16:5.

Mu gihe utanga disikuru, boneraho uburyo bwo gufasha abavandimwe bawe kubonera ibyiringiro n’imbaraga kuri Yehova no mu bintu byose yaduteganyirije.—Rom 15:13; Ef 6:10.

Bibutse ibyo Yehova yagiye akora. Bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo gutera abandi inkunga, ni ukubibutsa ukuntu mu bihe bya kera Yehova yagiye afasha abagaragu be babaga bahanganye n’ingorane.—Rom 15:4.

Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, icyo gihe kikaba cyari gituwe n’amahanga yabangaga, Yehova yasabye Mose ‘guhumuriza’ Yosuwa no ‘kumukomeza.’ Mose yabigenje ate? Yibukije Abisirayeli bose, hakubiyemo na Yosuwa, imirimo Yehova yari yarabakoreye igihe bavaga mu Misiri (Guteg 3:28; 7:18). Nanone Mose yasubiyemo ukuntu Yehova yabafashije kunesha Abamori. Hanyuma, Mose yateye Yosuwa inkunga ati “komera, ushikame” (Guteg 31:1-8). Mbese, iyo utera abavandimwe bawe inkunga, waba ubafasha kwikomeza binyuriye mu kwibuka ibyo Yehova yagiye abakorera kugeza ubu?

Hari igihe abantu baremererwa cyane n’ibibazo ku buryo usanga bibaza niba hari igihe kizagera bakagerwaho n’imigisha ituruka ku Bwami. Bene abo, jya ubibutsa ko amasezerano ya Yehova ari ayo kwiringirwa.—Yos 23:14.

Mu bihugu bimwe na bimwe, hari za leta zibuza abavandimwe bacu gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Muri icyo gihe, abasaza barangwa n’urukundo bashobora gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera kubonera imbaraga mu nkuru zivuga iby’imibereho y’intumwa za Yesu Kristo (Ibyak 4:1–5:42). Nta gushidikanya kandi ko kwibutsa iby’ukuntu Imana yayoboye ibintu nk’uko bivugwa mu gitabo cya Esiteri, bizatuma abavandimwe barushaho kugira ubutwari.

Rimwe na rimwe, hari abantu baza mu materaniro y’itorero ariko ntibagire amajyambere. Bashobora kuba bumva ko Imana itazigera na rimwe ibababarira kubera ko imibereho bahozemo yari mibi cyane. Bene abo, ushobora wenda kubibutsa ibyo Yehova yakoreye Umwami Manase (2 Ngoma 33:1-16). Cyangwa se, ushobora kubabwira ukuntu abaturage bo mu mujyi wa Korinto ya kera bahinduye imibereho yabo bagahinduka Abakristo, maze Imana ikabafata nk’abakiranutsi.—1 Kor 6:9-11.

Mbese, haba hari abantu bamwe bumva ko kuba bagerwaho n’ibibazo ari igihamya cy’uko Imana itakibakunda? Ushobora kubibutsa ibyabaye kuri Yobu n’ukuntu yaje kugororerwa cyane kubera ko yakomeje kuba indahemuka kuri Yehova. (Yobu 1:1-22; 10:1; 42:12, 13; Zab 34:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.) Abahumuriza ba Yobu b’ikinyoma bamushinjaga bamubeshyera ko agomba kuba hari icyaha yakoze (Yobu 4:7, 8; 8:5, 6). Ibinyuranye n’ibyo, igihe Pawulo na Barinaba bateraga abigishwa inkunga “babahugura ngo bagumirize kwizera,” bagize bati “dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana” (Ibyak 14:21, 22). No muri iki gihe, ushobora gutera inkunga abari mu bigeragezo ubibutsa ko Abakristo bose basabwa kwihanganira ibigeragezo, kandi ko kwihangana bifite agaciro kenshi mu maso y’Imana.—Imig 27:11; Mat 24:13; Rom 5:3, 4; 2 Tim 3:12.

Tera abakumva inkunga yo gutekereza ku masezerano Yehova yagiye asohoza mu mibereho yabo bwite. Baramutse bashubije amaso inyuma ho gato, bashobora kubona ibintu Yehova yagiye abakorera, neza neza nk’uko yabisezeranyije. Muri Zaburi ya 32:8, hagira hati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.” Nufasha abakumva kwibuka uko Yehova yagiye abarinda cyangwa akabaha imbaraga, uzaba ubafasha kwibonera ko Yehova abitaho buri muntu ku giti cye; kandi rwose azabafasha gutsinda ibigeragezo ibyo ari byo byose bahanganye na byo ubu.—Yes 41:10, 13; 1 Pet 5:7.

Garagaza ko unejejwe ibikorwa Imana ikora ubu. Niba ushaka gutera abavandimwe bawe inkunga, bafashe gutekereza ku bikorwa Yehova akora ubu. Kuyivugaho ugaragaza ko ikunejeje bizagufasha gucengeza ibyo byiyumvo mu mitima yabo.

Bafashe gutekereza ku kuntu Yehova adufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo mu mibereho yacu. Atwereka uko twagira imibereho myiza kuruta iyindi (Yes 30:21). Adusobanurira impamvu hariho ubugizi bwa nabi, akarengane, ubukene, indwara n’urupfu, kandi akatubwira n’ukuntu ibyo byose azabivanaho. Aduha umuryango w’abavandimwe na bashiki bacu badukunda. Aduha impano y’agaciro kenshi y’isengesho. Aduha inshingano ishimishije yo kumubera Abahamya. Araduhumura akatwereka ko Kristo yamaze kwimikwa mu ijuru kandi ko imperuka y’iyi si ishaje iri bugufi cyane.—Ibyah 12:1-12.

Ongera kuri iyo migisha yose amateraniro yacu y’itorero n’amakoraniro. Iyo uvuze kuri iyo migisha yose ugaragaza ko ushimira nta buryarya ko tuyifite, uba ufasha abandi gukomera ku cyemezo bafashe cyo kutazigera na rimwe birengagiza guteranira hamwe n’abavandimwe babo.—Heb 10:23-25.

Raporo zigaragaza ko Yehova aha umugisha imihati tugira mu murimo wo kubwiriza, na zo ni isoko y’imbaraga. Mu kinyejana cya mbere, igihe Pawulo na Barinaba bari ku rugendo bajya i Yerusalemu, batumye abavandimwe babo “banezerwa umunezero mwinshi” binyuriye mu kubabwira mu buryo burambuye ukuntu abanyamahanga na bo bagendaga bahindukirira ukuri (Ibyak 15:3). Nawe ushobora gushimisha abavandimwe binyuriye mu kubagezaho inkuru z’ibyabaye zubaka.

Nufasha bagenzi bawe kubona ko ibyo bakora bifite akamaro, na byo bizabatera inkunga. Bashimire ko bifatanya mu murimo wo kubwiriza. Shimira abantu bakora bike cyane mu murimo bitewe n’iza bukuru cyangwa indwara, ariko bagakomeza kwihangana ari abizerwa. Bibutse ko Yehova atazigera yibagirwa urukundo bakunda izina rye (Heb 6:10). Ukwizera kwageragejwe kuba ari ubutunzi butagereranywa (1 Pet 1:6, 7). Ibyo abavandimwe bacu bagomba guhora babyibutswa.

Vuga ku byiringiro by’igihe kizaza ugaragaza ibyiyumvo. Ku bakunda Imana bose, amasezerano yahumetswe y’imigisha duhishiwe ni isoko ikomeye y’inkunga. Birashoboka ko abenshi mu baguteze amatwi bumvise ayo masezerano kenshi. Ariko noneho uramutse uyavuzeho ugaragaza ko ari ay’agaciro kuri wowe, ushobora gutuma yongera kuba mazima muri bo, bakarushaho kwizera ko azasohora nta kabuza, kandi agatuma imitima yabo isagwa no gushimira. Gushyira mu bikorwa ibyo wize mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bizagufasha kubigeraho.

Yehova ubwe ni we w’ibanze mu gutera inkunga abagize ubwoko bwe, kandi ni na we ubakomeza. Icyakora, ushobora gufatanya na we mu kugeza ku bandi iyo migisha. Igihe cyose uvugira mu itorero, jya ukoresha neza ubwo buryo uba ubonye kugira ngo ubatere inkunga kandi ubakomeze.

UKO WABIGERAHO

  • Mu gihe utegura disikuru, zirikana ibibazo abo uzaba ubwira bahanganye na byo. Shaka uko wabatera inkunga kandi ukabakomeza.

  • Koresha neza Ijambo ry’Imana. Garagaza aho ibyo rivuga bihuriye n’ibibazo dufite.

  • Vuga ugaragaza ibyiyumvo bizira uburyarya.

UMWITOZO: Mu gihe usoma Bibiliya cyangwa mu cyigisho cya bwite cyo muri iki cyumweru, toranya inkuru ubona ushobora kwifashisha utera abandi inkunga. Yigeze kuri umwe mu bagize itorero.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze