Komeza kugira amajyambere
MBESE, waba waramaze gusuzuma ingingo zose zitangwaho inama zikubiye muri iyi porogaramu y’ishuri? Waba se warakoze n’imyitozo yose wasabwaga gukora? Waba se ushyira mu bikorwa ibikubiye muri buri ngingo mu gihe utanga disikuru mu ishuri, mu yandi materaniro cyangwa mu gihe ubwiriza?
Komeza wungukirwe n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Uko igihe umaze utanga ibiganiro cyaba kingana kose, hari ibintu ushobora gukomeza kugiramo amajyambere.